Ishingwa ry’umuryango mushya mpuzamahanga «Fondation CYIZA» uharanira amahoro n’ubutabera mu Rwanda.

Publié le par veritas

Mu gihe abanyarwanda bibuka ku ncuro ya 23 ubwicanyi bw'indengakamere bwibasiye abana b'u Rwanda, bituma ukwezi kwa Mata kutwibutsa ayo mateka mabi, kuri uyu munsi wa 23 Mata tuzirikana by'umwihariko ko uwo mubabaro wo kubura abacu ugikomeje ku miryango myinshi y'abanyarwanda harimo n'uwa Lt Colonel Agustini CYIZA wahoze ari Uwungirije prezida w'Urukiko rw'ikirenga akaba yari na prezida w'urukiko Rusesa imanza, Umwarimu muri za kaminuza z'u Rwanda, akaba kandi yaragize uruhare runini mu ishingwa no mu guteza imbere imiryango idaharanira inyungu mu Rwanda nyuma akaza kuburirwa irengero kuva mu ijoro ryo kuwa 23 Mata 2003.

Mu kwibuka ku nshuro ya 14 iryo zimira, umuryango n’inshuti ba Agustini CYIZA, biyemeje kuzirikana uwo mubabaro wabo mu bimenyetso bibiri : ukuri no guterana inkunga. Ku byerekeye ukuri, ni ngombwa gukurikirana kugira ngo iperereza rikorwe ku byerekeye iryo zimira rya Lt Coloneli CYIZA no ku bandi. Muri abo twavuga Depite Léonard HITIMANA. Guterana inkunga bisobanura kurengera no gushyigikira mu buryo bunyuranye imiryango y’abahohotewe.

Kubw’iyo mpamvu kandi nyuma yo kubona ko Umuryango Fondation CYIZA wa mbere wari washinzwe mu mwaka wa 2008 washeshwe, hashinzwe umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu witwa: Fondation Cyiza, umuryango uharanira ukureshya imbere y’amategeko, amahoro n’ubutabera mu Rwanda wahawe izina rigufi rikurikira : Fondation Cyiza.

Uwo muryango washatse kubahiriza umurage wa CYIZA bityo ukaba uzagendera ku ihame ryo kurenga ibidutandukanya no kunga ubumwe mu byiciro bitandukanye. Mu kubahiriza inshingano n’intego Cyiza yari yariyemeje mu rwego rw’imibereho myiza, mu bya politiki, mu bukungu no mu byerekeye umuco, Fondation Cyiza wiyemeje intego zikurikira :

a)Guteza imbere, kurengera no gusigasira ikiremwamuntu mu isi no mu Rwanda by’umwihariko;
b)Kubaka isura y’u Rwanda itandukanye n’iyasizwe n’amateka mabi ya politiki yahekuye u Rwanda, Akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika by’umwihariko uhereye mu mwaka w’ 1990;
c)Gufasha abanyarwanda kurenga imipaka y’ibidutandukanya no kubaka ibiraro bihuza ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda, ku ruhande rumwe, no hagati y’abanyarwanda n’amahanga ku rundi ruhande;
d)Kugira uruhare mu bikorwa byo mu mirenge, mu turere no mu rwego mpuzamahanga bigamije guteza imbere umuco w’amahoro nk’uko usobanurwa na UNESCO : “umuco w’amahoro ni indangagaciro, imyitwarire n’imibereho birinda ko habaho intambara bikarwanya amacakubiri biyaturutse mu mizi hakoreshejwe ibiganiro hagati y’abantu ku giti cyabo, ibyiciro by’abantu n’ibihugu”: Icyemezo cy’umuryango w’abibumbye A/RES/52/13: Umuco w’amahoro na A/53/243: Itangazo na gahunda y’ibikorwa ku byerekeye umuco w’amahoro;
e)Kugira uruhare mu kwimakaza ubutabera mu Rwanda, mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika no mu rwego mpuzamahanga;
f)Kurwanya umuco wo kudahana na ruswa uko byaba bisa kose.

Publicité
Fondation cyiza iboneyeho umwanya, wo guhamagarira inzego zose n’amahanga kugira ngo bashyigikire umuryango wa CYIZA Agustini n’indi miryango yazimirijwe ababo mu Rwanda no kugira ngo umucyo n’ubutabera muri byo biboneke mu buryo bwihuse. Ugize ibyayo, ibitekerezo byagaragajwe n’abanditsi b’igitabo rusange: “Augustin CYIZA, Un homme Libre au Rwanda”(Ed.Karthala, 2005), fondation irasanga amagambo y’ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko Agustini Cyiza yaba yarahunze igihugu akaba yarifatanije n’abigometse ku butegetsi bw’u Rwanda bari muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari amagambo y’ubugome bw’indengakamere kandi atesha agaciro ikiremwa muntu.

Fondation irasanga imvugo nk’iyo, yo kugaragaza ko uwahohotewe yari umuntu w’umugome mu gihugu, bibasha kugira ingaruka mbi ku muryango n’inshuti z’uwahohotewe.Umuryango wamaganye wivuye inyuma imyitwarire nk’iyo igamije gutera ubwoba no kuzitira iperereza ryo gushyira ahagaragara ukuri mu gihe cy’irigiswa cyangwa iyicwa ry’umuntu.Tuboneyeho umwanya kandi wo gushyigikira umuryango wa Lt colonel CYIZA mu kuba waratanze ikirego mu mwaka wa 2013 imbere y’Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda umusaba gukora iperereza kuri icyo kibazo.

Turashima ibikorwa byamaze gukorwa cyane cyane, ibyakozwe na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu n’itsinda ry’ibyerekeye irigiswa ry’abantu mu gushakisha amakuru kuri icyo kibazo. Fondation irasaba ibihugu by’inshuti z’u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere gukora ibishoboka byose bagashyigikira ibirimo gukorwa. Fondation cyiza irashima ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, imiryango yo mu karere n’imiryango mpuzamahanga batizigama mu kugira uruhare mu byo kurwanya irigiswa n’umuco wo kudahana.

Fondation cyiza yiyemeje gufatanya n’ibyiciro bitandukanye by’imiryango nyarwanda idaharanira inyungu mu buryo bw’ibiganiro no kubahana mu gushaka imyanzuro y’amahoro kandi irambye yo kurwanya ibintu bitatu byayogoje u Rwanda ari byo : ihohotera, umuco wo kudahana n’uwo kurwanya uwishoboye. Ibyo uko ari bitatu nibyo Agustini CYIZA yarwanyije mu mibereho ye yose haba mu gisivire no mu gisirikare.

Gukomeza urwo rugamba niyo mpamvu yatumye uyu muryango, ufite izina ry’urwibutso rya CYIZA ushingwa.

Bikorewe i Lille, kuwa 23 Mata 2017
Ku bwa Fondation CYIZA

Bwana AMANI Byusa Perezida

Madamu NTAMWERA Denyse
Perezida wa kabiri wungirije

Bwana NIYITEGEKA Aloys Umubitsi

Bwana BIGWI Hodari Umunyamabanga mukuru
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
T
Niko sha ; bakubwiye ngo niba utumbye ko
bashyizeho findation iyi niyi ; tulika.
Halya Ntwari Gahini ngo mulica
mugakiza ;hakalira uwo mubihereye
uruhusa ? Byose bizashira vuba !
Répondre
N
Umuntu agira fondation mu mitwe y'abantu kubera ibikorwa byiza by'ubutwari yakoze. Fondation zishingwa kubera izindi nyungu ntacyo zimaze nta nicyo zagezaho abantu. Wari wumva hari Fondation Patrice Lumumba iriho? Wari wumva Hari fondation Mutara III Rudahigwa iriho? Wari wumva hari Fondation Capt Thomas Sankala iriho? Wari wumva hari Fondation General Major Fred Rwigema iriho? wari wumva hari Fondation Rwagasore Louis iriho? Wari wumva hari Fondation Jesus Christ de Nazareth iriho? Ntiyishwe n'abaromani se? ariko na nubu aribukwa. Intwari rero singombwa ko barinda kuyishingira fondation kuko ibikorwa byayo birivugira. Nimushaka muzashinge fondations zingana n'umubare w'abashinwa ku isi, ibyo ni ugukora ubusa ni nko kuvomesha akayunguruzo.
Répondre
E
@Gouvernema yo mu buhungiro.
I love you !
Répondre
M
Naho hajyaho fondations igihumbi .
Uwo bibabaje
atulike.
Dutahiliza umwe.
Uwishe wese ahanwe .
Amaraso arasa.
Abategetsi bari kwica bahanwe.
Umwicanyi ni nkundi !
Répondre
M
Abatutsi twarishe abahutu mwarishe ikizima nikwiyunga tukababarirana abanyabyaha bose Bahanwe ubundi urwanda rubané amoko y ise mumahoro asagambye .

Fondation ntacyo Zimaze kubahutu kurubu ahubwo mushyire hamwe mwe mwarokotse mukorane nabatutsi bumutima nkatwe ubundi amahoro asagambe.
Répondre
W
Hakwiye kujyaho fondation zabishwe na k.nagatsiko kose nka ba mucyo, rwabukamba nabandi dore ko bamwe nka karegeya na sendashonga mbere nuyu cyiza bazibonye bityo na na Perezida Pasteur akaronka iye.

Amakuru atarasobanuka neza avuga ko uyu Bizimungu P.yoba ari mubitaro muri us kuburyo bishoboka ko yashizemo umwuka, kandi mu buryo bwibanga ngo harateganywa kuzomuhamba rwihishwa bakazabitangaza nyuma yo kumuhamba kugira ntihazamenyekane ubwoko bwutuzi yanyoye cg yahawe mu minsi iheze
Ngaho abashinga fondation nababwira iki!!!
Répondre
R
Hakwiye no kujyaho foundation z'abishwe na MRND nka Kayibanda Foundation, Padiri Sindambiwe Foundation, Colonel Mayuya Foundation, Gatabazi Felecien Foundation, Uwilingiyimana Agathe Foundation, Nzamurambaho Frederic foundation, Maître Ngango Foundation, n'abandi ntavuga ngo ndangize. Tugashyiraho kandi na Foundation z'abishwe na Parmehutu ya Kayibanda.
Répondre
K
Nihaboneka abantu benshi bazashyiraho "fondation z'abo FPR" yiciye ndumva bizaba bigana mu nzira nziza kuko noneho hazabaho impuzaza Fondation z'abiciwe na FPR bityo izo za fondation zose zigahuza imbaraga! Ibyo biruta kwituramira!
Répondre
A
None se buri wese FPR yiciye nashyiraho foundation ubwo bizagarukira hehe??? nIHAJEHO FONATION IMWE ivuganira abo bose nahubundi ibi ntaco bimaze.
Répondre
K
Igitekerezokiza cyane. Ikibazo nyamukuru ngewe nibaza;Nibyo koko abanyarwanda batagira ingano,abenshi twabuze abacu kugeza ubu,abandi bishwe nkibisimba,abandi baratwikwa nkibihuru muli Nyungwe no mukagera. Ntibyaba byiza,hagiyeho umulyango umwe uhagaraliye abo bose bahuje ibibazo?
Hali Fondation Seth Sendashonga, Fondation ,Colonel Cyiza Augustin, ngirango hali niya Karegeya,etc....Bigiye kuba nkayamashyaka ya politike atagira ingano,avuka buli munsi. Uburo bwinshi.......
Répondre
K
Ibi ntako bisa! Iyaba abanyarwanda bose bajujubishijwe n'iriya ngoma ya Kagame bari bashyize hamwe ubushobozi bafite, bagamburuza iyi ngoma ikareka gukomeza kwica urw'agashinyaguro abanyarwanda!
Répondre