Ubuhinde: Uretse kuvangura abirabura, abaganga baho batera SIDA abahivuriza!
Abaganga bo mu gihugu cy’u Buhinde baravugwaho kwanduza abarwayi virusi itera sida ku buryo ubu abantu bagera hafi ku bihumbi 5 bamaze kwandura naho abagera kuri miliyoni hafi ebyiri nabo bakaba baramaze kwanduzwa n’aba ibihumbi 5.
Igihugu cy’u Buhinde, ni kimwe mu bihugu byateye imbere cyane mu by’ubuvuzi ( ndlr:hatarimo Uburayi n'amerika), ndetse abanyarwanda benshi bafite uburwayi bukomeye usanga boherezwa muri iki gihugu, nyamara hakwiye kubaho ubwitonzi n’ubushishozi kuko havumbuwe ibintu biteye ubwoba abaganga bo mu Buhinde bakorera abarwayi.
Abantu bagera ku 2234 nibo byamaze kuvumburwa ko bandujwe virusi itera SIDA mu mezi 17, ibi bikaba byarakozwe n’abaganga bo mu bitaro bitandukanye mu Buhinde. Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’umuryango ukurikirana ibijyanye n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA. BBC ivuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe nyuma y’uko umugabo w’impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bwa muntu witwa Chetan Kothari, yari yasabye ko haboneka amakuru afatika ku makosa akorwa n’abaganga bo mu Buhinde.
Chetan Kothari ariko we ntiyemeye imibare yatangajwe na Leta, kuko avuga ko handuye abarenga 5.000 muri iki gihugu cyugarijwe na SIDA bikomeye, dore ko handuye abarenga miliyoni ebyiri (2.000.000). Chetan Kothari avuga ko ubusanzwe, ibitaro bigomba kubanza gupima amaraso agiye guterwa abarwayi, bakareba niba nta gakoko gatera SIDA, malariya, umwijima cyangwa ubundi burwayi buri mu maraso, nyamara ibi ahenshi bikaba bidakorwa.
Asobanura ko ikizami nk’icyo kigura amadolari 18 kuri buri muntu (abarirwa mu 14.000 by’amafaranga y’u Rwanda), ikindi kandi n’ubwo mu Buhinde habarizwa abaganga b’inzobere mu buvuzi, ibitaro byinshi bikaba bidafite ibikoresho nkenerwa mu gukora ibyo bizamini, kuvurwa batera abarwayi amaraso akenshi batabapimye.
Umuryango