Rwanda : Mu nama yo mu Budage, Paul Kagame yari mu bwigunge !
Publicité
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru binyuranye ku Rwanda, aremeza ko Paul Kagame yitabiriye inama kaminuza yiga ku bibazo by’umutekano ku isi yabereye mu gihugu cy’Ubudage. Iyo nama ikaba yarateraniye mu mujyi wa Munich mu mpera z’icyumweru gishize. Abakurikiranira hafi imyitwarire ya Paul Kagame muri iyo nama, bemeza ko yayigaragayemo nk’umuntu wari mu bwigunge!
Urubuga rwa interineti rwa «medium.com» dukesha iyi nkuru, rwemeza ko Paul Kagame yagiye muri iriya nama afite gahunda yo gushakisha uburyo yakwimenyekanisha ku bayobozi bashya b’igihugu k’igihangange cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, ariko bikaba bitaramukundiye, dore ko abayobozi b’icyo gihugu yari asanzwe aziranye nabo kandi bakoranye ibibi byinshi, bose bavuye ku myanya yabo bagasimburwa n’abandi bashya bashyizweho na «Donald Trump».
Ubusanzwe «Paul Kagame» yasaga n’umuntu utuye muri Amerika, aho yirirwaga azenguruka mu bayobozi b’abademocrate basangiye kwiba amabuye muri Congo no kwica impunzi z’abanyarwanda ziriyo, ariko kuva aho zihinduriye imirishyo muri icyo gihugu akaba yaratinye gusubirayo, ahubwo akaba ari gushakisha inzira zo kubona no kumenyana n’abayobozi bashya bashyizweho na Perezida «Donald Trump». Kagame akaba ahangayikishijwe no kugirana ubushuti n’abayobozi bashya b’Amerika kugira ngo bazakomeze kumukingira ikibaba muri ONU ku madosiye menshi y’ubwicanyi yakoze abitswe n’uwo muryango ngo atagezwa imbere y’inkiko!
Abayobozi b’Amerika bitabiriye iyo nama ni: Michael Pence, visi perezida w’Amerika ; John McCain, ushinzwe ibibazo by’igisilikare muri sena y’Amerika na James Mattis, ministre w’ingabo z’Amerika. Muri abo bayobozi bakomeye b’Amerika bitabiriye iyo nama nta numwe uziranye na Paul Kagame. Abo bayobozi ni abo mu ishyaka ry’abarepubulika batavuga rumwe n’abo mu ishyaka ry’abademokarate ryo kwa Clinton batsinzwe amatora kandi ari nabo nshuti magara za Paul Kagame! Ubusanzwe mu nama nk’izi Kagame yabaga akikijwe n’abagaragu ba Bill Clinton na Tony Blair, none abo bose ntabagihari.Muri iyo nama, Kagame yagarayemo nk’umuntu uri mu bwigunge kandi wihebye, wabonaga nta muntu umwitayeho cyangwa umuzi! Ubusanzwe mu nama nk’izi zikomeye Kagame yahitaga ashyirwa imbere «nk’umuntu wahagaritse jenoside» maze agaterwa inkingi n’ibyito by’abanyamerika n’abongereza basangiye iryo banga! Muri iyi nama yo mu Budage, Kagame akaba yarabuze icyo avuga kuko bitari kumworohera kurata amazu kuko atayarusha abazungu; ahubwo yabeshye ko abana n’abagore 75% mu Rwanda bafite ubuzima bwiza kubera we ; nyamara yatinye kuvuga ko mu Rwanda inzara ya «Nzaramba» iri kurimbura imbaga! Nigute umukuru w’igihugu yavuga ko yazanye ubuzima bwiza abantu bari kwicwa n’inzara ?
Nubwo Kagame ashakisha uburyo yagirana ubushuti budasanzwe n’abayobozi bashya b’Amerika bizamugora, kuko bizwi na bose ko ari inshuti ndetse akaba n’igikoresho cy’abayobozi b’abademokarate badacana uwaka n’abarepubulika, bityo rya hame ry’uko «inshuti y’umwanzi wawe nayo aba umwanzi wawe» naryo rihama Kagame, ntabwo aba repubulika bashobora kugira Kagame inshuti yabo kandi bazi neza ko ari inshuti y’abademokarate banakoranye amanyanga menshi!
Nubwo ibihugu bitagira inshuti ahubwo bishaka inyungu, kuri leta y’abademokarate muri Amerika Kagame yari afite inshuti kandi zifite n’inyungu ! Akaba ari ihurizo rikomeye kuri Kagame ryo gukeza abami babiri : abademocrate n’abalepubulika !
Veritasinfo
