Ishingwa ry’umuryango mushya mpuzamahanga «Fondation CYIZA» uharanira amahoro n’ubutabera mu Rwanda.

Mu kwibuka ku nshuro ya 14 iryo zimira, umuryango n’inshuti ba Agustini CYIZA, biyemeje kuzirikana uwo mubabaro wabo mu bimenyetso bibiri : ukuri no guterana inkunga. Ku byerekeye ukuri, ni ngombwa gukurikirana kugira ngo iperereza rikorwe ku byerekeye iryo zimira rya Lt Coloneli CYIZA no ku bandi. Muri abo twavuga Depite Léonard HITIMANA. Guterana inkunga bisobanura kurengera no gushyigikira mu buryo bunyuranye imiryango y’abahohotewe.
Kubw’iyo mpamvu kandi nyuma yo kubona ko Umuryango Fondation CYIZA wa mbere wari washinzwe mu mwaka wa 2008 washeshwe, hashinzwe umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu witwa: Fondation Cyiza, umuryango uharanira ukureshya imbere y’amategeko, amahoro n’ubutabera mu Rwanda wahawe izina rigufi rikurikira : Fondation Cyiza.
Uwo muryango washatse kubahiriza umurage wa CYIZA bityo ukaba uzagendera ku ihame ryo kurenga ibidutandukanya no kunga ubumwe mu byiciro bitandukanye. Mu kubahiriza inshingano n’intego Cyiza yari yariyemeje mu rwego rw’imibereho myiza, mu bya politiki, mu bukungu no mu byerekeye umuco, Fondation Cyiza wiyemeje intego zikurikira :
a)Guteza imbere, kurengera no gusigasira ikiremwamuntu mu isi no mu Rwanda by’umwihariko;
b)Kubaka isura y’u Rwanda itandukanye n’iyasizwe n’amateka mabi ya politiki yahekuye u Rwanda, Akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika by’umwihariko uhereye mu mwaka w’ 1990;
c)Gufasha abanyarwanda kurenga imipaka y’ibidutandukanya no kubaka ibiraro bihuza ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda, ku ruhande rumwe, no hagati y’abanyarwanda n’amahanga ku rundi ruhande;
d)Kugira uruhare mu bikorwa byo mu mirenge, mu turere no mu rwego mpuzamahanga bigamije guteza imbere umuco w’amahoro nk’uko usobanurwa na UNESCO : “umuco w’amahoro ni indangagaciro, imyitwarire n’imibereho birinda ko habaho intambara bikarwanya amacakubiri biyaturutse mu mizi hakoreshejwe ibiganiro hagati y’abantu ku giti cyabo, ibyiciro by’abantu n’ibihugu”: Icyemezo cy’umuryango w’abibumbye A/RES/52/13: Umuco w’amahoro na A/53/243: Itangazo na gahunda y’ibikorwa ku byerekeye umuco w’amahoro;
e)Kugira uruhare mu kwimakaza ubutabera mu Rwanda, mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika no mu rwego mpuzamahanga;
f)Kurwanya umuco wo kudahana na ruswa uko byaba bisa kose.
Fondation cyiza iboneyeho umwanya, wo guhamagarira inzego zose n’amahanga kugira ngo bashyigikire umuryango wa CYIZA Agustini n’indi miryango yazimirijwe ababo mu Rwanda no kugira ngo umucyo n’ubutabera muri byo biboneke mu buryo bwihuse. Ugize ibyayo, ibitekerezo byagaragajwe n’abanditsi b’igitabo rusange: “Augustin CYIZA, Un homme Libre au Rwanda”(Ed.Karthala, 2005), fondation irasanga amagambo y’ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko Agustini Cyiza yaba yarahunze igihugu akaba yarifatanije n’abigometse ku butegetsi bw’u Rwanda bari muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari amagambo y’ubugome bw’indengakamere kandi atesha agaciro ikiremwa muntu.
Fondation irasanga imvugo nk’iyo, yo kugaragaza ko uwahohotewe yari umuntu w’umugome mu gihugu, bibasha kugira ingaruka mbi ku muryango n’inshuti z’uwahohotewe.Umuryango wamaganye wivuye inyuma imyitwarire nk’iyo igamije gutera ubwoba no kuzitira iperereza ryo gushyira ahagaragara ukuri mu gihe cy’irigiswa cyangwa iyicwa ry’umuntu.Tuboneyeho umwanya kandi wo gushyigikira umuryango wa Lt colonel CYIZA mu kuba waratanze ikirego mu mwaka wa 2013 imbere y’Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda umusaba gukora iperereza kuri icyo kibazo.
Turashima ibikorwa byamaze gukorwa cyane cyane, ibyakozwe na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu n’itsinda ry’ibyerekeye irigiswa ry’abantu mu gushakisha amakuru kuri icyo kibazo. Fondation irasaba ibihugu by’inshuti z’u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere gukora ibishoboka byose bagashyigikira ibirimo gukorwa. Fondation cyiza irashima ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, imiryango yo mu karere n’imiryango mpuzamahanga batizigama mu kugira uruhare mu byo kurwanya irigiswa n’umuco wo kudahana.
Fondation cyiza yiyemeje gufatanya n’ibyiciro bitandukanye by’imiryango nyarwanda idaharanira inyungu mu buryo bw’ibiganiro no kubahana mu gushaka imyanzuro y’amahoro kandi irambye yo kurwanya ibintu bitatu byayogoje u Rwanda ari byo : ihohotera, umuco wo kudahana n’uwo kurwanya uwishoboye. Ibyo uko ari bitatu nibyo Agustini CYIZA yarwanyije mu mibereho ye yose haba mu gisivire no mu gisirikare.
Gukomeza urwo rugamba niyo mpamvu yatumye uyu muryango, ufite izina ry’urwibutso rya CYIZA ushingwa.
Bikorewe i Lille, kuwa 23 Mata 2017
Ku bwa Fondation CYIZA
Bwana AMANI Byusa Perezida
Madamu NTAMWERA Denyse
Perezida wa kabiri wungirije
Bwana NIYITEGEKA Aloys Umubitsi
Bwana BIGWI Hodari Umunyamabanga mukuru