RDC : Imirwano ya M23 n’ingabo za Congo irakomeje muri Rutshuru.
Mu ntara ya Kivu y’amajyarugu, hari imirwano ihuje umutwe w’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo FARDC ; kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Gashyantare 2017 iyo mirwano ikaba yarabereye mu karere ka Rutshuru kari muri Kivu y’amajyaruguru ku musozi wa Tamugenga na Matebe. Nk’uko amakuru «veritasinfo» ikesha radiyo «Okapi» abyemeza, muri iyo mirwano, ingabo za Congo FARDC zashoboye kwica umurwanyi umwe wa M23 undi afatwa mpiri. Ingabo za Congo kandi zagabye igitero ku mutwe wa M23 mu turere twa Kisigari,Busanza na Jomba ; kugeza ku gicamunsi cyo kuwa kabiri taliki ya 21/02/2017 urusaku rw’amasasu ruvuye kuri iyo mirwano rwumvikanaga mu mujyi muto wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo na Uganda.
Hashize iminsi, imiryango itegamiye kuri leta ONG iri mu karere ka Kivu y’amajyaruguru, Leta ya Congo, leta ya Uganda ndetse n’ingabo za ONU arizo « Monusco » ziri muri Kivu y’amajyaruguru, batanze impuruza y’uko umutwe wa M23 wongeye kubyutsa imirwano muri Kivu y’amajyaruguru. Abantu banyuranye kimwe na raporo z’imiryango inyuranye itegamiye kuri leta zemeza ko umutwe wa M23 ufite abarwanyi bagizwe ahanini n’ingabo za FPR zivuye mu Rwanda. Abaturage b’akarere ka Rutshuru bakaba bafashwe n’ubwoba bwinshi bwo kongera kubona abarwanyi ba M23 ; bakaba bibaza niba koko ingabo za Congo zizashobora kubarwanya ; umutwe wa M23 ukaba uri kurwana werekeza i Masisi aho wizeye kubana intwaro n’ibiribwa bihagije.

Amakuru atangwa n’uwitwa Eric Gasana wahoze mu ngabo za Congo yarahawe ipeti rya liyetena, nyuma akaza kwinjira mu mutwe wa M23, kuwa gatandatu taliki ya 18/02/2017 akaba yarishyize mu maboko y’ingabo za Congo ; yatanze amakuru y’uko umutwe wa M23 ufite abarwanyi 69 bayabowe na Colonel Joseph Mboneza ariwe nawe wungirije Makenga mu buyobozi bwa M23 ; abo barwanyi bakaba bihishe mu gace ka Tongo ku musozi wa Bwito. Abo barwanyi bose bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa kalchinikov. Eric yagize ati :
«Muri aka kanya tuvugana, Makenga ari mu gace k’ishyamba kahariwe ingagi kitwa Sarambwe, mu mpinga y’ibirunga bya Sabyinyo na Mikeno ku mupaka wa Congo na Uganda. Njye ubwanjye nari mu itsinda ry’abarwanyi bari kumwe na Makenga, yaradufashe adushyira mu modoka adukuye muri Uganda atubwira ko dusubiye mu gihugu cyacu cya Congo, tukaba tugiye kwinjizwa mu ngabo z’igihugu cya Congo FARDC. Tukimara kwambuka umupaka tuvuye muri Uganda yahise atujyana mu ishyamba. Yatugabuyemo amatsinda, asaba itsinda rimwe kugaba igitero ku barinzi ba parike kugira ngo babambure intwaro zabo. Ntabwo njye nashyigikiye icyo gikorwa, niyo mpamvu nahise mfata icyemezo cyo guhungira mu karere ka Bukima aho ingabo za Congo FARDC zari zikambitse. Nababwira ko intego nyamukuru y’umutwe wa M23 ari ugufata igihugu cyose cya Congo».
Umuryango udaharanira inyungu ushinzwe uburenganzira bwa muntu CEPADHO urasaba ingabo za Congo FARDC n’umuryango mpuzamahanga gutabara vuba na bwangu kubera ibitero by’umutwe wa M23 byongeye kubura muri Congo. Umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru akaba yemeza ko ingabo za Congo zarangije gufata ingamba zose zishoboka zo guhangana na M23. Uwo muyobozi w’ingabo za FARDC akaba yemeza ko abarwanyi barenga 10 ba M23 batawe muri yombi bakaba bafungiye mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Congo (sokola 2) bushinzwe guhashya imitwe yitwaje intwaro buri i Goma, izo mfungwa zikaba zaratanze amakuru menshi ku mikorere y’umutwe wa M23 kuburyo bizafasha ingabo za Congo mu kuwurwanya.
Veritasinfo.