MU RWANDA ABANYAMAKURU BIGISHWA GUSEBANYA AHO KWIGISHWA ITANGAZAMAKURU!
Biratangaje cyane kubona ikinyamakuru “imirasire.com” kiyemeza guharabika Bwana Faustin Twagiramungu kandi kibikoze ku bwende! Icyo kinyamakuru cyafashe amagambo y’umuntu wiyise Twagiramungu wanditse mu buryo bwo gutanga ibitekerezo bye ku itangazo ry’umutwe mushya wa CNRD ( commentaire) ku rubuga rwa “veritasinfo.fr”, maze ayo magambo atwererwa Bwana Faustin Twagiramungu prezida wa RDI n’ikinyamakuru “imirasire” cyandikirwa i Kigali.
Icyo kinyamakuru cyanditse ko Twagiramungu yifatiye mu gahanga agatuka abamutwerera gucamo ibice bibiri umutwe wa FDLR! Twatangajwe cyane ni uko amagambo imirasire yanditse ikayatwerera Twagiramungu ari commentaire yanditswe ni umuntu wiyise cyangwa se witwa Twagiramungu. Ntabwo ikinyamakuru cy’umwuga gikora gityo, biteye isoni! Twagiramungu Faustin ni umwe mubanyepolitike b’inararibonye bo mu karere k’ibiyaga bigari, akaba ari n’umuyoboz iw’ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza, ntabwo ashobora gutangaza ibitekerezo bye abibyujije muri commentaires zo ku mbuga za internet afite inzira nyinshi kandi zinyuranye akoresha mu kugeza ibitekerezo bye kuri rubanda! Ikinyamakuru Imirasire cyagombye guterwa isoni no kumutwerera amagambo atari aye mu rwego rwo kumuharabika.
Imikorere y’ikinyamakuru nk’iki cy’imirasire niba idaturuka k’ubuswa bw’abanyamakuru bacyo bigishijwe nabi, iraterwa na politiki mbi ya FPR Inkotanyi ishaka guharabika Twagiramungu Faustin nk’umunyepolitiki ufite ibitekerezo byiza kandi bihamye bananiwe guhangana nabyo. Abanyarwanda bagomba gushishoza mu gusoma inkuru zitangazwa n’ibinyamakuru nk’ibyo.
Source: RDI-Rwanda Rwiza
Publicité