Rwanda-RDC : Kubwumvikane na Joséph Kabila wa Congo, Paul Kagame yiyemeje kongera kwigarurira Kivu zombi !

Publié le par veritas

Kabila aganira na Kagame mu mwiherero mu nama ya UA yabereye i Kigali kuwa 17/07/2016 , Museveni yakurikiraniga hafi icyo abo bagabo bombi baganiraga!i kuruhande

Kabila aganira na Kagame mu mwiherero mu nama ya UA yabereye i Kigali kuwa 17/07/2016 , Museveni yakurikiraniga hafi icyo abo bagabo bombi baganiraga!i kuruhande

Amabuye menshi y’agaciro Paul Kagame yasahuye mu gihugu cya Congo (RDC) mu myaka myinshi (1996-2013), yayagurishije ahendwa ku isoko ryo mu bihugu byo ku mugabane w’Aziya. Amafaranga yakuye muri ayo mabuye, Kagame yashoboye kuyabitsa mu bwihisho mu mabaki yo mu gihugu cya Panama, asigaye ayubakamo  « Kigali Convention Center ». Ububiko bw’ayo mabuye busigayemo ubusa; ibyo bikaba byarateye ikibazo k’ibura ry’amadevize mu Rwanda, Ibiciro ku masoko bikaba byariyongereye, ifaranga ry’u Rwanda rikaba ryarataye agaciro k’uburyo bukomeye, Inzara iraca ibintu mu Rwanda kandi nta madovize yo guhaha ibiribwa mu mahanga, nta bushobozi igihugu gifite bwo gutunga abasilikare barenga ibihumbi 100 kuburyo kubareka gutyo bishobora gutera imvururu mu gihugu… ariko ikibazo gikomeye cyane akaba ari icyo gushaka umutungo wo kurwana intambara yo gukuraho leta  iriho ubu mu gihugu cy’Uburundi kuko ibonwa nk'umwanzi wa mbere wa Paul Kagame!

Hagati aho Perezida wa Congo (RDC) Joseph Kabange Kabila ntabwo yorohewe n’ibibazo bya politiki mu gihugu cye ! Uyu mwaka w’2016 niwo wa nyuma kuri Joseph Kabila kugirango abe arangije manda ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu, akaba adashobora kongera kwiyamamaza. Joseph Kabila yashatse guhindura itegeko nshinga ngo yiyongeze manda nk’uko Kagame yabigenje, bimutera ubwoba kuko yasanze Congo atari u Rwanda ashobora kuhasiga agatwe ; maze yiga amayeri yo kuguma kubutegetsi akoresheje abacamanza b’urukiko rukuru rurinda itegeko nshinga ry’icyo gihugu batangazako mu gihe amatora yaba adashoboye gukorwa, Joseph Kabila ariwe waguma ku butegetsi nka perezida w’inzibacyuho !

Mu murwa mukuru wa Congo i Kinshasa hahise hakwizwa amagambo y’ibihuha avuga ko leta  ya Congo idafite ubushobozi bwo gukoresha amatora ku mwanya w’umukuru w’igihu; abakongomani banyuranye kimwe n’ibihugu bikomeye kuri iyi si cyane cyane Leta Zunze ubumwe z’Amerika bahise bamagana icyo gitekerezo cyo kuburizamo amatora. Mu minsi yashize, Joseph Kabila yabonyeko igitutu gikomeje kwiyongera, atangaza ku mugaragaro ko nta mpamvu nimwe izatuma amatora ataba, kugirango yoroshye ihangana ryari ritangiye kuvuka mu baturage. Amakuru "veritasinfo" ikesha bamwe mu banyamakuru b’abakongomani bari baherekeje Joseph Kabila mu nama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika i Kigali ku italiki ya 17 na 18 Nyakanga uyu mwaka, yemeza ko Paul Kagame ari kumwe na Museveni bunguye inama Joseph Kabila yo kubirizamo amatora muri Congo, bityo Kabila akabyungukiramo akaguma ku butegetsi kandi Kagame na Museveni nabo bakabibonamo inyungu !

Kagame na Museveni bumvishije Kabila ko ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zigomba kwigarurira intara zo mu burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Kagame na Museveni iba muri Kivu zombi; u Rwanda rukazigarurira Kivu y’amajyepfo n’igice kinini cya Kivu y’amajyaruguru, Uganda ikazafata igice kimwe cya Kivu y’amajyaruguru igakomeza igana Kisangani ! Mu gihe izo ngabo z’ibyo bihugu byombi zizaba ziri ku butaka bwa Congo, Joseph Kabila azahita ashyiraho amategeko adasanzwe yo mu gihe cy’intambara kandi ibikorwa by’amatora biteganyijwe bihite bihagarara kuko bizaba bigaragara ko hari igice cy’igihugu abaturage bacyo bazaba badashobora gutora kubera intamba, ubwo Kabila akazaguma ku butegetsi ubuziraherezo ! Iyo nama Kabila yarayemeye!

Kagame na Museveni basobanuriye neza Kabila ko muri iki gihe ibihugu by’iburayi biri kurwana intambara y’ibyihebe, Amerika ikaba iri mu matora kandi Trump ushobora kuyobora icyo gihugu akaba yaravuze ko Amerika itazongera gushishikazwa n’ibibazo bibera mu bindi bihugu; ibyo byose akaba ari umwanya mwiza wo gushimangira ubutegetsi bwabo mu bihugu bayobora nta muntu ubavugijeho induru ! Kagame na Museveni bakaba bariyemeje kuzumvisha ibihugu bya : Tanzania, Afurika y’epfo na Angola kutazivanga muri iyo gahunda yabo; birumvikana ko ibyo bihugu bishobora kubangamira Kagame,Kaguta na Kabila bizashakirwa inyoroshyo izava mu mutungo kamere wa Congo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Papa François yavuze ko isi yinjiye mu ntamaba ya gatatu bucece, abantu ntibabyumva ; uwahoze ari ministre w’intebe w’igihugu cy’Ubufaransa François Fillon yavuze ko muri iki gihe hari kuba intambara ya gatatu y’isi yose, yakuruwe n’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya Islamu! Nk’uko izindi ntamaba z’isi zabanjirije iyi turimo zagenze, ni uko mu gihe ibihugu by’iburayi byarwanaga, ibindi bihugu ku isi nabyo byagabaga ibitero ku bindi bihugu kugira ngo bibyigarurire, akaba ariho izina ryo kwitwa "intambara y’isi yose rituruka" ! No muri iki gihe ibihugu byinshi ku isi biri mu ntambara, buri gihugu cyose kikaba gishaka kwigarurira ikindi ! Iyo tugeze mu karere k’ibiyaga bigari, ubona iyi ntambara y’isi yose ishobora kuzatuma abatekereza gushyiraho ubwami bw’abahima (Empire Hima) babishyira mu bikorwa ! Ese bizafata ? Amateka niyo azaduha igisubizo, inkuru iri hasi aha iradusobanurira neza uko umushinga wo gufata Kivu ugiye gushyirwa mu bikorwa !

Ubwanditsi
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, Brig Gen. Ferdinand Safari

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, Brig Gen. Ferdinand Safari

U Rwanda rwaciye amarenga yo gusubira muri Congo kugaba ibitero kuri FDLR

Leta y’u Rwanda ntihwema kugaragaza ko irambiwe uburyo ibitero byatangijwe kuri FDLR muri Mutarama 2015 bidatera intambwe, ahubwo bikaba byarahagaze ku buryo abo barwanyi bongeye kwikusanya.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, Brig Gen. Ferdinand Safari, yabwiye ikinyamakuru The East African ko inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR yagiye ikorwa inshuro nyinshi kandi igafata na gahunda nziza zo kurandura FDLR, ariko zakomeje guhera mu mpapuro.

Yagize ati “Ibitero bya gisirikare mu Burasirazuba bwa Congo byatangiye neza kandi byatanze umusaruro mu kurandura M23. Ibyo byagombaga gukurikirwa no kurandura FDLR na ADF, ariko umuvuduko wabyo wararangiye,” Gen Safari yavuze ko ibintu nibitajya mu buryo, u Rwanda rushobora kwifashisha igitero nk’uko byagenze kuri ‘Umoja Wetu’ yabaye mu 2009, ubwo ingabo z’u Rwanda n’iza RDC zishyize hamwe zigashegesha 70% bya FDLR mu kwezi kumwe gusa.

Ba Minisitiri b’Ingabo mu karere bongeye gukorana

Gen Safari yatangaje ibi nyuma y’uko kuwa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2016, ba Minisitiri b’Ingabo mu bihugu bigize ICGLR bahuriye i Nairobi muri Kenya, bibukiranya ko “kurandura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC ari uburyo burambye bwo kugarura amahoro mu karere.” Ni inama yitabiriwe ba Minisitiri b’Ingabo muri RDC, u Rwanda, u Burundi na Uganda, hamwe n’ibihugu bifite ingabo zigize umutwe wihariye w’ubutabazi muri RDC [Ukorana n’intumwa za Loni ziri kugarura amahoro muri RDC, Monusco] aribyo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, hiyongeraho na Angola iyoboye ICGLR.

Iyi nama ya ba Minisitiri b’ingabo yakurikiye iy’abakuru b’ibihugu yabereye i Luanda muri Angola kuwa 14 Kamena 2016, aho basabye ko hongerwa ubufasha ku basirikare 3000 boherejwe kugarura amahoro muri RDC n’ibihugu byo mu karere. Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gaheruka gusaba RDC kwifashisha ibihugu byose bigize akarere mu gushaka umuti urambye wo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR nyuma yo kwamburwa intwaro hamwe n’imiryango yabo.

FDLR yari yarasabwe kumanika amaboko bitarenze kuwa Mbere Mutarama 2015 bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero bya gisirikare, ariko abarwanyi 300 bonyine nibo bashyize intwaro hasi, abasigaye bakomeza gushinjwa ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, kwinjiza abana mu gisirikare n’ibindi. Minisitiri wungirije muri RDC ushinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, Rene Sibu Matubuka we yabwiye The East African ko “FDLR itagikwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro kuko abazifite bafashwe bagafungwa. Ubu ngo igisigaye ni ikibazo cy’amategeko kuko abarwanyi bayo basigaye ari amabandi, bashimuta abantu, gufata ku ngufu no kwica abana n’abagore.

FDLR mu matariki y’ingenzi

-Kamena 1994: Benshi mu bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda barimo Interahamwe, Impuzamugambi, Inzirabwoba na benshi mu bari bagize Leta y’Abatabazi bahungiye muri Zaire

-Mutarama 2009: Ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka wa Goma zigiye gutanga umusanzu mu kurandura burundu FDLR, nyuma y’amasezerano yari yemeranyijweho n’impande zombi, mu gikorwa bise “Umoja wetu”.

-Gicurasi 2009: Hatangijwe ibitero bya gisirikare kuri FDLR byiswe ‘Kimia II’ byakozwe n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, hagamijwe kurandura uwo mutwe muBurasirazuba bw’igihugu.

-Kanama 2014: FDLR yahawe kugeza kuwa 31 Ukuboza 2014 ikaba yamaze gushyira intwaro hasi, bitaba ibyo ikagabwaho ibitero.

-Tariki 2 Mutarama 2015: Itariki ntarengwa yarangiye abagera kuri 300 bo muri FDLR aribo bamanitse amaboko

-Kuwa 29 Mutarama 2015: Repubulika Iharanira Demokarasi yatangaje ko yatangiye ibitero kuri FDLR, ifatanyije n’intumwa za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro, Monusco.

-Gashyantare 2015: Monusco yivanye mu bikorwa byo gufasha FARDC kurwanya FDLR, kubera ibitero byari biyobowe n’abajenerali Loni ishinja ibyaha.

-Kamena 2016: FDLR yacitsemo ibice nyuma y’ubwumvikane bucye hagati y’umuyobozi wayo Gen.Maj. Victor Byiringiro n’icyegera cye, Col.Wilson Irategeka, hashingwa umutwe mushya, CNRD (Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie.”.

Inkuru y’igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
Ati : « U Bufaransa:Imanza ebyiri za Jenoside zaciwe mu myaka 22, izindi 30 zizafata ingahe?”

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-imanza-ebyiri-za-jenoside-zaciwe-mu-myaka-22-izindi-30-zizafata

Natwe tukibaza tuti :

« Le Tribunal pénal international pour le Rwanda (TPIR) a été mis en place le 8 novembre 1994 par le Conseil de sécurité des Nations unies afin de juger les personnes responsables d'actes de génocide et d'autres violations graves du droit international humanitaire commis sur le territoire du Rwanda, ou par des citoyens rwandais sur le territoire d'États voisins, entre le 1er janvier et le 31 décembre 1994. ».

Iyi ntambara y’aba bantu badashaka kwumva ijambo « réconciliation nationale », izarangira bigenze gute.

Une chose est sûre cependant, izarangira kabisa. Ikinyoma ntikigeze kiganza ukuri.
Répondre
H
NAWE URAKIBAZA KOKO? KAGAME NGO AZI GUKORESHA REFERENDUM KURUSHA UBWONGEREZA- AZI GUCA IMANZA BYIHUTA KURUSHA UBUFARANSA AKORESHEJE GACACA-ICYO ATAZI NI IKI?ARARASA ABANTU IZUBA LIVA NTIHAGIRE NUMWE UTERA URUTOKI HEJURU-ARAHUNGABANYA AMAHORO MUBURUNDI, NTIHAGIRE NUMWE UMUHA GASOPO, AHUBWO BAKIYAMA NKURUNZIZA-UBUKUNGU BWE BUMEZE NABI, AGIYE GUHAHA AMABUYE MULI KONGO, IMPAMVU YAYIBONYE NGO FDRL YAJE HAFI YURWANDA, KANDI BARENZE 5000. MONUSCO IRABESHYA-UWAPFUYE YALIHUSE MBA NDI IMYAMBI.
T
LT COL NTIBIBAZA UBU NGO WAGEZE MURWANDA AVUYE MULI FDRL, NIWE UGIYE GUSIMBURA RWARAKABIJE MULI PROPAGANDE ZOSE ZA KIGALI. NGO ARATANGAZA KO FDRL BAFITE ABARWANYI BARENGA 5000 KANDI BOSE BALI HAFI Y'URWANDA. IBYO AKABA ALIBYO BAGIYE KUGULISHA HANZE, NGO BABONE UKO BAJYA KWICA NIYONKA.IBYA MONUSCO NGO BATANGA IMIBARE ITALIYO. NGUWO UMUKINO TUZAGUMAMO KUGEZA ISI IRANGIYE. TWABUZE KOKO UWATUVANA MULI ANO MAKUBA, YO KWICANA BULI MUNSI, HEJURU Y'INYUNGU ZUMUNTU UMWE? TWABUZE UMUNTU WAKUNGA ABANYARWANDA BOSE, IMBUNDA ZOSE AKAZIJUGUNYA MULI KIVU, MAZE AKATUZANIRA AMAHORO ASESUYE KULI BULI MUNTU?
Répondre
N
Nyuma y’agaciro, ibigezweho ni « made in Rwanda »

Ref : http://www.igihe.com/ubukungu/article/ibibazo-bitanu-bishobora-guhutaza-gahunda-ya-made-in-rwanda-n-umuti-wabyo

Jye singiye kwirwa mbatindira mu ma disikuru.

1. Qualité

2. Icyizere abashoramari bashobora kugirira akarere, nkuko bakigirira umugabane wa Aziya bagakora delocalisation (Kubera nyine intambara ziba zitutumba...)

3. Concurrence fratricide avec les pays de EAC.

4. Saturation du marché intérieur

5. Mu by'ukuri, ibyo bya made in Rwanda, simpamwa ko bizatera imbere, ubuyobozi bukuru budahereye kuri security y'igihugu irambye (abantu batikanga intambara), no mu kwihaza mu biribwa (sécurité alimentaire).

Naho ibyo nibidakorwa, made in Rwanda izaba ari za slogans gusa zo kubeshya abahinde, mu rwego rwa za agaciro.com
Répondre
M
Sha burya rwanda ni abanyarwenya kweli. Ubwo Polo K yari Muri MIDDLE EAST Baramubajije bati ese HARI IKINTU GIKORERWA i Rda? Nawe ati YEEEE tuzana Ibikoresho dukuye hanze maze Tukabiteraniriza i Kigali maze Tukandikaho ngo: MADE IN RWANDA!!!

MUKANYA narebaga ikiganiro bita AFRICA START - UP kuri CNN aho abanya BRAZILIANS na ARGENTINIANS Bazana udukoresho bakaduteraniriza i Kigali maze BAKANDIKAHO MADE IN RDA! Yaaaaa
U RDA RWATEYE IMBERE KWELI!
Répondre
D
Ndagira inama aba bicanyi ba RPF Ndalyalyata yohereje mu ishyamba kwitondera bariya baturage ;gapfakare Kagome ;abohereje kwica niba mugifite akenge kabajyana kunnya .
a)Muzabazira Ndalyalyata akarabe intoki.
b)Ko Kagome yujuje amakonti muri Panama ;abana be bajya kunyara i Washingtoni kuko wc zi Kigali zidasukuye ku bulyo bukwiliye umwana wumwami.
c)Wowe uzagwa muri aya manyanga yurukozasoni rwo kwica uzira iki ?
d)Turagutumiye wa mu jeune we ; gusanga abandi banyakuri ; hutu .tutsi na twa biyemeje ; kurwana iya demukarasi namahoro.
e)Mwaretse biliya bisaza byibinywamaraso ; byiyujujeho ibifaranga bitazamara ; bikajya kuyirwana byonyine ; ko byo bifite amagugu byahishe atazashira birinda ; wowe nupfa uzaba uzize iki ko ugifite ubuzima imbere !
f) Niba wiyemeje kuba umunyakuri namahoro ; sanga abandi mu mashyaka ya opposition ; niba uri tutsi bikoroheye mu ishyaka lya tutsi opposition ni byiza ; ariko nahandi nikimwe kuko abanyakuri namahoro turi gutahiriza umugozi umwe ! Umuhutu ushonje amahoro nawe abikore uko ...
j)Ndongeye ndabibasabye ; mureke iyi ntambara Kagome numugore we nabana be bayirwane bonyine nibo ikijije ; mu gihe abandi bana bu Rwanda bashize nkubushwiriri muri : Kongo; Nzaramba; Agahini k umuzunguzayi ; icuruzwa lyabangavu bajyanwa kuba indaya..; abanyeshuri batiga babuze icyo bishyura ; abandi bishyirirwa za miliyoni muri Amerika mu misoro yacu .
#######Abanyamahoro n'ukuri muhawe ikaze mu mitima yacu ! Mukomere turabakunda#######
Répondre
K
Habyalimana ntiyali bumare kabili koko !!! washyira umunyakibuye murugwiro ugategereza kuzamara kabili !!! njye iyo umunyakibuye aciye hafi yiwanjye nfunga namadilishya !!! nabantu bali somehow !!
kandi bagira ubugome burenze !! ba Sebarenzi ntibali bagiye kongera koreka urwanda !!!
Répondre
B
Abatutsi bahaze ingoyi yabo
Répondre
K
uyu mututsi uba wiyita munyarukato ninjiji butwi nta nubwo aziko enock Ruhigira ari umututsi wari warihutuye..!
Répondre
K
uyu mututsi uba wiyita munyarukato ninjiji butwi nta nubwo aziko enock Ruhigira ari umututsi wari warihutuye..!
Répondre
B
Rimwe na rimwe reka tujye tubwira ko abatuvuyemo batari bazi iyo bajya

-Uwapfuye yarihuse

-Mfite amaguru abiri ,mfite amatwi abiri

Rwanira aho man c'est mon petit cousin qui me dit ça , et j'y crois
Répondre
B
Rimwe na rimwe reka tujye tubwira ko abatuvuyemo batari bazi iyo bjya
-Uwapfuye yarihuse
-Mfite amaguru abiri ,mfite amatwi abiri
Rwanira aho man c'est mon petit cousin qui me dit ça , et j'y crois
Répondre
A
Ruhigira ejo azaba avuga ukuli , kuko ninfura , yahinduje indangamuntu !!! aliko ashobora kuba afashwe nka ROSA KABUYE , cg agafatwa nka Karake karenzi , BULIYA NAWE HALI KILI BUKULIKIRE KUKO KAREKE YAKUYEHO ZA MANDANTS Ruhigira ufashwe ARUSHA YA RAFUNZWE ndumva ali munange !!! gusa afite amakuru menshi wabona azi naho KAGASANDUKA GAHEREREYE !!! UBUSE WE nkumunyakibuye yali ayobewe ko avuye kumugabane ajya kuwundi BITAMUTERA IKIRUNGULIRA ???? yabikoze abizi buliya arashaka kubwira abanyarwanda ukuli !!!
Répondre
B
diable rouge umuzimu utukura ntaho baguhishe
Répondre
B
Mureke abanyarwanda batagiye mu butegetsi, batakoze kuri satani rutuku bavuge
Répondre
B
Abahutu bahaze ingoma ya habyarimana
-Abatutsi bahaze ingoyi yabo
-Mureke guterana amagambo mureke n'abandi batanjye ibitekerezo byabo
-tuziko satani rutuku ari inyuma ,mureke mwene munyarwanda avuge
-Hazatsinda ukuri
Répondre
M
Inzoka zínyenzi zishyekerwa nabi koko, Nzaramba izigeze ku buce none dore zigiye kwiyahura muri Congo nanone disi! Mwa mbwebwe mwe, mwa ncira mwe, mumenye ko Tz na SA babakubise incuro igihe mwari mwiyoberanije muri M23 ntaho byagiye, nimugende bongere babavunire umuheto, mwa ngegera mwe!

Ese ibisahu mwasahuraga muri Congo munica abahutu mwibwiraga ko bitazashira ra? ya ya ya! Ngo umwijuto w'ikinonko ukibeshya ko imvura itazagwa koko. Nta kundi rero imvura yaguye, nyine nta yandi mahitamo mufite nimugende babace ubwo buzutu bwanyu ngo ni ubuzuru, kuko mwibeshye mugasubira inyuma
namwe murabizi urwaba rubategereje ruturutse kuri Shobuja wanyu Rukarabankaba Rutindi Runyenzi Rushofeli Rushinyika Kazuru Rugalikingogo Nkandagirabitabo Mushushwe Dayimoni Nyakabwana Rubebe Mayibobo Nkirabuheri Myinyo Kajosi Tugufwa Ruzingo Madwedwe Rwabujindili Vampaya Kanywamaraso Shitani Rupfu Ngoto Pilato aliwe umwicanyi Ruharwa Pawulo Kagome.

Aliko ni gute umuntu amara imyaka 22 mu mujyi ariko ugasanga agitunzwe n'amaganga hamwe n'amase y'inka?
Ubundi nanone ugasanga yitwara gishumba kandi yitwa ngo ni President ra? Yewe genda rwanda wagushije ishyano!

Munyarukato
Répondre
B
Frida wa karaya we karwaye sida.
Igihe bafunga musaza wawe k. Karake ko utaje guhomvomva. Kabwerabwere.
Répondre
M
Rwarakabije yatashye mu rwanda rwa kagome aramugorera kuko gamaze kwooreka FDLR mu manga kandi yari azi neza ko ako impunzi gashobotse ntanumwe uzarokoka, uyu mwaka 2016 Wwilson Irategeka nawe akurikiyeho we ageretseho gukorana na M23 ya Kagome mu kwica no kwicisha impunzi zabanyarwanda mu mashyamba ya Congo. Abahutu babagome kandi babagambanyi baraboneka umunsi kumunsi, Nimukomeze mwarashyekewe, ariko igihe nikigera muzifuza kuba mutarabayeho. Amaraso yimpunzi zabanyarwanda mu mashyamba ya Congo aratukura. Abagambanyi nabicanyi mwese ayo maraso mumena yizo mpunzi zabanyarwanda azabahame.
Répondre
K
@ Munyarukato,

Babwize ukuri nkuko wabyiyemeje nibatakumva bazumvira ijeri.
Ubuse RUHIGIRA uwo ntiyahawe inama kenshi!! Kandi disi ubu aricuza!!
Nyamara wa mugani wa Munyarukato abakarabye inkaba y'inzirakarengane baziruka isi ariko bazatagangara kuko tôt ou tard amaherezo ni aya ya Ruhigira.
Nagende asazire mu munyururu yumve icyo abagiye bamirushije.

Aho kuba imbwa naba intama!!
Répondre
K
Ariko abavuga Ruhigira baramuzi? ntabwo yahinduye ubwoko kuko ni mwene mugesera hariya ku Munzanga i Bwakira ku Kibuye. Rero ndi leta y'u Rwanda nasaba ko bamurekura kuko ibyo azi nabishyira hanze imitiba izavamo imyibano.Mwibaze byonyine kuba yaraturukaga ku Munzanga akaba conseiller politique wa Habyarimana.
B
Iyo injangwe idahari imbeba ziridegembya umunsi ni umwe muzahindura ubwoko
-Ndi umuhutu
-Ndi umututsi
-Sinabaye mu rwanda
-Ndi umurundi
-Ubwicanyi mu rwanda bwabaye ntaravuka
-Reka twivugire ibindi
Ubundi kagame ni umusazi
Répondre
M
Iminsi ngo iragwira igahimwa numwe koko!!!
Narabivuze ko amabi abahutu twakoreye abavandimwe b'abatutsi ntaho tuzayahingira kuri iyisi ya Nyagasani bamwe bangira umusazi nyamara iminsi igenda itwereka ko ntawe uhunga amaraso ngo abone ubuhungiro.
Nubwo wakwiruka imyaka amagana uba urushya iminsi kuko biranditse.

Nguwo RUHIGIRA ENOCK yirutse imyaka 23, none isi imubanye ntoya atawe muri yombi kuri Aéroport mu budage.
Ubuse nkubu koko yiruhije iki yiruka imisozi koko!!
Bahutu benedata narababwiye ko amaraso y'abatutsi twayamennye ku manywa y'ihangu ndetse twifotoza cyane nk'umukinnyi wa foot utsinze igitego.
Ingaruka se nazo tuzaziserebla ra??
Sha twacishije make tugasaba imbabazi abo twahemukiye aho gupfa twangara kandi amaherezo akaba nk'aya Ruhihira kandi ko twagize amahirwe abatutsi bakaremanwa urukundo n'imbabazi! !
Hari uwarushije Rwarakabije na Ninja se kwica benshi kandi nyuma yo gusaba imbabazi bakaba batuje?
Ntawandushije kuvukira mu muryango wanga abatutsi, ndetse ndanabirereshwa ariko nuva nakwitandukanya niyo ngengabitekerezo ubu nfite amahoro ntigeze ngira kuva nabaho.
Mwenedata rero ushatse wafata icyemezo aho kugwa ruhabo wiruka kandi amaherezo akaba nkaya Ruhigira.

Abahutu ngo iyo tutavunitse tugira tuti: " Ngerekeraho ibuye".

Munyarukato
Répondre
K
RWARAKABIJE NA NINJA BARABABALIWE. UZATUBWIRE SE ABA BAKULIKIRA AHO BAHEREREYE: CYIZA AUGUSTIN-BIZIMANA AUGUSTIN-NZABANITA INNOCENT-RURANGWA ANDRE-SEBAHIRE-NGAYINTERANYA JEAN-ETC....
WENDA MWABOHEREJE MUBUTUMWA UBUZIRAHEREZO?
W
IKIBAZO NYAMUKULI DUFITE NI UKO TWABUZE UBUCAMANZA. ABO GUFATA BO BARAHALI, KANDI ABENSHI NTANUBWO BIHISHE-ABENSHI BIYITA INTWALI-ABENSHI BICAYE MU RUGWIRO-IBINGIRA NTABWO YIHISHE?-KABAREBE NTABWO YIHISHE-KARAKE KARENZI NTUMUBONA BULI MUNSI-MUNYUZA NTIMUSANGIRA BYERI?-GASANA NTAYOBORA POLICE, HALI AHO YIHISHE?
IKIZA NI UKO IBYAHA BAKOZE BIDASAZA-UJYA UBONA ABANAZI BAFITE HAFI IMYAKA IJANA, NGO BAMUFASHE? IMANA IZAGUHE KURAMBA, UBONE IMANZA ZUKULI.
B
Iyo injangwe idahari imbeba ziridagadura
Répondre
B
Injangwe ni nde ? imbeba ninde?
Iyo injangwe idahari imbeba ziridagadura mukomeze bahu? bahungu
-Rutuku si umwirabura
-Rutuku si umuhutu
-Rutuku si umututsi
-Umutwa we ntabaho
-Niba ufite umwanzi koresha ubwenge bwe
-Utinya gupfa ,agomba no gutinya kubaho
Répondre
A
Ubwanditsi bwa veritas bug'vuga ko intambara ya rdf yahindukamo intambara yisi!! Ndagushunyutse wamwanditsi we!
Répondre
K
Ngaho ya Gahunda ya Wilson irasohojwe !!!!! Ese ubugambanyi hari uwo bwahiriye 1 abagambanyi bagammbaniye Abanyarwanda ngo bashyirwe k ingoyi barihe Gasana we ! Twagiramungu we! General Emmanuel we ! N ibindi ntavuze Ese ntibiri kwangaraaaa!!! Ese Wilson azangarirahe ?
Répondre
L
Gutabariza.
Umugabo witwa Bizimana Bernard wakoze ari burugumestri ku Gikongoro ubu akaba yari yarahungiye mu Buganda, yaburiwe irengero. Harakekwa DMI. Mudutabarize nyabune.
Répondre
K
EREGA GUHUNGIRA I BUGANDE NI NKO GUNGIRA UBWAYI MUKIGUNDA. NI NKA WAMUHINDE NGO BIRUKANYE MU RWANDA I KIGALI, AKIGIRA I RWAMAGANA.
UBUZE UKO AGIRA!
M
Amakuru dufite nuko ingabo zurwanda zageze muri Congo, ariko mubareke ngo bariguhiga FDLR. Uguhima atiretse arakubwira ngo ngwino turwane. FDLR nabasirikare bihagarage barengere abaturage, natwe turabashyigikiye. Wilison ngo abarwanyi nibashyire intwaro hasi bareke kurwana, Kandi ariho intambara igitangira. Bambe ngo yagiye Kwifatana na M23, nagende ntawagambiniye impunzi wese uzagira amahoro.
Répondre
M
Amakuru dufite nuko ingabo zurwanda zageze muri Congo, ariko mubareke ngo bariguhiga FDLR. Uguhima atiretse arakubwira ngo ngwino turwane. FDLR nabasirikare bihagarage barengere abaturage, natwe turabashyigikiye. Wilison ngo abarwanyi nibashyire intwaro hasi bareke kurwana, Kandi ariho intambara igitangira. Bambe ngo yagiye Kwifatana na M23, nagende ntawagambiniye impunzi wese uzagira amahoro.
Répondre
M
Amakuru dufite nuko ingabo zurwanda zageze muri Congo, ariko mubareke ngo bariguhiga FDLR. Uguhima atiretse arakubwira ngo ngwino turwane. FDLR nabasirikare bihagarage barengere abaturage, natwe turabashyigikiye. Wilison ngo abarwanyi nibashyire intwaro hasi bareke kurwana, Kandi ariho intambara igitangira. Bambe ngo yagiye Kwifatana na M23, nagende ntawagambiniye impunzi wese uzagira amahoro.
Répondre
R
Inyenzi zakennye weeee!!! Ngo imbwa yakurikiranye akaryoshye munsi y'ibuye....
Répondre
K
reka mbibarize ! arukuba imbwa mubagabo no kuba imbwa mubwa wahitamo iki ? imana ibafashe cyane
Répondre
K
JOURNAL Le Burundi serait sous l’embargo tanzanienne
ese abanyafurika barwaye mumitwe nibigoryi cyangwa ntabwenge bagira ! nkibibigoryi byabatanzaniya byibazako ari nkurunziza birigukomensha cyanga abobarikumwe nyamara rubanda rugufi aribo bahababarira ! mwabirabura mwe muzamenya ubwenge ryari ngo murekereho kwica urubozo bene wanyu babirabura nubundi basazwe bamerewe nabi kubera inzara intambara indwara n'ibindi ?! ibiba uri africa birababaje koko ! kubona bafata imbwa nka museveni ngo niyo igiye guhuza abarundi kandi yo imaze plus de 30 ans irikubwejagurira kubutegetsi mabere ya nyina pumbafu ... ! none ejo bundi imbwa ngo numuhuza shenzi mu7 bayisimbuje cyagikeri cyikigori (cyirirwa murwanda cyirigata umwoyo wakagacurama kazingamye imbere n'inyuma sida igiye guhitana ) cyari kubutegetsi igihe abahutu tanzaniya yabasubiza murwanda kunguvu inyenzi zikabamarira kumupaka ngo nicyokigiye guhuza abantu !!!??ariko mana yo mw'ijuru ibibera muri afrika n'amayobera matagatifu ...! burigiye abazungu bariyaranja bagahitamwo imbwa irusha izindi ububwa akaba ariyo bashira imbere !
Répondre
K
"Officieusement, le Burundi serait déjà sous l’embargo tanzanienne. Hier, sur différentes frontières burundo-tanzaniennes, on aurait laissé passer les passagers mais leurs marchandises n’ont pas pu traverser Que ça soit du coté de Muyinga , du coté de Nyanza-lac ou de Makamba aucune marchandise n’est permis d’entrer sur le sol burundais en provenance de la Tanzanie.
Interrogé par la RPA, un habitant de la frontière tanzanienne dit que la police et les personnes de l’immigration les ont interdits depuis hier d’aller vendre leurs produits en Tanzanie mais également de faire ses achats.
Les mêmes habitants de la localité de Nyanza-Lac craignent que ce soient des mesures prises par la république Tanzanienne comme l’embargo vu que les relations entre ce pays et le Burundi ne sont pas bonnes. Du côté de la Tanzanie, aucune réaction n’a pas encore été fait compte tenue de l’embouteillage sur les frontières burundo-tanzaniennes des camions transportant des marchandises vers le Burundi. Cela arrive pendant le moment où la Tanzanie demandait une enquête minutieuse sur l’assassinat de l’Honorable de l’EALA Hafsa Mossi ; mais également le boycotte des négociations avec l’opposition et le mépris manifesté pour la facilitation tanzanienne et pour le sommet de l’Union Africaine seraient la base du refroidissement et la mauvaise fraternité entre ses deux pays et risquent de coûter très cher au pouvoir de Bujumbura.
Rappelons que La situation économique du Burundi est précaire comme le précise Faustin Ndikumana, président de PARCEM sur les micros de la RPA. Le deuxième vice président de la république avait récemment organisé une réunion avec les acteurs économiques et les hommes d’affaires où il a invité les acteurs économiques qui avaient fuit le pays de revenir pour reprendre leurs activités économiques." ese abirabura barwaye
Répondre
R
ALIKO IKINYAMAKURU RFI, AHO CYO NTICYAGUZWE NKA JEUNE AFRIQUE. NI KUKI IBYO BANDIKA BULIGIHE KU BURUNDI, UBONA BIBOGAMIYE KURUHANDE RURWANYA INGOMA YA NKURUNZIZA? UMENYA NABO BARAYAFASHE! IBYO LETA IVUGA, IKANANDIKA, RFI USANGA IBIGIRA BULI GIHE IBIHUHA.
Répondre
M
nkuko Magayani yabivuze,uyu mushenzi KAGAME ashobora gukubitwa umwambi ushyushye muri Congo.Ngo imbwa YARASHYUTSWE ......IRAPFA
Répondre
S
HITLER UKO YARANGIJE UBUZIMA BWE,BIZWI NA BENSHI. M23 ( RDF) UKO BAYAHAMBILIYE BIZWI NA BENSHI-KABAREBE N'INGABO ZE UKO BAVUYE I KINSHASA BIZWI NA BENSHI-IBITERO BYAGABWE KUBURUNDI, BYOSE BIRANGIRA BIRUKA KABUNO MPA AMAGURU, BIZWI NA BENSHI-AHO KOKO KONGO IZAKOMEZA KWEMERA KUBA INSINA NGUFI?WENDA KOKO ZANDAGURO ZA VUZWE, WABONA ZIGIYE GUSOHOKA.FDRL ALIAS AMABUYE Y'AGACIRO ,NDALIBWALIBWA WABONA AYAZIZE KANDI KO BULYA NGO UMUNTU AZIRA ICYO AKUNDA.
Répondre
F
ngo Kagame ASHAKA KUGARUKA MURI CONGO? uwo mushenzi azaze tumwereke
Répondre