Rwanda : Dufite inshingano zo kurasira umwanzi (abarundi) kure y’umupaka mu bilometero 200 !
Publicité
Umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’Uburundi ukomeje gutera abantu benshi impungenge ; ariko buri ruhande ruri kwivuga ibigwi byo guhashya umwanzi kandi ko uwo bahanganye ntambaraga afite zatuma atinyuka kurenga umupaka! Lt.Col Mutembe, ukuriye ingabo mu karere ka Nyarugenge akaba yaremereje mu ruhame ko umwanzi (abarundi) bari kumurasira kure ku bilometero 200 uvuye ku mupaka w’u Rwanda ! Kuva ku mupaka w’u Rwanda n’Uburundi uvuye i Butare ukagera mu mujyi wa Bujumbura hari ibilometero bigera kuri 200, kandi muri uwo mujyi niho havugwa ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’imitwe irwanya Nkurunziza ishyigikiwe n’u Rwanda, ibi bikaba bishimangira ko ibyo Lt Col. Mutembe avuga ari ukuri kwambaye ubusa!
Lt Col.Mutembe yavuze amagambo akarishye ku barundi abitewe n’uko mu myigaragambyo myinshi abaturage b’abarundi bagiye bakora, bamaganaga imyitwarire mibi ya perezida Paul Kagame yo kurwanya perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza kugeza naho yagiye kumwandagaza mu ruhame mu Rwanda no mu mahanga. Raporo nyinshi z’imiryango inyuranye ya ONU zerekanye ko impunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda zikoreshwa na leta y’icyo gihugu mu bikorwa bya gisilikare byo guhungabanya umutekano w’Uburundi.
Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa gatanu taliki ya 23/09/2016, Lt Col. Mutembe yavuze ku kibazo cy’umutekano mucye uri hagati y’u Rwanda n’Uburundi. Mutembe yavuze ko u Rwanda rwihaganiye igikorwa cy’uko igihugu cy’Uburundi cyahagaritse urujya n’uruza rw'imodoka hagati y’ibihugu byombi ariko ko u Rwanda rutazihanganira igitutsi cy’uko abarundi bavuga ko bazomesa Paul Kagame uyobora u Rwanda ! Lt Col. Mutembe yavuze ko abo banzi b'u Rwanda bose azabasandaza mbere y'uko basandaza abanyarwanda; ku kibazo cy'Uburundi yabivuze muri aya magambo :
«Kuri byabindi nyine nababwiraga, nta kibazo cy’umutekano gihari, nagiraga ngo mvuge gato kukibazo cy’ u Burundi ; nta modoka zijyayo ariko ibyo nta kibazo. Hari ijambo bavuze ngo bazatumesa, babanje kabimesa ko aribo bafite umwanda ! Nimuhumure ntacyo bazadutwara ibyo kutumesa byo ntabwo babishobora n’abataribo ntibabishobora. Mu nshingano z’ingabo z’ u Rwanda ni ukurasira umwanzi kure, mu bilometero nka 200 uvuye ku mupaka. Ntabwo tuzongera kurasira umwanzi mu ntanzi z’urugo ntibishoboka ! »
Leta ya Pierre Nkurunziza ivuga ko igeze kure igarura umutekano mu duce tunyuranye tw’Uburundi kandi ikaba yariyemeje kuzahangana n’uwo ariwe wese uzakomeza kuyishotora cyane cyane leta y’u Rwanda ishyigikiye ibikorwa byo kuyihirika ! Nubwo mu Burundi hatari imvururu ndetse n’intambara bigaragara, ntibibujije ko imirambo ikomeje gutoragurwa hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Bujumbura y’abantu bishwe n’abagizi ba nabi !
Ntabwo abantu bagombye kwibaza uwica abo bantu uwo ariwe kuko Lt Col.Mutembe yatanze igisubizo gitomoye cy’uko umwanzi ari kurasirwa kure y’umupaka mu bilometero birenga 200 ! Ese abarundi bo bazashobora kwivuna umwanzi ko yabatanze gukora mu nkoho? Nubwo abarundi baririmba ko batsinze umwanzi, biragaragara ko inzira ikiri ndende!
Ubwanditsi
Paul Kagame ngo araribwaribwa (indirimbo y'abarundi)!
