Rwanda : Umutingito wumvikanye mu karere ka Nyamasheke naho mu ka Rusizi usenya amazu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri,2016 mu mujyi wa Kamembe ho mu Karere ka Rusizi ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba , umutingito wibasiye ahazwi nka Matewusi usenya amazu.[ndlr : uwo mutingito wumvikanye no mu karere ka Nyamasheke uretse ko utari ufite ingufu nyinshi nk’uwabaye mu karere ka Rusizi].
Mu byangiritse harimo inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Kamembe aho igice kimwe cyayo cyagwiriye imodoka yari iri hafi aho maze irangirika.
Abaturage muri aka Karere kaba bafite ubwoba nyuma yo kubona ibyabaye . Uyu mutingito ukaba uje nyuma y’uherutse kumvikana mu Rwanda, mu karere no mu bindi bihugu by’Isi tariki ya 10 Nzeri uyu mwaka wari ku gipimo cya 5.7 aho wangije bimwe mu bikorwa remezo ugahitana abagera 19 muri Tanzania.
Umuryango