Rwanda : Ni nde uhora ahondagura Paul Kagame ?
Umuzimu wafashe Kagame wamuteje kujya azererana ku isi yose ikote ryo kwirinda amasasu (reba ku ifoto) kuko aziko azaraswa ariko iryo koti ntirumubuza guhondagurwa!
Mu ijambo yavugiye imbere y’abaje muri « Rwanda day » yagiye gusembereza mu mujyi wa « San Francisco » mu gihugu cya leta zunze Ubumwe z’Amerika kuri iki cyumweru taliki ya 25/09/2016, Paul Kagame yongeye gutakira intore ze ; azibwira ko amerewe nabi no guhora ahondagurwa buri munsi, ubu akaba yarabaye nk’imigwegwe ! Aho kumutega amatwi ngo bumve akababaro afite, intore zamushungeraga zakomeje kwisekera no gukoma amashyi! Ariko se mu byukuri ninde uhondagura Paul Kagame ?
Paul Kagame ubwe niwe uzi abahora bamuhondagura abo aribo, akaba yarananiwe kubabwira abanyarwanda ngo anasobanure icyo bamuziza. Ko Paul Kagame ategeka byose kugeza no ku mwuka abanyarwanda bahumeka ninde umuhondagura koko? Buriya se abwiye « Ibingira » ntiyarasa uwo mubisha umumereye nabi ? Igisubizo kuri iki kibazo «veritasinfo » ikibona muri Bibiliya Ntagatifi (intangiriro 4,9-12)aho dusoma ibi bikurikira :
[Uhoraho abaza Gahini ati « Abeli murumuna wawe ari hehe ? », undi ati « Simbizi ! Mbese ndi umurinzi wa murumuna wanjye ? » Uhoraho ati « wakoze ibiki ? Amaraso ya murumuna wawe wamennye, ngaha arantabariza mu gitaka. Ubu ngubu ubaye ikivume ku butaka bwo bwasamye ukabwuhurira amaraso ya murumuna wawe. Nuhinga ubutaka ntibuzongera kukurumbukira ; uzahora uri inzererezi yangara ku isi. »]
Aya magambo ya Bibiliya arakomeye cyane kandi arareba umuntu wese wishe umuntu ; Paul Kagame we rero ntiyishe nibura umuntu umwe, ubu arabarirwa muri za miliyoni 10 z’abantu amaze kwica mu karere k’ibiyaga bigari ! Aya maraso yose yamennye yabaye umuvumo kuri Paul Kagame no kubanyarwanda bose ! Roho z’Imana z’abantu bishwe na Paul Kagame nizo zihora zimuhondagura ubu akaba yarabaye imigwegwe, akaba yirirwa azerera isi yose n’ubutaka bw’igihugu bukaba bwaragundutse (butacyera) n’ibindi bibi byinshi kubera uwo muvumo!
Igisubizo Paul Kagame atanga mu kwikiza uyu muvumo umukurikiranye ukaba warageze no ku gihugu cyose kiratangaje ! Mu ijambo yambwiye izo nkomamashyi muri Amerika nk’umuti atanga mu kwikiza uwo muvumo, Paul Kagame yagize ati : «Dushaka kuba mu gihugu gishobora gutuma habaho ibiganiro, gishobora gutanga kikanakira. Ntabwo dushobora kuba igihugu gihabwa gusa, oya tugomba kuba n’igihugu gitanga. Iyo wamenyereye guhabwa gusa, ugera aho ukakira n’ibitagukwiriye. U Rwanda kandi ntabwo rwihariye iki kibazo rwonyine. Ni ikibazo rusange kuri uyu mugabane. »
Paul Kagame arasabwa n’abanyarwanda gutanga urubuga rwa politiki mu Rwanda, kureka ibikorwa byo gutoteza abatavuga rumwe nawe, kandi akubahiriza itegeko nshinga akava ku butegetsi nyuma y’umwaka w’2017. None se ko Paul Kagame avuga ko ashaka ibiganiro, ibyo biganiro arashaka kubigirana na nde ? N’abazungu se ? Ese Paul Kagame arifuza kuganira kuki ? Kuki se ashaka ibiganiro akajya kubivugira muri Amerika ? Ese Paul Kagame arashaka gutanga iki, arashaka kugiha nde ?
Ntabwo dushobora kubona ibisubizo by’ibibazo bigomba gusubizwa na Paul Kagame ariko dukurikije uburemere bw’ibyaha yakoze, biragaragara ku maso no ku mubiri we ko aremerewe cyane kandi akaba arushye !
Ubwanditsi.