Kiliziya Gatolika igiye gutanga indishyi za jenoside yabaye mu Rwanda kugeza igihe Yezu azagarukira ku isi !
[Ndlr :Abanyarwanda bavuga ko bazi neza FPR-Inkotanyi icyo aricyo ngo kuko babana nayo, nyamara mu byukuri bikaba bigaragara ko batayizi! Ese aba bayobozi ba Kiliziya y’u Rwanda bazi FPR koko ? FPR ni agatsiko k’abantu bari mu mahanga kateguye umushinga wo gushaka ubutunzi ndengakamere mu nzira zose zishoboka harimo na jenoside kandi ibyo ako gatsiko katekereje kabigezeho ! Nyuma yo gukoma imbarutso ya jenoside mu Rwanda, ako gatsiko kahawe amafaranga na ONU atagira ingano kandi na nubu agitangwa ariko ntigahaga ! Ako gatsiko kashatse kwegeka jenoside ku gihugu cy’Ubufaransa ariko nacyo kikaba cyarababereye ibamba cyanga kubyemera kuko FPR ishaka ko icyo gihugu gitanga amafaranga atagira ingano y’indishyi z’akababaro kandi nacyo cyaratakaje abantu muri iyo jenoside ; none uwo mutego Ubufaransa bwakomeje gusimbuka ufashe « Kiliziya Gatoloka » yo mu Rwanda !
Kiliziya yatakaje abayoboke benshi muri jenoside ndetse n’inkotanyi ziyica umutwe ubwo zicaga abihayimana i Gakurazo. Ese ari Kiliziya ari na leta ya FPR ni nde ugomba guha undi indishyi za jenoside ? Ese kuri izi ndishyi FPR ishaka kuri kiliziya zizatangwa na nde ? Ese izi mbabazi ntizizamera nka zazindi Bizimungu Pasteur yasabye mu izina ry’abahutu bose ? Iyi nkuru iri hasi aha irerekana akagozi Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yimanitsemo !]
Nyuma yo gusaba imbabazi, Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi
Impuzamiryango y’amashyirahamwe y’abarengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, irateganya kuganira na Kiliziya Gatolika bakarebera hamwe uko yafasha mu gutanga indishyi ku barokotse Jenoside.
Ibi bije nyuma yaho Kiliziya isabye imbabazi ku ruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ‘nubwo itari yabatumye’. Itangazo risaba imbabazi ryashyizwe ku mugaragaro mu gihe hasozwaga umwaka w’impuhwe. Iri tangazo rigira riti «Turasaba imbabazi tuzisabira n’abakirisitu bose kubera ibyaha by’ingeri zose twakoze. Tubabajwe cyane n’uko bamwe mu bana ba Kiliziya batatiye igihango bagiranye n’Imana muri Batisimu biyibagiza amategeko yayo.Turasaba imbabazi ku nabi twagize yose tuyigirira Imana n’abana bayo; ibyaha byose by’ubwikunde, by’ingeso mbi, byo kutita ku barwayi, ku banyantege nke n’abashonje. Turasaba Imana imbabazi kubera ibyaha byose by’inzangano n’ibyo kutumvikana byabaye mu gihugu cyacu bigera n’aho tugirira urwango bagenzi bacu tubaziza inkomoko. »
IBUKA yashimye intambwe yatewe na Kiliziya ivuga ko ije ikurikiye ibiganiro byinshi bari bamaze iminsi bagirana.
Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, aganira na IGIHE yagize ati “ Umuryango wacu wishimiye cyane ririya tangazo […] Buriya butumwa twari tubutegereje igihe kirekire, ariko umutimanama uyobora umuntu kugira ngo ufate icyemezo umusaba umwanya munini, hari byinshi ariko ntacyo byishe; twabyishimiye.” Gusa nubwo Prof Dusingizemungu ashima intambwe ya Kiliziya, asanga iri tangazo rikwiye gushyirwa mu zindi ndimi zikoreshwa ku Isi hose ndetse rikanasomwa muri Paruwasi zose.
Ati “Twifuzaga ko rihindurwa mu ndimi zikoreshwa ku Isi hose hashoboka, rikanasomwa aho kiliziya Gatolika iri hose, muri za paruwasi zose z’Isi, […] noneho ribe rifunguye inzira yo kubona uburyo bukomeye cyane bwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside. Ryanditse neza. Rirafungura byinshi twabonaga bifunze. Inzira ya mbere ni iy’ubutabera. Hari ibirego byinshi birimo ibya Padiri Munyeshyaka n’abandi wabonaga ko ubutabera buseta ibirenge. Hari izindi ngufu twemera ko Kiliziya ifite zikingira ikibaba abo bantu zikotsa igitutu inzego z’ubutabera rimwe na rimwe n’iz’ibihugu , noneho zigatuma ubutabera bubangamirwa kubera ko hari uko guceceka kwa kiliziya.”
Kiliziya izasabwa indishyi bikoranywe ubushishozi
Prof Dusingizemungu avuga ko nyuma yo gusaba imbabazi kwa Kiliziya Gatolika, hagiye gutekerezwa uburyo yatanga indishyi ariko ko ari ibintu bizakoranwa ubushishozi. Ati “Ubu noneho nayo igiye kwinjira muri iki kibazo kirebana n’indishyi n’ibindi, ariko twe tukavuga tuti tuzakoresha ubushishozi, ubuhanga n’ubwitonzi kugira ngo n’ibyo isabwa bibe ari ibintu bishoboka. Ntabwo dushobora gusaba ibidashoboka.”
“Twe ibyo twifuza ni uko tubyinjiranamo n’abandi bafatanyabikorwa, tukabyinjiranamo nk’abantu bizerana. Ririya tangazo rizamuye icyizere hagati y’inzego zacu na Kiliziya Gatolika, noneho twizera ko icyo cyizere ubwo kizamutse kirafasha no kugira ngo abantu baganire no kuri icyo kibazo kirebana n’indishyi, ariko abantu bakakiganira mu rwego rwo kugira ibyifuzo bihamye kandi biciye mu mucyo.”
Inkuru y’igihe