Rwanda:Ubutegetsi bwa FPR-Kagame bwafunze imipaka y'igihugu ngo padiri Thomas Nahimana adakoza ikirenge i Kigali!
Aba ni abayobozi b'ishyaka Ishema babujijwe kuva ku kibuga cy'indege i Naïrobi, bafite n'umwana (ifoto ya BBC gahuza).muto.
Publicité
/https%3A%2F%2Fi1.sndcdn.com%2Fartworks-000194991545-ydngkt-t500x500.jpg)
Padiri Thomas Nahimana Arasobanura Uko Yahejejwe Ku Kibuga Cy'indege Cya Naïrobi by veritasinfo
Kuri Radiyo BBC Gahuza , Padiri Thomas Nahimana arasobanura uburyo leta ya Kigali yanze ko yinjira mu Rwanda ubwo indege yari imugejeje i Naïrobi n'abo bari kumwe!
Ni ubwa mbere bibayeho mu mateka y'ubutegetsi bwa FPR Kagame, aho bugaragaje ubwoba budasanzwe bwo kunanirwa gufunga cyangwa kwica umunyarwanda ubwishyiriye bwita umwanzi w'igihugu! Nk'uko Padiri Nahimana Thomas n'ikipe y'abayobozi b'ishyaka "Ishema ry'u Rwanda" babitangarije itangazamakuru, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 22/11/2016 nibwo bafashe indege ibakuye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, berekeje i Kigali mu Rwanda. Ubwo indege barimo yahagararaga i Nairobi mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa gatatu taliki ya 23/11/2016 kugirango ihererekanye abagenzi n'indi ndege ya Kenya yagombaga kunyura i Bujumbura ikagera i Kigali; Padiri Thomans Nahimana n'abo bari kumwe babujijwe kwinjira mu ndege n'inzego zishinzwe umutekano z'igihugu cya Kenya, abo bashinzwe umutekano bakaba basobanuriye Thomas Nahimana ko leta y'u Rwanda ariyo yatanze amabwiriza ko batarenga Kenya kuko itabashaka kubutaka bwayo!
Inkotanyi zabanje gukinisha Padiri Thomas Nahimana zibwirako atazatinyuka kujya mu Rwanda. Ubwo Thomas yasabaga Visa (icyemezo cyo kujya mu gihugu) muri Ambasade y'u Rwanda iri mu Bufaransa, ambasaderi Kabare yabanje gusaba uburenganzira i Kigali maze bemera ko amuha iyo visa bakayishyira muri pasiporo(urwandiko rw'inzira) yahawe n'igihugu cy'Ubufaransa, birumvikana ko atari gushobora kwinjira mu ndege i Paris nta pasiporo irimo visa afite. Ubwo mu Rwanda bizeraga ko Thomas Nahimana ari kubeshya atazajya mu Rwanda.
Hasigaye iminsi 2 ngo Nahimana afate indege, nibwo ambasaderi wa Paul Kagame uri mu gihugu cy'Ububiligi Bwana Nduhungirehe yashyize amabanga y'igihugu kukarubanda, avugako Nahima Thomas ngo nta paseporo y'u Rwanda afite ngo akaba ateganya kuzafatira icyemezo i Naïrobi kimwemerera kugera mu Rwanda nk'umunyarwanda; bamwe mubakozi bo mu biro bya Kagame bahaye Thomas Nahimana ubutumwa bwo kumutera ubwoba ko nagera i Kigali azahita atabwa muri yombi, nk'uko bisanzwe bigenda FPR-Kagame yitabaje IBUKA ngo nayo ishyireho akayo kuko bari bamaze kubona ko Thomas Nahimana yababereye ibamba; Ibuka yahise itangaza hose ko Thomas nagera i Kigali ahita atabwa muri yombi! Ariko Nahimana yababwiye ko yiteguye kujya mu Rwanda bakamukorera ibyo bashatse!Inkotanyi zibonye ko bikomeye nibwo zohereje ubutumwa mu butegetsi bwa Kenya kugirango babuze abayobozi b'ishyaka Ishema kwinjira mu Rwanda! Indege yagombaga kubageza i Kigali yabasize i Naïrobi ariko Padiri Thomas n'ikipe bari kumwe bafashe icyemezo cyo gushakisha izindi nzira banyuramo ngo bagere mu Rwanda! Amakuru "Veritasinfo" ikura muri bamwe mu basilikare b'u Rwanda ni uko imipaka k'ubutaka ihuza u Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Uburundi na Congo isa nifunze! Abantu bose bari kunyura kuri iyo mipaka bari gusakwa bikomeye no gusabwa ibyangombwa bidasanzwe ngo Padiri Nahimana Thomas n'ikipe bari kumwe batabaca murihumye bakagera mu Rwanda.
Thom Ndahiro umujyanama wa Kagame yashimiraga Ubufaransa ko buboherereje umunyabyaha, Ibuka yishimiraga ko Padiri wigisha ivanjiri y'amacakubiri bamubonye ngo bamufunge, none bagize ubwoba bwo gutinya umunyabyaha bate? Mu gihe twandika iyi nkuru tumaze kubona itangazo rya Padiri Nahimana Thomas n'ikipe bari kumwe rimenyesha abanyarwanda n'amahanga yose ko leta y'u Rwanda yanze ko bakandagiza ikirenge kubutaka bw'u Rwanda, bakaba baheze mu kibuga k'indege i Naïrobi bakaba bafashe icyemezo cyo gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kugeza igihe leta y'u Rwanda yemereye ko binjira mu gihugu cyabo. Igiteye impungenge kurushaho ni uko bari kumwe n'umwana muto cyane ufite amezi 7 ushobora kuhababarira!Hasi aha murasoma itangazo ryihutirwa ry'ishyaka Ishema (mu gifaransa) ryandikiwe i Naïrobi
Ubwanditsi
Publicité
