RDC :Nyuma y’ibiganiro bya politiki, ministre w’intebe yeguye !
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 14/11/2016, igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nta ministre w’intebe gifite, bityo na guverinema y’icyo gihugu ikaba yeguye. Ibyo bikaba byatewe ni uko Ministre w’intebe Augustin Matata Ponyo yatangaje ku mugaragaro ko yeguye ; uko kwegura kwe kukaba kwari kwitezwe nyuma y’imyanzuro yavuye mu biganiro bya politiki, icyakozwe akaba ariko kwashyizwe ahagaragara.
Mu gitondo cyo kuri uyu wambere, Bwana Augustin Matata Ponyo yazindukiye ku biro by’umukuru w’igihugu Joseph Kabila atwaye urwandiko rugaragaza ukwegura kwe ; Matata Ponyo yagize ati : «Maze kugirana umubonano na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nk’uko yari yabinsabye, mu biganiro twagiranye naboneyeho umwanya wo gusaba ukwegura kwanjye ku mwanya wa ministre w’intebe no kumenyesha iyegura rya guverinema. Impamvu y’uko kwegura ikurikije ibyumvikanyweho mu biganiro bya politiki byayobowe n’umukuru w’igihugu. Ibyumvikanyweho muri ibyo biganiro, bisaba ko hajyaho guverinema y’ubumwe bw’igihugu, ibyo bikaba bisaba ko guverinema nari maze imyaka igera hafi kuri 5 nyobora yegura ».
Ntabwo kandi kuri uyu wa mbere, perezida Kabila yakiriye ministre w’intebe gusa, ahubwo yakiriye n’abanyepolitiki bagize ubuyobozi bw’ishyaka rye n’amashyaka amushyigikiye. Nyuma y’ibiganiro na Kabila, umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Perezida Kabila Bwana Aubin Minaku, yatangarije abanyamakuru ibyo baganiriye na perezida mu nteruro imwe, aho yagize ati : « igihe kirageze cyo kubahiriza ibyumvikanyweho mu biganiro kugirango twirinde ko amaraso ameneka». Aubin Minaku unayobora inteko ishingamategeko ya Congo, yavuze ko kuri uyu wa kabiri, Perezida Joseph Kabila azageza ijambo ku kubanyagihugu ari imbere y’imitwe yombi y’inteko zishinga amategeko; Minaku yavuze kandi ko Kabila yabagiriye inama yo gukorana ubwenge n’abandi banyepolitiki bari bahuriye muri ibyo biganiro bo mu mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.
Aubin Minaku yemeje ko abadepite bo mu mitwe ya politiki ishyigikiye perezida Kabila bashyigikiye ministre w’intebe uzaturuka mu mitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi kuko ibyo bizatuma habaho kwirinda kwica ibiteganywa n’itegeko nshinga riteganya ko ministre w’intebe ava mu mitwe ishyigikiye ubutegetsi ( ndlr : ibi bivuze ko kwemera ministre w’intebe uzava mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bikozwe n’abashyigikiye Kabila, bivuga ko hubahirijwe itegeko ko uwo mu ministre w’intebe avuye mu mashyaka ashyigikiye ubutegetsi !) Kabila kandi yakiriye n’intumwa z’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yari muri ibyo biganiro ; nk’uko abanyamakuru babibonye, nta muntu numwe muri abo banyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi washoboye kwerekana akanyamuneza ko ariwe uzaba ministre w’intebe nyuma y’umubonano bagiranye na Kabila.
Nyuma y’uwo mubonano, umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Bwana Vital Kamerhe, ukekwaho kuzaba ari umwe mubagize leta nshya izashyirwaho, mu izina ry’itsinda yari ayoboye yagize icyo atangariza itangazamakuru, yagize ati : «Perezida wa Repubulika yadutumyeho uyu munsi kugirango atumenyeshe kumugaragaro ko uyu munsi aribwo hatangiye gushyirwa mu bikorwa imyanzuro yemejwe mu biganiro bya politiki, harimo iyegura rya ministre w’intebe, ishyirwaho rya ministre w’intebe mushya, ishyirwaho rya guverinema nshya ndetse no gushyiraho akanama ko kugenzura ko ibyumvikanweho bishyirwa mu bikorwa. Kubitwerekeye, tukaba twemera ko ibyemezo byumvikanyweho byatangiye kubahirizwa ». Perezida wa Repubulika akaba yabamenyesheje ko imiryango ifunguye no ku mashyaka yanze gushyira umukono kuri ayo masezerano ariyo : ishyaka ry’ubwiyunge rya Kisekedi n’irya MLC.
Biteganyijwe ko imiryango itegamiye kuri leta, Uwari umuhuza muri ibyo biganiro Bwana Edem Kodjo n’abasenyeri ba kiliziya gatolika (Cenco), aba bose bakaba barakurikiranye ibi biganiro nabo bakirwa na perezida wa Repubulika ya Congo.
Inkuru ya RFI yashyizwe mu kinyarwanda na « veritasinfo »