Rwanda : Ingabo za FDLR muri Kivu y'amajyepfo zafashe icyemezo cyo kwiyunga n'umutwe mushya wa politiki wa CNRD-UBWIYUNGE.
Publicité
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N'ABANYARWANDA BOSE.
Twebwe Ingabo zari iza FDLR muri Kivu y'amajyepfo:
-Turebye igihe urugamba twiyemeje rwo kubohoza igihugu cyacu n'Abanyarwanda bose bakandamijwe n'ingoma y'igitugu ya FPR-INKOTANYI; rumaze rudatera imbere nkuko abenshi tubyifuza;
-Dushingiye ku macakubiri y'urudaca yagiye aranga cyane ubuyobozi bwa politiki kuva muri Nzeli 2003 kugeza ubu;
-Dukurikije ko inshuro nyinshi ubuyobozi bwa FDLR bwagiye bwima amatwi inama bugirwa n'abo bukuriye cyane mu ikemurwa ry'amakimbirane nkuko byagaragaye mu nama ya Komite-Nyobozi ya FDLR yateranye kuva taliki ya 23-26 Gicurasi 2016;
-Tumaze kubona ko ibivugwa mu itangazo rya CNRD-UBWIYUNGE byose bifite ishingiro;
Kubera izo mpamvu zivuzwe haruguru,turamenyesha abanyarwanda bose ibi bikurikira:
1.Twitandukanije na FDLR n'ibikorwa byayo;
2.Tubyumvikanyeho n'Abakuru bose b'Imitwe igize izo Ngabo,dufashe ICYEMEZO NDAKUKA CYO KWIYUNGA N'umutwe wa politiki wa CNRD-UBWIYUNGE.
3.Turasaba Abanyarwanda bose bafite umutima wo kubohoza igihugu n'uw'ubwiyunge,kwifatanya natwe muri uru rugamba.
Bikorewe i Mwenga taliki ya 3 Kamena 2016.
Col MULAMBA Jean Paul
Umuyobozi w'Ingabo(se)
Source: Kivu
