Rwanda :Inzara itumye abaturage batinyuka iterabwoba ry’ubutegetsi barigaragambya !

Publié le par veritas

[Ndlr :Umunyarwanda yise umwana we «Ntamfurayinda»; iri zina rikaba rigomba kwibutswa agatsiko kabohoje u Rwanda ka FPR, gatunzwe n’imisoro y’abaturage naho rubanda iri gupfa umusubizo! Inkotanyi za FPR zakomeje guhishira inzara zateje mu gihugu kugirango abaturage bapfe bashire, bagahimba imvugo ivugako « intore itaganya ahubwo ishaka ibisubizo»; byageze naho abaturage bajya guhohotera bagenzi babo b’abahutu ngo ni abavubyi (abavubyi baba mu bahutu) babujije imvura kugwa maze babakubitira ku karubanda ubutegetsi bw’agatsiko buricecekera ; ariko igishimishije ni uko abaturage batangiye gushira ubwoba bakaba batangiye gutinyuka ubutegetsi bwabateye inzara burandura imyaka no gushyiraho gahunda z’ubuhinzi zidashobotse kugirango babubaze icyo bukora ngo bubatabare rubanda ! None se inkotanyi zirakomeza kuririmba ko u Rwanda ari Singapuru y’Afurika abantu bari gushira n’inzara ? Kagame se arakomeza kwigereranya n’ibihugu by’ibihangange ku isi cyangwa aremera abipfukamire bimuhe imfashanyo y’ibiribwa ? Niba ibyo atabikoze, amaherezo abaturage bagiye kurimburwa n’inzara baramukura mu Rugwiro ! Dore inkuru irambuye yerekana ko abaturage bariye karungu kubera inzara yabarembeje :]
Abaturage bicaye ku murenge bategereje ko leta  igira icyo ibamarira

Abaturage bicaye ku murenge bategereje ko leta igira icyo ibamarira

 
Nkuko mwabibonye mu nkuru yanyuze kuri « The rwandan » ivuga uburyo abaturage bo muri Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo bakoze imyigaragambyo bakajya ku murenge gusaba ibyo kurya kuko inzara yari ibarembeje, kugeza naho bavudukanye umutegetsi wuwo murenge Munyaburanga Joseph, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abaturage birirwa bicaye kumurenge abandi baharyamye mbese wagira ngo niho habaye mu rugo nkuko mubibona ku mafoto aherekeje iyi nkuru.
 
Ariko ibyo nubwo byashakuje  kandi bikavugwa cyane mw’itangazamakuru abaturage nanuyu munsi baracyiyicira isazi mu jisho kugeza ubwo abaturage bahira amababi y’imyumbati y’imitamisi ( yica ) bagasekura bagateka bakarya, hari imiryango 6 izwi yabikoze irapfa hafi gushiramo umwuka. Nyuma hatanzwe ibishyimbo n’ibigori abaturage bavuga ko byari bike cyane ugereranije n’umubare w’abaturage bishwe n’inzara, urebye ababibonye ntibarenze 1/50 by’abaturage batuye umurenge wa Rwimbogo kandi mu byukuri abaturage bose bameze nabi kuko nawawundi wari wifashije muri iyiminsi arya rimwe k’umunsi kandi nabwo bimugoye cyane.
 
Abaturage bavuga ko nabatoranijwe habayemo ikimenyane ndetse n’ubujura bukabije ku buryo ibyinshi ari ibyatwawe n’abategetsi bo muri uwo murenge. Nyuma yuko iyo myigaragambyo y’abaturage iba uwategekaga uwo murenge wa Rwimbogo ariwe Munyaburanga Joseph yaregujwe ibyo biryo byatanzwe adahari, bikekwa ko yaba yarazize ko yananiwe guhosha imyigaragambyo y’abaturage nubwo yarasanzwe avugwaho imyitwarire itari myiza mu baturage. Gusa ngo ibyo byo kurya ntibyabujije kwibwa n’ubwo byari bihagarariwe n’abasirikari, abapolice ndetse na daso. Ibyo byatumye nuwo munsi wo kubitanga abaturage barenga ijana bakoze imyigaragambyo bava ku murenge bagera ku karere ka Gatsibo (urugendo rwibirometero bitari munsi ya 40 ) ari nako abari aho basunikana n’abasirikari n’abapolice.
 
Twaganiriye nabaturage bo muri uwo murenge batubwira ko bifuza ibintu bibiri (2) gusa.
 
*Icya mbere, bifuza ko leta yabasubiza  uburenganzira bwabo batswe ku butaka bwabo, aho babategeka guhuza ubutaka bagahingamo igihingwa kimwe leta yifuza mu gihe yifuza, kuko ibi aribyo bikurura inzara. Batanze ingero nyinshi berekana ko ataribwo bwa mbere izuba ricana ko ariko batigeze basonza gutya ko babaga bafite imyumbati, ibijumba, ubugari, ubunyobwa nibindi, bityo ngo bakabasha guhangana n’izuba. Ubu nibwo abo baturage bishwe n’inzara kugera ku rwego rwo gusaba imfashanyo.
 
*Icya kabiri bifuza ko leta yareka gutekenika ibeshya ku maradiyo ko habaye amapfa ariko ko abaturage nta kibazo bafite. Ahubwo ni babafashe bahereye ruhande kuko abaturage bose bameze nabi cyane, ari abacuruzi, abahinzi, aborozi, abubatsi, abanyabukorikori, abadozi, abamotari, abanyonzi, abarimu, nabandi bose bibasiwe n’inzara ku buryo ukiri umugabo arya rimwe ku munsi nabwo bimugoye cyane. Ibi byose kandi byiyongera ku misoro yikubye kabiri, imisanzu ya hato na hato, kandi abaturage banaburaye.
 
Mu gusoza ariko sinakwibagirwa umuturage twaganiriye nubwo atashatse ko amazina ye ajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we wambwiye ati : nizo mfashanyo zabo nibazireke baturekere uburenganzira ku masambu yacu  leta yigaruriye kandi twarayiguriye amafaranga yacu, abandi bakayahabwa n’ababyeyi babo ho imigabane n’umurage. Ati leta nitureke duhinge ibihingwa byose nkuko twabikoraga mbere, ati nta nzara twari twarigeze kuvaFPR yafata ubutegetsi muri 1994. Ati mu myaka irenga 20 ubu nibwo dushonje nyuma yuko leta y’urwanda yigarurira imitungo yacu.
 
Natwe nk’itangazamakuru turasaba leta ya kigali kubahiriza ibyifuzo by’abaturage ikareka kubicisha inzara ku bushake. Nubwo twibanze mu murenge wa Rwimbogo muri Gatsibo siho gusa hari ikibazo kuko mu gihugu hose hari inzara. Mwunvishe ikiganiro cya BBC gahuzamiryango cy’imvo n’imvano cyo kuwa 12/11/2016 cyavugaga ku nzara mu karere ka Kayonza. Aba baturage rero nibadatabarwa barashira.
 
Inkuru ya : amakuruki.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
Kanimba ati “Twagize ingorane zishingiye ku guhungabana kw’amasoko mpuzamahanga , ari amabuye y’agaciro, ari ikawa ari icyayi, urebye ibiciro by’ibyo bicuruzwa n’ubu byaragabanutse ku masoko mpuzamahanga ku buryo twatakaje amafaranga menshi ugereranyije n’ayo twajyaga tubona aturuka mu kohereza mu mahanga ibyo bicuruzwa.” Ibyo bibazo ngo byagize ingaruka ku kwiyongera kw’ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda no mu karere.
Répondre
K
Ngo abaturage b'uturere 3 tugize Kigali bemeje 100/100 ko bishimiye ubuyobozi bwa Kagome !<br /> Hahaaaaa...... Ninde watinyuka kuvuga ukuri ? Keretse ashaka kuraswa ku manywa yihangu nka ba Gasakure ! Cg kunyuzwaho ikamyo nka ba Assinapol ! None se n'umulyango w'umuzunguzayi bamennye umutwe mu isoko wasinye ko uyobowe neza ? Iby'isi ni agahinda ?<br /> Tuzabohorwa nande ?
Répondre
I
Abahutu nubwoko burama pe! Inzara iri mu rwanda yatangiye kera kuva inkotanyi zafata ubutegetsi . Mumyaka 2 ishize nari mu rwanda nziko nzahamara nibura amezi 6 ariko nahamaze amezi 2 gusa sinashoboye kwihanganira inzara yaho nahabonye. Amafranga yo guhaha nakoresheje mu kwezi 1 yagombaga gukoreshwa mu mezi 8 mubindi bihugu nahise nkizwa namaguru. udafite ama million yamafranga yo guhaha nabonye ari ukurwara bwaki gusa. Ntibishoboka kuba murwanda rwinkotanyi.
Répondre
M
Bene ibi babyita ibimenyetso. Ariko Inkotanyi kuko zigize impumyi ntizibona. Ariko nyine nk'abandi bagome bose zizabona amazi yararenze inkombe.
Répondre
A
Harya ngo ubutegetsi bwa Kagame buzavaho ngo binyuze muyihe nzira? Inzira ntayindi ni uko ubu butegetsi buzasenywa n'abaturage babaye! Intambara izabukuraho ntizava hanze y'igihugu ahubwo izaturuka imbere mu gihugu abo hanze baze gutabara bene wabo, abanyarwanda bose bunge ubumwe birukane aka gatsiko, kubeshya isi yose ntacyo bizamarira Kagame kuko abanyarwanda nibamubaza ibibi yabakoreye nta muntu numwe uzava hanze ngo aje kumutabara!!
Répondre
M
Nkuko Kagame na Museveni bibeshyaga ngobazafata akakarere kose, ninako Clinton yariyarapanze yuko agomba gufatisi akoresheje ubutegetsi bwa aba democrats nimure iyi video "CLINTON CASH OFFICIAL DOCUMENTARY MOVIE ( FULL )" bomukwaha kwe nkaba Obama wagize umugoreme ministry of state. Murabo ibyubucuti bwa clinton na Kagame nibyo muri Congo, nimwirebere iyi rinki:<br /> https://www.youtube.com/watch?v=7LYRUOd_QoM
Répondre