Rwanda : Me Nzamwita Ntabwoba Tony yagizwe ifunguro ry’ubunani bwa 2017, araswa isasu mu mutwe !
Baca umugani mu kinyarwanda ugira uti : « ingeso mbi ntirara bushyitsi ! » Uyu mugani ukaba ugaragaza ingeso mbi inkotanyi zifite yo kumena amaraso y’abanyarwanda mu mpera z’umwaka nta mpamvu ! Mu ijoro ryo ku italiki ya 31 ukuboza rishyira ku italiki ya 1 Mutarama 2014, nibwo ibikurakonta bya FPR Kagame byanize Patrick Karegeya wari mu gihugu cy’Afurika y’epfo yitaba Imana! Icyo gikorwa cyashimwe na Paul Kagame ubwe ; urwo rupfu rwa Karegeya rukaba rwaratumye abanyarwanda benshi muri rusange ndetse n’umuryango we by’umwihariko batarishimiye umunsi mukuru w’ubunani bwo mu mwaka w’2014.
Muri iki gihe turangiza umwaka w’2016, ingeso (mbi) yo kumena amaraso ikorwa n’Inkotanyi yongeye kwigaragaza! Kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 ukuboza 2016, inkotanyi zamenennye amaraso ya Me Nzamwita Ntabwoba Tony zimurashe isasu mu mutwe ! Iki akaba ari igikorwa kibabaje kiranga FPR Kagame ; abanyarwanda muri rusange no ku muryango wa Me Nzamwita by’umwihariko bagiye kwizihiza ubunani bw’ 2017 mu kababaro, dore ko uyu Me Nzamwita yunganiraga abantu benshi mu manza z’akarengane badashobora kuzamwibagirwa!

Polisi y’inkotanyi yatanze ibisobanuro by’uko uyu Me Nzamwita yishwe bitewe n’uko yasuzuguye polisi akanga guhagarara ku ruzitiro (barrière) rwa polisi yari yashyize mu muhanda hafi ya Rond-poind ya Kacyiru kuri KBC atwaye imodoka. Ni uko bigenda ku butegetsi bw’inkotanyi kandi nta bindi bisobanuro birenze ibyo bigomba gutangwa. Ikindi gitangaje cyane kuri ubu butegetsi bwa FPR, ni uko nta rubanza cyangwa impozamarira zizahabwa umuryango wa nyakwigendera kuko yarashwe n’inkotanyi, ubwo byose birarangiye n’uwamwishe nta nkurikizi agomba kugira!
Ku mugoroba w’uyu munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 31 ukuboza 2016, Paul Kagame ari bwifurize abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2017, ntabwo arabura kubagezaho ibyiza byinshi ubutegetsi bwe bukomeje kubagezaho birimo ibikorwa by’indashyikirwa mu iterambere, ingabo zibarindira umutekano amanywa n’ijoro kandi ari nako zirasa abaturage ku manya y’ihangu ! Igitangaje cyane ni uko Kagame adashobora kuvuga ku gahinda n’akababaro abanyarwanda bafite kubera abantu babo bicwa n’amasasu ndetse n’inzara yatewe n’ubutegetsi bwe !
Twihanganishije abanyarwanda muri aka kaga barimo !
Ubwanditsi