Ni iki kihishe inyuma y’intambara FPR-Kagame iri kurwana na ONU mu guhindura izina rya «jenoside » yabaye mu Rwanda mu 1994?
[Ku italiki ya 1 Ukwakira 1990 nibwo impunzi z’abanyarwanda ziganjemo abo mu bwobo bw’abatutsi zibumbiye muri FPR Inkotanyi, zagabye igitero cya gisilikare ku gihugu cy’u Rwanda zivuye mu gihugu cya Uganda. Iyo ntambara yamaze imyaka 4, irangira mu muvu w’amaraso menshi yamenetse bitewe n’ubwicanyi bwakurikiye ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal wayiguyemo hamwe na mugenzi we w’Uburundi Cyprien Ntaryamira taliki ya 6 Mata 1994. Ubwo bwicanyi butagira izina ribusobanura mu kinyarwanda bwakurikiye urupfu rwa Habyarimana bwamaze iminsi 100 kuko bwahagaze taliki ya 04 Nyakanga 1994, FPR-Inkotanyi imaze gufata umujyi wa Kigali. Amoko y’abatutsi n’abahutu akaba yarishwe muri iyo minsi 100. Mu gihe interahamwe zicaga abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe na MRND bari mu gice cyagenzurwaga na leta y’inzibacyuho ya Sindikubwabo, niko na FPR nayo yicaga abahutu bari mu bice by’igihugu yari yarigaruriye muri icyo gihe ! Kugeza ubu, ari ONU ari na Leta y’u Rwanda bakaba baririnze kugaragaza imibare y’abantu ubwo bwicanyi bwahitanye mu moko yombi ! Umwe mubasomyi ba «veritasinfo» wakurikiye ikiganiro cya « BBC k’imvo n’imvano » cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Mata 2017, asanga ukuri kwaragoretswe nkana : Jenoside y’u Rwanda ntabwo yemejwe n’inkiko, ahubwo yamejwe na ONU mbere y’uko ishyiraho urukiko rwo guhana abayigizemo uruhare ! Dore uko abisobanura :]
INTAMBARA YA RPF KU IZINA RYA GENOCIDE

1.Abanyarwanda batari bake bemeranywa ko urukiko ari rwo rwemeza ko habayeho genocide nk'uko na « mapping report » ibyemeza nayo. Njye simbavuguruza ahubwo ndabisabira kuzambwira aho bashingira babyemeza batyo ! Uko gushidikanya ko urukiko arirwo rwemeza ko habayeho genocide ndagushingira ko ku birebana na genocide yo mu Rwanda, rapports nyinshi arizo zemeje ko mu Rwanda habaye genocide noneho ONU iziheraho yemeza ko mu Rwanda habaye genocide. Nta rukiko rwemeje ko habayeho genocide mu Rwanda ahubwo ni ONU yabyemeje mu mwanzuro wayo n° 955(1994) http://www.un.org/fr/documents/view_doc.asp?symbol=S/RES/955(1994) gishyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda.
Icya kabiri ni uko urwo rukiko rwahawe inshingano imwe rukumbi yo guhana abakoze genocide. Urwo rukiko nta nshingano yo kwemeza ko mu Rwanda habaye genocide rwigeze ruhabwa. Ababuraniye Arusha bose bimwe uburenganzira bwabo bw'uko ubushinjacyaha bugomba kugaragaza ibimenyetso bya genocide imbere y'urukiko rwa Arusha.
2.Ambasaderi KIMONYO uhagaragriye u Rwanda i Nairobi we avuga ko urukiko rwa Arusha ari rwo rwemeje ko ibyabaye mu Rwanda ari « génocide yakorewe abatutsi » mu cyemezo cyarwo cyo kuwa 16 kamena 2006. Icyo cyezo wakireba aha http://ictr-archive09.library.cornell.edu/ENGLISH/PRESSREL/2006/481.html. Aha niho mpera nibaza nti niba urukiko rwa Arusha rwaremeje ko ubwicanyi bwabaye ari « génocide yakorewe abatutsi », kuki inzego za ONU i Nairobi zanze ko ayo magambo yandikwa kuri banderole yari gukoreshwa mu mihango yo kwibuka? Niba byari byaremejwe n'urukiko ko ari genocide yakorewe abatutsi, harya za ngufu ba Gasana Eugène wari amabasaderi w'u Rwanda muri ONU bakoresheje bashaka ko ONU yemeza ko ari genocide yakorewe abatutsi zari iz'iki ? Kuki baterekanaga icyo cyemezo cy'urukiko rwa Arusha ?

4.Ese niba kuwa 16 kamena 2006, urukiko rwa Arusha rwaremeje ko habayeho genocide yakorewe abatutsi, abakatiwe n'urwo rukiko mbere y'iyo tariki bahamwe n'ikihe cyaha ko urukiko rwari rutaremeza ko habayeho genocide yakorewe abatutsi? Nyamara bose bahamye n'icyaha cya genocide, bishatse kuvuga ko byari byaramaze kwemezwa na ONU ko ibyabaye mu Rwanda ari genocide ku buryo bitanagombaga kugibwaho impaka mu rukiko rwa Arusha. Iyi ni indi ngingo ituma ntemera ko ari inkiko zemeza ko habaye genocide ko ahubwo ari ONU yemeje iryo zina rya jenoside.
Mu kwanzura navuga nti : FPR nta jambo rihamye (position fixe) igira, ahubwo igenda ihindagurika nk'uruvu bitewe n'aho ibihe bigeze, bitewe n'inyungu iri kubona ibifitemo. Iyi ntambara y'izina rya genocide FPR iyifitemo inyungu n'ubwo ntazi izo ari zo, ariko zirahari. Amateka azabitwereka bidatinze !
Maître Kubwimana Jacques