Rwanda :Imigozi n’ibyuma byo gukinja Padiri Thomas Nahimana byamaze gutegurwa n’ubuyobozi bwa Kigali !
/https%3A%2F%2Fi1.sndcdn.com%2Fartworks-000194843132-9v8kqt-t500x500.jpg)
Ndizanye Mu Rwanda Ntabwo Ari Ubufaransa Bunyohereje (Thomas Nahimana) by veritasinfo
Ku kibuga Mpuzamahanga cy'indege i Paris "Charles de Gaulle", kuri uyu wa kabiri taliki ya 22/11/2016, Padiri Thomas Nahimana yaganiriye na radiyo BBC ku cyemezo yafashe cyo kujya gukorera politiki
18H20:
Mu minsi 3 gusa ikinyoma cy’ubutegetsi bwa Paul Kagame kimaze gukubitirwa ahareba inzega ! Ibyo bikaba byateye icyoba mu ntore kuburyo ziri kuvuga amagambo y’amangambure ! Ku cyumweru nibwo umugabo wari usigaye muri iyi si Kigali yari icungiyeho, Bwana Nicolas Sarkozy yatsinzwe ruhenu mu matora y’umukandida w’ishyaka ku mwanya wa perezida w’Ubufaransa. Abanyarwanda n’amahanga yose bakaba barasabye leta y’u Rwanda gufungura urubuga rwa politiki y’amashyaka menshi mu gihugu, ibyo bikaba byarabananiye ; none Padiri Nahimana Thomas utinyutse kujya gukorera politiki mu Rwanda yirengangije iterabwoba rya FPR Inkotanyi ariko atangiye gushyiraho iterabwoba ryo kwicwa kugirango adakandagiza ikirenge i Kigali!
Iterabwoba nkiryo riri gushyirwa kuri Padiri Thomas Nahimana niryo ryashyizwe kuri Kiliziya y’u Rwanda ijya gusabira imbabazi abatarayitumye none itangiye guhabwa fagitire yo gutanga indishyi kubacikacumu! Bwana Thom Ndahiro umujyanama wa Paul Kagame niwe wihaye gahunda yo kuvuga uko Ndahimana azagirirwa nabi ageze mu rwanda. Ku rubuga rwe rwa Twitter, Ndahiro yanditse mu rurimi rw’icyongereza amagambo tugenekereje mu kinyarwanda ateye atya :
«Numvise ko Padiri Thomas Nahimana ari mu nzira yerekeza mu Rwanda ; bikaba bikwiye gushimira Ubufaransa butwoherereje uwo munyabyaha watorotse igihugu» !

Iki kinyoma cya Kigali cyo kubeshya ko yakira neza abanyarwanda batahutse mu gihugu cyabo kibaye nka ryabuye ryica isuka riba rigiye ahagaragara! Iyi mvugo ya Ndahiro kandi ishimangiye ko «umunyarwanda uri hanze y’igihugu wese kandi utavuga rumwe na Paul Kagame yarangiye gukatirwa urwo gupfa» ! Ese iri terabwoba rizageza ku myaka 400 FPR yihaye ?
Ubwanditsi