Rwanda : Me Nzamwita Ntabwoba Tony yagizwe ifunguro ry’ubunani bwa 2017, araswa isasu mu mutwe !

Publié le par veritas

Me Nzamwita Ntabwoba Tony

Me Nzamwita Ntabwoba Tony

Baca umugani mu kinyarwanda ugira uti : « ingeso mbi ntirara bushyitsi ! » Uyu mugani ukaba ugaragaza ingeso mbi inkotanyi zifite yo kumena amaraso y’abanyarwanda mu mpera z’umwaka nta mpamvu ! Mu ijoro ryo ku italiki ya 31 ukuboza rishyira ku italiki ya 1 Mutarama 2014, nibwo ibikurakonta bya FPR Kagame byanize Patrick Karegeya wari mu gihugu cy’Afurika y’epfo yitaba Imana! Icyo gikorwa cyashimwe na Paul Kagame ubwe ; urwo rupfu rwa Karegeya rukaba rwaratumye abanyarwanda benshi muri rusange ndetse n’umuryango we by’umwihariko batarishimiye umunsi mukuru w’ubunani bwo mu mwaka w’2014.

Muri iki gihe turangiza umwaka w’2016, ingeso (mbi) yo kumena amaraso ikorwa n’Inkotanyi yongeye kwigaragaza! Kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 ukuboza 2016, inkotanyi zamenennye amaraso ya Me Nzamwita Ntabwoba Tony zimurashe isasu mu mutwe ! Iki akaba ari igikorwa kibabaje kiranga FPR Kagame ; abanyarwanda muri rusange no ku muryango wa Me Nzamwita by’umwihariko bagiye kwizihiza ubunani bw’ 2017 mu kababaro, dore ko uyu Me Nzamwita yunganiraga abantu benshi mu manza z’akarengane badashobora kuzamwibagirwa!

Kuwa kane taliki ya 29 Ukuboza 2016 nibwo Me Nzamwita Tony yagiye kwakira umuririmbyi w’icyamamare w’umukongomani Koffi Olomide muri Kigali Convention Center (KCC), abantu benshi bakaba batekereza ko yarimo acungirwa hafi. Uyu mucuranzi Koffi akaba yitegura gutanga igitaramo i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 31 Ukuboza 2016. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Ukuboza 2016, Me Nzamwita yarashwe isasu mu mutwe n’umupolisi w’inkotanyi ari mu mudoka ye ya Toyota Land Cruser hita apfa ! Ese azize ko yaba yaraketsweho gushaka gusenya KCC ubwo yakiraga Koffi nk’uko Kagame yabivuze bikamuviramo kuraswa ?

Polisi y’inkotanyi yatanze ibisobanuro by’uko uyu Me Nzamwita yishwe bitewe n’uko yasuzuguye polisi akanga guhagarara ku ruzitiro (barrière) rwa polisi yari yashyize mu muhanda hafi ya Rond-poind  ya Kacyiru kuri KBC atwaye imodoka. Ni uko bigenda ku butegetsi bw’inkotanyi kandi nta bindi bisobanuro birenze ibyo bigomba gutangwa. Ikindi gitangaje cyane kuri ubu butegetsi bwa FPR, ni uko nta rubanza cyangwa impozamarira zizahabwa umuryango wa nyakwigendera kuko yarashwe n’inkotanyi, ubwo byose birarangiye n’uwamwishe nta nkurikizi agomba kugira!

Ku mugoroba w’uyu munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 31 ukuboza 2016, Paul Kagame ari bwifurize abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2017, ntabwo arabura kubagezaho ibyiza byinshi ubutegetsi bwe bukomeje kubagezaho birimo ibikorwa by’indashyikirwa mu iterambere, ingabo zibarindira umutekano amanywa n’ijoro kandi ari nako zirasa abaturage ku manya y’ihangu ! Igitangaje cyane ni uko Kagame adashobora kuvuga ku gahinda n’akababaro abanyarwanda bafite kubera abantu babo bicwa n’amasasu ndetse n’inzara yatewe n’ubutegetsi bwe !

Twihanganishije abanyarwanda muri aka kaga barimo !

Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
inyenzi ntizari kurangiza umwaka zitariye akanyama ahahahahah inyenzi ubu zahaze inyama z'abahutu, ubu naho zadukiriye inyama z'abatutsi, ejo bundi zizaba ziri guhonja kuz'abatwa ! abanyarwanda mwese (hutu, tutsi et twa ) duhagurukire rimwe twirukane aya mashitani y'inyenzi yigabije igihugu cy'uRwanda, amashitani adasiba kuvuruga afrika nzima !
izi nyenzi ntakindi zizi uretse kwica gusa !
Répondre
K
Ni hatari kabisa! Ni gute urasa chauffeur kugira ngo uhagarike imodoka? kuki utarasa amapine? hariya harimo urugomo kandi Polisi yakagombye kubyemera ko ari ikosa rikomeye kurasa utwaye aho kurasa amapine. Urashe chauffeur imodoka ikikomereza se ubwo uba ukoze iki? Buriya se ni igipolisi cy'umwuga? Ariko ngo barasa ku manywa y'ihangu abantu barimo amapingu ngo badacika!!!
N
Kagome ati :"tuzabarasa ku mannywa yihangu" !
Abikorezi buduseke twikinyoma bati : kacikaci !
Niba Tony yaracuriye kuri iriya mvugo ya sekibi se ; abo asize bazongera !
Bazumvalyali ?
Répondre
M
Imana ihe Me Nzamwita Ntabwoba Tony, iruhuko ridashira. Kagame ababicanyibe bamenye yuko umuntu wese wicisha inkota nawe ariyo azicishwa. Ikindi kandi icyo umuntu abiba nicyo azasaru kandi nicyo kizaba umurage wabanabe.

Kagame ninkoramaraso ze ibyobabiba bazabisarure kandi bibe numurage wabana babo. Uyumuvumo bazanye mugihugu cyacu ubokame bo nababo bose.

Umuryango wa Me Nzamwita wihangane Imana izabahorera.
Répondre
M
Hhhhhhh,

Murarushywa n'ubusa kuko iko mwiyambika ubusa ngo muratwangisha His excellence Paul Kagame niko turushaho kumukunda kandi muzavuga miruhe ntacyo muzatwara umuryango nyarwanda.
Dushyigikiye byimazeyo abayobozi b'igihugu cyacu kuko tuzi neza aho badukuye.

Ubona yiba mutavugiraga muri 70000km!!!
Umusaza yarababwiye ko uzashaka kutubuza amahoro azajya araswa ku manywa y'ihangu ku neza y'abanyarwanda.
Répondre
2
NGIRANGO bya BISEKE MWIKORERAGA mushaka KURIMANGANYA muhagarare 2017. Ni umwaka NABATIJE (Named): NYIRANTARENGWA.

Sha Polo yavuze ko UKONYASANZE I GIHUGU ARIKO AZAGISIGA.

Uyu se niwe wanyuma cg wa 1? Ese mwamenya yari yaratokotse Ifuni ya KAJUGA ra? None BARAMUSOMEYE abahungu!

MWIHANGANE hari indi myaka 17 isigaye (2034). HAZABA HASIGAYE MBARWA.

BAZE KUBAZA umwe ushinzwe ITEGEKONSHINGA (Evodi) agire icyo abitubwiraho!

HAPPY NEW YEAR BANYARWANDA. MBASEZERANIJE A BIG CHANGE MURI 2017.
Répondre
S
Abantu bafite amazuru maremare nzabagendera kure cyane. Nibiba ngombwa sinzaturana nabo. Abicanyi bibinywamaraso, ntakindi bazi gukora mubuzima bwabo atari ukwica. Kwica, kuroga, ubugome nibibi byose nibyo bakora gusa niwo mwuga wabo muri kamere yabo. Batanshingirira nabatanze. Baraka puuuu!!!!
Répondre
U
Ahaaa!!! ntacyo mvuze ntiteranya, nakataraza kazaza. Inkotanyi zitantera umwaku.
umwaka mushya muhire wa 2017 wabagihumeka naho abarangije urugendo rwabo kuri iyisi nabo mbifurije kuruhukira mumahoro.
umwaka mushya muhire banyarwanda naho inyanga birama ziherane na 2016. Ntizizongere kuzengereza abanyarwanda ukundi.
Uyu mwaka wa 2017 uzatubere ihumure twese bene kanyarwanda.
Répondre