RDC : Imirwano ya M23 n’ingabo za Congo irakomeje muri Rutshuru.

Publié le par veritas

nta tandukaniro riri hagati ya APR na M23

nta tandukaniro riri hagati ya APR na M23

Mu ntara ya Kivu y’amajyarugu, hari imirwano ihuje umutwe w’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo FARDC ; kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Gashyantare 2017 iyo mirwano ikaba yarabereye mu karere ka Rutshuru kari muri Kivu y’amajyaruguru ku musozi wa Tamugenga na Matebe. Nk’uko amakuru «veritasinfo» ikesha radiyo «Okapi» abyemeza, muri iyo mirwano, ingabo za Congo FARDC zashoboye kwica umurwanyi umwe wa M23 undi afatwa mpiri. Ingabo za Congo kandi zagabye igitero ku mutwe wa M23 mu turere twa Kisigari,Busanza na Jomba ; kugeza ku gicamunsi cyo kuwa kabiri taliki ya 21/02/2017 urusaku rw’amasasu ruvuye kuri iyo mirwano rwumvikanaga mu mujyi muto wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo na Uganda.

Hashize iminsi, imiryango itegamiye kuri leta ONG iri mu karere ka Kivu y’amajyaruguru, Leta  ya Congo, leta ya Uganda ndetse n’ingabo za ONU arizo « Monusco » ziri muri Kivu y’amajyaruguru, batanze impuruza y’uko umutwe wa M23 wongeye kubyutsa imirwano muri Kivu y’amajyaruguru. Abantu banyuranye kimwe na raporo z’imiryango inyuranye itegamiye kuri leta zemeza ko umutwe wa M23 ufite abarwanyi bagizwe ahanini n’ingabo za FPR zivuye mu Rwanda. Abaturage b’akarere ka Rutshuru bakaba bafashwe n’ubwoba bwinshi bwo kongera kubona abarwanyi ba M23 ; bakaba bibaza niba koko ingabo za Congo zizashobora kubarwanya ; umutwe wa M23 ukaba uri kurwana werekeza i Masisi aho wizeye kubana intwaro n’ibiribwa bihagije.

Mu mirwano yo kuri uyu wa mbere yatumye umwe mu barwanyi ba M23 yishyira mu maboko y’ingabo za Congo, akaba ari ku kicaro cy’ubuyozi bw’ingabo za Congo i Goma; uwo murwanyi wa M23 akaba yemeza ko abarwanyi benshi ba M23 bari kurwana muri Kivu y’amajyaruguru binjijwe muri uwo mutwe bavuye mu nkambi y’impunzi iri muri Uganda yitwa «Bihanga». Abo barwanyi bakaba bayobowe na Sultan Makenga ari nawe muyobozi w’ikirenga w’abarwanyi b’umutwe wa M23. Umutwe wa M23 watsinzwe urugamba mu mwaka w’2013 utsinzwe n’ingabo za Congo zifatanyije na Monusco, uwo mutwe wahise utangaza ko wisenye, abarwanyi bawo benshi bakabab barahungiye muri Uganda no mu Rwanda.

Amakuru atangwa n’uwitwa Eric Gasana wahoze mu ngabo za Congo yarahawe ipeti rya liyetena, nyuma akaza kwinjira mu mutwe wa M23, kuwa gatandatu taliki ya 18/02/2017 akaba yarishyize mu maboko y’ingabo za Congo ; yatanze amakuru y’uko umutwe wa M23 ufite abarwanyi 69 bayabowe na Colonel Joseph Mboneza ariwe nawe wungirije Makenga mu buyobozi bwa M23 ; abo barwanyi bakaba bihishe mu gace ka Tongo ku musozi wa Bwito. Abo barwanyi bose bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa kalchinikov. Eric yagize ati :

«Muri aka kanya tuvugana, Makenga ari mu gace k’ishyamba kahariwe ingagi kitwa Sarambwe, mu mpinga y’ibirunga bya Sabyinyo na Mikeno ku mupaka wa Congo na Uganda. Njye ubwanjye nari mu itsinda ry’abarwanyi bari kumwe na Makenga, yaradufashe adushyira mu modoka adukuye muri Uganda atubwira ko dusubiye mu gihugu cyacu cya Congo, tukaba tugiye kwinjizwa mu ngabo z’igihugu cya Congo FARDC. Tukimara kwambuka umupaka tuvuye muri Uganda yahise atujyana mu ishyamba. Yatugabuyemo amatsinda, asaba itsinda rimwe kugaba igitero ku barinzi ba parike kugira ngo babambure intwaro zabo. Ntabwo njye nashyigikiye icyo gikorwa, niyo mpamvu nahise mfata icyemezo cyo guhungira mu karere ka Bukima aho ingabo za Congo FARDC zari zikambitse. Nababwira ko intego nyamukuru y’umutwe wa M23 ari ugufata igihugu cyose cya Congo».

Umuryango udaharanira inyungu ushinzwe uburenganzira bwa muntu CEPADHO urasaba ingabo za Congo FARDC n’umuryango mpuzamahanga gutabara vuba na bwangu kubera ibitero by’umutwe wa M23 byongeye kubura muri Congo. Umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru akaba yemeza ko ingabo za Congo zarangije gufata ingamba zose zishoboka zo guhangana na M23. Uwo muyobozi w’ingabo za FARDC akaba yemeza ko abarwanyi barenga 10 ba M23 batawe muri yombi bakaba bafungiye mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Congo (sokola 2) bushinzwe guhashya imitwe yitwaje intwaro buri i Goma, izo mfungwa zikaba zaratanze amakuru menshi ku mikorere y’umutwe wa M23 kuburyo bizafasha ingabo za Congo mu kuwurwanya.

Veritasinfo.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
COMPTE RENDU
En direct : où fait-il bon vivre en Afrique ?

En savoir plus sur http://www.lemonde.fr/afrique/
Kigali yacu iza kumwanya wa 51 kubihugu bingahe?
Mubyo bareba ni : isuku-imyubakire-transport-umutekano-etc......
Imyubakire muli rusange na transport n'umutekano ngo byaba alibyo byatubujije amanota. Akajagari mummyubakire-urafata bus uva muli gare ujya i Kanombe,ukamara amasaha atali munsi ya 2-
Répondre
G
Impamvu zatumye Kagame akora intambara y'urukozasoni yiciyemo miliyoni 13 zisaga z'abanyarwanda n'abakongomani.
Izo mpamvu ni izi : ngo Kinani yavuze ko impunzi zili hanze zibyifuza zaturayo kuko u Rwanda ari ruto . Ngo ashyiraho ubulyo bugabanya imbyaro ku babyifuza.
Dore umuti Kagame yashyizeho amaze gufata igihugu :
1) Yakoze jenosayidi 2 (iyabahutu n'iyabatutsi)
2)Abarokotse abarasa buri munsi ku manywa yihangu.
3)Akona abagabo b'abakene (ku ngufu)ngo batabyara kuko hagomba kubyara abakire bujuje imisoro yabatindi mu mifuko yabo !
4)Impunzi yazibujije amahwemo iyo zituliye ; nizishatse gutaha ngo zikore politiki irengera bose ; akazibuza uburenganzira bwazo bwo gutaha iwabo !
Reba ibisobanuro ku Gihe ndetse na coments!
_Kagome akorera nde ?
_Kagome ashaka iki ?
_Kagome agira abajyanama cg ni umusazi.
Ubu mvuga ibi ; umunyarwanda wese ugihumeka ; ni igishushungwa yapfuye ahagaze; kuko aba ari muri : ndiliwe sindaye. Inzara ; agahini ka dasso ; isasu lya polisi ; amapingu ku utinyutse guhunga inzara ajya gupagasa Uganda ; uburozi ;akandoyi ; abagwa mu matambara ye yo gusahura Kongo; yewe nuzasigara azicwa n'agahinda.
Mana niba nawe utarahunze menya abawe ; Afrika yibiyaga ntiyorohewe !
Répondre
A
KUBA UZIRANYE NA KAYUMBA BYONYINE NI ICYAHA MU RDA RWA POLO K. Kuba mwarakoranyeho ndetse akakwizera ni SAKIREREGO! UMUSIRIKARE "MUZUNGU" Nawe NGO BAMUTEYE U RW'INGUSHO baramunogonora!

Umunyarwanda!

POLO ARABAGEREREYE!
Répondre
N
http://mobile.igihe.com/

NZARAMBA ARANZE AKOMEJE GUCA IBINTU. UBU AGEZE muri KAMINUZA!

Mumajyepfo yigihugu ho MUKURIKIRE YAMAZE ABANTU!

Ikibabaje SINGAPORE ya AFRIKA yemeye GUPFIRA IFIYERI!

MUTABARE

http://mobile.igihe.com/
Répondre
M
Jyewe ndareba iyi ntambara yongeye kuba muri Congo yo kwica abantu no gusahura Congo umutima wange ugahagarara, nkongera ngatekereza imyaka yose bica, barimbagura abantu, basahura, imisozi yose ya Congo yuzuye amagufa yabantu, intumbi zuzuye Congo yose kubera Mpatsibihugu na Kogome ninkotanyi ze. Yewe ntacyo kuvuga no kwandika uwaremye isi akarema abantu niwe nyirimirimo kandi ninawe uzi igikwiye. Amarira yabantu bo muri afrika yibiyaga bigari yahindutse imigezi itemba nkuruzi. Mbese abantu baremewe kwicwa nkibimonyo imyaka igashira indi igaha? Amaherezo nayahe mwabantu mwe mugihumeka?
Répondre
S
Banyamakuru ba veritas mujye mwihangana mutange inkuru zitavanzemo nimpuha, haruguru mwavuze ko ingabo za congo zarwaniye nam23 imatebe ibyo nibyo, ariko ntamirwano yigeze ibera mu jomba ngo turabiyoberwa kuko niwacyu ninaho mvuka , ntakintu kibera kugasozi kacyu ngo nkiyoberwe, kuba m23 iri kurindagira hirya no hino mu bicye bya ruchuru ishakisha uko yakwambuka ngo ijye masisi ibyo ntawabihakana, naho uwabahaye amakuru yuko ngo amasasu yumvikanye i bunagana uwo yarabeshye pe aho niwachu nta cyahabera ngo mbiyoberwe.
Répondre
A
Hashize iminsi, imiryango itegamiye kuri leta ONG ...na Uganda ... batanze impuruza y’uko umutwe wa M23 wongeye kubyutsa imirwano muri Kivu y’amajyaruguru. Ariko iyi veritasinfo irasetsa koko ! uganda inyenzi na M23 bataniye he ? Afurika mbona ibicucu dufite ari byinshi nugushakisha aho baba babigura ngo dutangire kubigurisha twikorere bisness !!!! aho abandi bageze kure muri technologie tweho ntakindi uretse kwicana gusa ! nko mudutwe tw'inyenzi ntakindi kibamo uretse ukwica kuroga no kugirira nabi abantu !! eeeeehhh mana yo mw'ijuru tabara Afrika
Répondre
S
Kagame na m7 bahimbye m23 bashaka kuzategeka congo, ariko mugihe bakoze itekinika bakoshya bene wacyu ngo bahunge congo ntawubirukanye, babijeje ko bazabegurira congo ntibamenya ko congo ifite beneyo, ntagihe congo izahinduka urwanda cyangwa uganda yewe na kagame ntateze kuzatwara congo , yaba nam7 azarinda apfa adategetse na m1 ya congo, rero makenga aribeshya cyane, kwishira mumaboko yingabo za congo ngo zimukanirurukwiye byaramunaniye ahubwo asigaje kugwa kugasi inkongoro akaba ariho zimurira, aba batutsi bo mri congo mwishinze kagame nam7 mukishiramo gusha kunywamaraso ya bene wanyu babacongomani, mumenyeko ahimbwa zarigatiye amaraso yabo mwishye muli 2013 ninaho zizarigatira nayanyu, kuko ntimuzamena amaraso ngo bizabagwe amahoro, ikibabaje nababyeyi banyu baheze kugasi kurwanda ngo barindiriyeko mufata congo yose, muzarinda mushira mutayitegetse, ikibasigariye nuguhura nukuboko kwImana maze ibibi mukora bikabagaruka.
K
AMAZI Y’IKIYAGA CYA KIVU YAHINDUYE IBARA RY’ICYATSI
https://www.youtube.com/watch?v=GrlF6xRVLsg
Répondre
K
Turambiwe imirwano idashira abatutsi na ba mpatsibihugu bahoza mu karere k'ibiyaga binini. Ntabwo tuzahora muri iyi mikino. Hakenewe igisubizo kirambye.
Répondre