USA :Kagame na Clinton bafite ubwoba ko Bwana Steve Bannon wahawe umwanya ukomeye na Donald Trump ashobora kubashyira mu kagozi!
«Ningera ku butegetsi, ikintu cya mbere nzakora ni ugushyira muri gereza Mugabe na Museveni bakarangirizamo ubuzima bwabo bwose. Niba Obama abatinya, njye nta bwoba banteye; niba Clinton na Bush barabatinye, niba Papa agenda akabapfukama imbere; ntabwo njye nzisuzuguza bigeze aho; ntabwo nzigera nshyirwaho iterabwoba. Mbijeje ko nzahanagura aka kajagari kose kari muri politiki yo muri iyi si, ahubwo ngateza imbere ubutabera mpuzamahanga». Aya ni amwe mu magambo akomeye Donald Trump yavuze ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika (USA).
Ku italiki ya 08/11/2016 nibwo Bwana Donald Trump, wakunze kugaragazwa nk’inkundarubyino ya politiki (populiste) kubera amagambo akomeye yavuze yiyamamaza, yatsinze amatora kuburyo butunguranye, aba atorewe kuba perezida wa 45 w’igihugu k’igihangange ku isi cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA). Nyuma y’iryo tora, hagaragaye imyigaragambyo myinshi mu mijyi itandukanye y’Amerika (USA) y’abantu bagaragazaga ko batishimiye itorwa rya Trump, ndetse bakagaragaza n’impungenge batewe n’ibyemezo bikomeye yavuze ko azashyira mubikorwa mugihe azaba yatorewe kuyobora Amerika ; muri ibyo byemezo twavuga:
Kwirukana abimukira bagera kuri miliyoni 11 badafite uburenganzira bwo kuba muri Amerika, gucira urubanza umuryango wa Clinton kubera ibyaha bikomeye wakoze, kubaka urukuta rukomeye ku mupaka w’igihugu cya Mexique n’Amerika, guhana abagore bakuramo inda, kugirana ubushuti busesuye n’igihugu cy’Uburusiya, kugabanya inkunga Amerika yahaga umuryango wo gutabarana w’ibihugu by’iburengerazuba OTAN ; kwikura mu masezerano y’ubucuruzi n’igihugu cy’Ubushinwa, kutubahiriza amasezerano arengera ibidukikije y’iParis yiswe COP 22, gukura ingabo z’Amerika ziri mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi….
Nyuma y’itorwa rye, Donald Trump yakunze kugaragaza imvugo yoroheje kugirango arebe ko yahosha uburakari bw’abigaragambywa batishimiye intsinzi ye, yavuze ko gahunda yatorewe azazishyira mu bikorwa ariko agashyiramo n’ubushishozi buhagije ; nko kukibazo cy’abimukira badafite ibyangombwa byo kuba muri Amerika, yavuze ko azirukana cyangwa agafunga abakoze ibyaha bikomeye babarimo bagera kuri miliyoni 3, naho ku kibazo cyo kwemerera abagore gukuramo inda,ubwo bubasha akaba yaravuze ko abuhaye za leta zinyuranye zigize igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ku bindi bibazo bikomeye birimo gukurikirana abayobozi bakomeye bakoze ibyaha ; Donald Trump yavuze ko azashyiraho urwego rw’abacamanza rwihariye mu gihugu cyose bazakurikirana ibyo bibazo.
Trump ariko yerekanye ko yiteguye gukora ibyo yavuze yiyamamaza iyo urebye abayobozi bakomeye ari guha imyanya muri iki gihe, aha twavuga nka Bwana Reince Priebus wari usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka ry’abarepubulikani yagize umunyamabanga mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, umwanya wagereranywa na ministre w’intebe na Bwana Steve Bannon wari umuyobozi w’ikinyamakuru gishyigikira ibitekerezo by’abahezanguni bo mu ishyaka ry’abarepubulikani kandi akaba ashyigikiye cyane ishyirahamwe rihamagarira abazungu kwirwanaho bita « Ku Klux Klan » !
Kuki Paul Kagame na Clinton bafitiye ubwoba bukomeye Donald Trump kurusha abandi ?
Nk’uko amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika abiteganya, perezida watowe, afite ububasha bwo gushyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye barenga ibihumbi 4, bagomba gusimbura abari basanzwe muri iyo myanya bashyizweho na perezida ucyuye igihe. Kuri uyu wa mbere taliki ya 14/11/2016, Bwana Donald Trump yahaye umwanya ukomeye « Bwana Stephen Bannon » wo kuzaba umujyanama mukuru wa Donald Trump mu kugena ingamba z’ubuyobozi bukuru (chef de la stratégie). Uyu mwanya wahawe Stephen Bannon ukaba ukomeye cyane kuburyo byateye ubwoba abayobozi b’ishyaka ry’abademocrate ndetse bamwe muri abo bayobozi bakaba barasabye perezida Obama kugira icyo yakora kugirango Steve Bannon ntahabwe uwo mwanya ; kuri icyo kibazo, perezida Obama yasubije abo bayobozi ko : Donald Trump yatowe kuburyo bwa demokarasi, akaba afite uburenganzira busesuye bwo gushyiraho abayobozi yifuza bazamufasha gushyira mu bikorwa ibyo yatorewe !
Bwana Steve Bannon, ni umunyamerika ugendera ku matwara akarishye y’ishyaka ry’abarepubulika, afite imyaka 62, akaba nawe ari umuherwe nka Donald Trump. Bwana Steve Bannon avuka muri leta ya Viriginia mu muryango w’abakristu gatolika bakomoka mu gihugu cya Irlande. Bwana Steve Bannon yabanje kuba umuyoboke w’ishyaka ry’abademocrate, akaba yarakundaga cyane perezida Kennedy, nyuma yaje guhindura ajya mu ishyaka ry’abarepubulikani bitewe n’uko atari ashyigikiye gahunda ya perezida Jimmy Carter. Bwana Steve Bannon yakunze cyane perezida Reagan ndetse ashyigikira cyane gahunda yo gukoresha imbaraga za gisilikare yaranze perezida George W.Bush. Bwana Steve Bannon akunda itangazamakuru cyane, akaba yari ashinzwe ikinyamakuru cyitwa «Beitbart News» aho yanyuzagamo inyandiko zishyigikira amatwara akaze y’abarepubulikani. Steve Bannon azwi cyane nk’umukinnyi wa sinema no kuzihanga akaba ari naho yakuye ubutunzi bwinshi afite.
Bwana Steve Bannon yangana urunuka n’umuryango wa Bill Clinton, ibyo bikaba byaratewe n’uko mu gihe Bill Clinton yari perezida w’Amerika, Bwana Steve Bannon ariwe wambere washyize ahagaragara amabanga y’ubusambanyi bwa Clinton n’umugore witozaga umwuga w’ubuyobozi mu biro bya perezida witwa Monica Lewinsky. Mu gihe Barack Obama yari amaze gutorerwa kuba perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Steve Bannon yakoranye igihe gito n’ubutegetsi bwe ariko biba ngombwa ko abihagarika kubera amakimbirane yari afitanye n’umuryango wa Bill Clinton kandi Obama akaba atarashoboraga kubunga.
Mu gihe gito Steve Bannon yakoranye n’ubuyobozi bwa Obama, yabonye akanya ko gukora iperereza no kubona ibimenyetso bihamye ku byaha by’indengakamere byakorwaga n’umuryango wa Bill Clinton hirya no hino ku isi. Bwana Steve Bannon akaba yaranzwe bikomeye n’abayobozi b’ishyaka rya Obama kubera umuryango wa Bill Clinton, byageze n’ubwo abademocrate bagiye gushaka umugore wa Steve Bannon batandukanye, bamusaba gutanga ubuhamya bwemeza ko Steve Bannon yanga abayahudi byasaze kuburyo yabujije abana be kujya kwiga mu ishuri ririmo abana b’abayahudi ! Icyo kirego kikaba cyarahimbiwe Stave Bannon kugirango akunde agire abanzi benshi b’abayahudi bakomeye, ariko yahanganye nabo bayobozi kugeza n’ubu!
Steve Bannon yakoze ubushakashatsi ku byaha bikomeye umuryango wa Bill Clinton ukora hirya no hino ku isi ; muri ibyo byaha, Steve Bannon yasanze umuryango wa Bill Clinton warigwijeho ubutunzi bukomeye wagiye usahura hirya no hino ku isi, ubinyujije mucyo bise « Fondation Clinton ». Steve Bannon yasanze kuva mu mwaka w’1990 umuryango wa Bill Clinton wifashishije umwanya w’ubuyobozi wari ufite, warafatanyije na Paul Kagame mu guteza intambara z’urudaca mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika muri gahunda yo gusahura umutungo kamere w’ako karere. Steve Bannon yakusanyije amahano yose Kagame na Bill Clinton bakoze kuva mu mwaka w’1990 basahura akarere k’ibiyaga bigari bamaze kwica abaturage bagera kuri miliyoni 10. Ayo mahano yose Steve Bannon yayakusanyirije muri filime yise : «CLINTON CASH OFFICIAL DOCUMENTARY MOVIE» !
Mu kwezi kwa Kanama 2016, nibwo Bwana Steve Bannon yegereye umukandida ku mwanya wa perezida w’Amerika (USA) Donald Trump amugezaho ibimenyetso byose bigaragaza ibyaha bikomeye Clinton yakoze ; kuva ubwo Donald Trump yahise aha Steve Bannon umwanya wo kuba umuyobozi wo kwiyamamaza kwe. Kubera ibyaha bikomeye umuryango wa Bill Clinton wakoze, Donald Trump yavuze ko mu gihe azaba yatorewe kuba umukuru w’igihugu, azafunga Madame Clinton. Hari ibyaha byinshi Clinton yakoze byagiye bikorerwa iperereza n’urwego rushinzwe ubutasi by’Amerika (CIA), ibyo byaha bikaba bitaragiye bihabwa agaciro n’ubutegetsi bwa Barack Obama ; ibyo bikaba byaragiye birakaza abakozi b’iperereza ry’Amerika, bigatuma basohora ayo mabanga mu binyamakuru mu buryo bwihishe babinyujije kuri Steve Bannon dore ko nawe yabaye umusilikare ukomeye mu ngabo z’Amerika, nawe yamara kubibona akabisohora mu kinyamakuru ayobora cya « Breitbart News ».
Steve Bannon yemeza ko ibyaha bikomeye Kagame yakoranye na Clinton byarangije gukorerwa dosiye igomba gushyikirizwa inkiko, iyo dosiye ikaba yarakozwe n’intumwa idasanzwe y’Amerika mu kugenzura ibyaha bikorwa mu ntambara Bwana Stephen Rapp. Nyuma y’aho Trump atorewe, yavuze ko ikibazo cyo gufunga Clinton atazagira icyo agikoraho ariko avuga ko azashyiraho urwego rw’abacamanza 9 bazasuzuma ibigomba gukorwa ku madosiye nk’ayo. Ubwoba bukomeye Clinton afite ndetse na Paul Kagame bwarushijeho kwiyongera bitewe ni uko Donald Trump yahaye umwanya ukomeye Steve Bannon wo kumubera umujyanama mukuru no kuyobora ibikorwa byo gufata ingamba zo gusukura ubuyobozi bw’Amerika ; Clinton akaba afite impungenge ko Steve Bannon azamuhitana akamushyikiriza inkiko, cyane ko uyu mugabo Steve Bannon yahanganye bikomeye n’ibikomerezwa byo mu idini rya illiminati akabinanira!
Film ya Steve Bannon yerekana ibyaha Clinton yakoze afatanyije na Paul Kagame yasohotse mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka w’2016, mu mezi atatu gusa akurikira isohoka ry’iyo filime akaba yarashize imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3.
Abumva ururimi rw’icyongere mushobora kureba iyo filime hasi aha.
Ubwanditsi.