Rwanda : Koko se ubwami bwa Kagame buzanye inzara nk’uko byagenze ku zindi ngoma z’abami zabubanjirije? Abantu batangiye guhunga kubera inzara!

Publié le par veritas

Abenshi mu bahunga inzara mu Rwanda bari kwerekeza mu gihugu cya Uganda

Abenshi mu bahunga inzara mu Rwanda bari kwerekeza mu gihugu cya Uganda

Muri iki gihe abanyarwanda benshi bari mu byaro no mu mijyi bari kwicwa n’inzara ku buryo buteye ubwoba, abayobozi ba FPR-Kagame bakaba barakwije ikinyoma mubanyarwanda no mu mahanga ko mu Rwanda hateye icyorezo cya malariya idasanzwe, akaba ariyo iri kwica abanyarwanda ku bwinshi kandi mu byukuri abo bantu bose bari gupfa mu Rwanda bari kuzira inzara ariko leta ya FPR Kagame ikabihisha ngo iri "kwiha agaciro"! Hirya no hino mu Rwanda hari kugaragara abantu benshi kandi bakuze barwaye indwara ya Bwaki no kuzingama, izo ndwara zombi zikaba ziterwa no kutabona indyo yuzuye kandi ihagije, kubera umubiri udafite ibivumbikisho bihagije bituma uburwayi bwose nubwo bwaba ari ibicurane bifashe umuntu bumuhitana kubera inzara ! Mu rwego rwo kujijisha abanyarwanda n’amahanga, FPR-Kagame yirirwa yamamaza ko abaturage bari guhabwa inka zo kubavura ubworo (Bwaki n’irungu) kandi mu byukuri izo nka zirushaho kubasonga! Aho ibintu bigeze, ni uko muri iki gihe leta  ya FPR-Kagame itagishoboye guhishira icyorezo cy’inzara yateje mu banyarwanda kuko abantu bagifite agatege bari gufata icyemezo cyo guhungira iyo nzara mu mahanga, bagatanga ubuhamya bwemeza ko abantu bari gupfa mu gihugu kubera inzara ! Ngiyo Singapulu n’amajyambere adasanzwe Paul Kagame yazaniye abanyarwanda!

Muri iyi minsi ibinyamakuru byo mu Rwanda bikorera mu kwaha kwa FPR Kagame biri gutera ubwega, bikwiza hose amakuru y’uko muturere tumwe na tumwe two mu ntara y’iburasirazuba, abaturage bari guhungira muri Uganda kubera inzara yatewe n’amapfa (izuba ryinshi). Nyamara amakuru «veritasinfo » ifite ikesha abanyarwanda bari hirya no hino mu gihugu, aremeza ko mu turere twose tw’u Rwanda inzara iri guca ibintu, byagera mu mijyi bikaba agahomamunwa! Abana benshi baturutse mu byaro kimwe n’abavukiye mu mijyi bahindutse ba  mayibobo kubera ubukene n’inzara iri guca ibintu mu miryango bavukamo. Abantu bakuru barimo n’abajijutse cyane cyane abize mu gifaransa mbere y’umwaka w’1994 ubu bakaba barirukanwe ku kazi, birirwa basabiriza umuhisi n’umugenzi kubera inzara! Inkotanyi zirukanywe muri Congo zimaze gutsindwa intambara z’urudaca zashowemo na Kagame, yabuze aho azishyira, azishakira akazi ko kwambura abaturage na ducye bafite tubatunga ; izo nkotanyi zahawe izina rya DASSO ubu zikaba zirirwa zambura abaturage ibyo kurya, Dasso ikaba ifite imbaraga naho abaturage bari gushira! Dasso nayo akaba ari imwe mu nkomoko y’inzara yibasiye igihugu cyose bucece!

Muri iyi minsi, impunzi nyinshi z’abanyarwanda ziri guhunga inzara no gutotezwa na DASSO zirimo kwerekeza mu gihugu cya Uganda na Congo kandi zikavuga ku mugaragaro ko zihunze inzara zatewe n’ubuyobozi bubi buri mu Rwanda, akaba ariho izina ry’ «inzara yitwa Nyobozi» ryaturutse ! Abanyarwanda bari mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi bari kubona ubutumwa bunyuranye butanzwe na bamwe bo mu miryango basize mu Rwanda bubamenyesha ko bagiye gupfa kubera inzara! Uko leta ya Paul Kagame yakora kose ntibikiyishobokeye guhisha icyorezo cy’inzara kiri mu Rwanda ! Birazwi neza ko Paul Kagame agenda avuga hose ko u Rwanda rwateye imbere ku isi yose, ariko bizamugora kwemeza isi yose ko igihugu cy’u Rwanda avuga ko cyateye imbere ku isi abaturage bacyo bicwa n’inzara kugeza ubwo bahunga! Bikomereye kandi Paul Kagame gusaba inkunga imiryango mpuzamahanga kuko iyo miryango imusaba gufungura urubuga rwa politiki mu gihugu kugeza ubu akaba yarinangiye !

Inzara mu Rwanda yateguwe n’ubuyobozi bwa FPR-Kagame !

Kugira ngo dusobanukirwe neza uko FPR Kagame ariyo yazanye inzara mu gihugu, turahera ku rugero rw’umuyobozi w’umunyagitugu wayoboye igihugu cy’Uburusiya Bwana Joseph Staline. Ubwo yageraga k’ubutegetsi bw’icyo gihugu akoresheje amayeri menshi, Staline yikanze ko abaturage bo mu ntara ya Ukraine (ubu ni igihugu cyigenga) bashobora kuzamwivumburaho ! Kugira ngo abace intege, Staline yabateje inzara ikomeye cyane ; yashyizeho itegeko ryo kwambura abaturage bose b’iyo ntara imyaka bejeje bakayishyira mu bigega rusange, noneho leta ikajya ibagenera ibyo kurya ! Icyo cyemezo cyateje inzara ikomeye muri Ukraine yahitanye abantu barenga miliyoni 7.

Abanyamahanga basuraga Uburusiya kugira ngo bamenye niba koko muri Ukraine hari inzara, Staline yategekaga ingabo ze gushaka abantu baha ibyo kurya muri Ukraine, bakabambika imyenda myiza, maze akaba aribo bajya ku mihanda kwakira abo banyamahanga ngo babereke ko nta nzara iri mu gihugu ! Ubwo bugome Staline yakoreye abaturage ba Ukraine bwakuruye urwango rukomeye kugeza na nubu rukaba rukigaragara hagati y’abarusiya n’abaturage ba Ukraine ndetse ubu ibihugu byombi bikaba bihanganye ku rugamba rw’amasasu! Ubugome agatsiko ka FPR Kagame gakorera abanyarwanda nabwo muzabwitege, buzagira ingaruka zikomeye cyane zishobora kurimbura imbaga!

Urundi rugero rugaragaza ko ubuyobozi bubi nk’ubwa Kagame buteza inzara mu gihugu, ni inzara ya Rumanura na Ruzagayura zishe abantu benshi mu Rwanda. Izo nzara zatewe n’ubutegetsi bubi bwa cyami mu Rwanda bwategekaga abaturage (abahutu) kujya gukorera abatware (abatutsi), ntibabone igihe cyo kwikorera ubwabo, mu cyumweru umugaragu yagombaga gukorera shebuja iminsi 4 ntagihembo, iminsi 2 gusa akaba ariyo ashobora gukoramo imirimo yo kwiteza imbere. Ingaruka z’ubuhake n’ubukoloni byituraga kubaturage nibyo byateje inzara ikomeye ya Rumanura na Ruzagayura !

Inzara ya Rumanura yatewe cyane n’uko abantu bajyaga gukorera abatware b’abatutsi ariko na ducye bejeje bakatwamburwa tukajya gutunga abasilikare b’abakoloni barwanaga intambara ya mbere y’isi yose (1914-1918) ; no ku nzara ya Ruzagayura ni ko byagenze kuko icyo gihe abanyarwanda bari batsikamiwe n’ubuhake ariko bakanatanga umusanzu wo kurwana intambara ya kabiri y’isi yose (1940-1945) ! No ku ngoma ya Paul Kagame niko bimeze, kuko inkotanyi zategetse abaturage guhinga ibigori gusa, byamara kwera bakabyambura abaturage bikajya gutunga inkotanyi zarwanaga muri Congo mu izina rya M23 !

Inzara ya « NYOBOZI » mu Rwanda yateguwe ite n’ubutegetsi bwa FPR-Kagame ?

FPR Kagame ikimara gufata ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda, yihutiye gufata ibyemezo bikomeye byo kuzabugumana burundu ; bamwe mu ntore za Kagame bemeza ko FPR Kagame yihaye gahunda yo kuzagundira ubutegetsi mu gihe kingana n’imyaka 400. Kugira ngo ubwo butegetsi butazabaca mu myanya y’intoki, FPR Kagame yihaye gahunda yo kurimbura abahutu bafite imbaraga nk’uko Staline yishe abaturage ba Ukraine ! Iyo gahunda yapanzwe kuburyo igomba guhera ku bahutu bize, abacuruzi n’abagabo bagifite imbaraga !  Inama ya mbere yo gufata ingamba zo guhangana n’abo bahutu yakozwe n’abasilikare ba FPR Kagame muntangiriro z’umwaka w’1995 ubwo hafatwaga icyemezo cyo gutera impunzi z'abahutu mu nkambi z'i Kibeho no muri Congo (Zaïre).

Nyuma y’aho inkambi ya Kibeho n’izo muri Congo zari zimaze gusenywa, Mobutu wayoboraga Zaïre akava ku butegetsi, hakurikiyeho intambara y’abacengezi mu mwaka w’1998 ; mu matora yo mu 2003 nibwo habaye itora rya Perezida wa Repubulika, Kagame Paul aguvua ko yayatsinze ayo matora ariko ataribyo, yamenye ko abanyarwanda batamukunda maze nawe yiyemeza kubakanda mu buryo bwose ! Nyuma y’intambara yiswe iy’abacengezi n’amatora yo 2003, nibwo FPR Kagame yakoresheje inama mu Ruhengeri mu kuboza 2003, iyo nama yasanze kwica abahutu mu nkambi za Kibeho na Congo bitarabaciye intege maze hafatwa izindi ngamba zikaze zirimo no gutera inzara mu gihugu!

Dore zimwe mu ngamba n'ibyemezo byafashwe muri uwo mwiherero byo guca umuhutu intege harimo no guteza inzara :

1.Gushyiraho amategeko ya Gacaca, abahutu bifite bagacirwa imanza, bakamburwa ibyabo bakabiha abatutsi, ibyo bigakorwa mu byo bise "gutanga indishyi z’akababaro".

2.Gucira imanza abahutu bize n’abacuruzi bariho mbere y’umwaka w’1994 (miliyoni zirenga 2 z’abahutu baciriwe imanza) ariko bakaba barapfuye  cyangwa barahunze igihugu kugira ngo imiryango yabo izamburwe ibyo basize.

3.Kwirukana abahutu bize ku kazi hakoreshejwe amayeri yo kubasubiza mu ishuri  bakajya kwiga icyongereza bakazagaruka imyanya yabo yarafashwe n’abandi.

4.Gusenya amazu y’abahutu mu mijyi byitwa ko atakijyanye n’igihe, ibibanza yarimo bigahabwa inkotanyi zakoreye FPR Kagame cyangwa se bigahabwa abandi bagaragaje amatwara adasanzwe mu gukotanira FPR Kagame.

5.Gushyiraho gahunda nshya buri mezi 6 (guhindura imbibi n’amazina y’uturere, guhindura ibyemezo biranga umuntu, kongera ingamba z’umutekano, gukaza amarondo, gushyiraho imitwe mishya ishinzwe umutekano, ndi umunyarwanda...) zituma abaturage badatekana bikaba byatuma babona agahenge n’umutuzo byatuma bagira igitekerezo cyo kwamagana imikorere y'ubutegetsi bubi bwa FPR Kagame ahubwo bagahora mu bwoba!

6.Kongera imisoro buri mezi 6 kuburyo budasanzwe hakibasirwa abacuruzi badafatanyije na FPR Kagame mu bikorwa byabo (ibigega binyuranye, imisanzu y’inama za ngwino ndebe, Rwanda day, imisanzu yo gutanga ruswa ku nkotanyi zishakishwa n’ubutabera, imisanzu yo kwihesha agaciro…).

7.Gahunda yo gukenesha abaturage, bakabimura aho batuye bagatuzwa mu midugudu aho leta  ibagenzura kuburyo bworoshye bityo bagatakaza ububasha bwo kwitunga bari basanganywe bari hafi y’amasambu yabo.

8.Gushyiraho gahunda yo kwandikisha ubutaka no kubusorera kugira ngo abatabishoboye bazabwamburwe batungwe no kujya bakorera abandi (ubuhake) no gusabiriza!

9.Gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe bakurikije uturere bityo abaturage bakumva ko bagomba gukenerana bahahirana ! Iyi gahunda yazonze abaturage cyane kuko yatumye babura indyo yuzuye !

10.Gutema insina (urutoki) kandi zari zitunze benshi, aha inama ikaba yaremeje ko insina zigomba gusimbuzwa inka !

11.Kurandura imyaka mu murima kugirango hakorwe amaterasi y’indinganire kandi nayo agomba guhingwamo igihingwa kwimwe.

12.Kubuza abaturage ba Gisenyi na Ruhengera guhinga ibihingwa bifite uburebure burengeje sentimetero 50 ngo abacengezi batazihisha muri iyo myaka! Insina n’ibigori biracibwa, ibirayi bemerera ko bihingwa n’abantu bamwe bari mu mashyirahamwe, inzara muri ako karere yahise ihibasira kandi ubusanzwe ari ikigega cy’igihugu !

13.Leta niyo yahawe gahunda yo gutanga imbuto ku baturage kuburyo hari abaturage bamwe leta  yahaye umbuto z’intobo bazita intoryi, abaturage bakavunikira ubusa bahinga igihe cyo kwera cya gera bagasanga ari intobo ! Leta kandi yiyemeje kwambura abaturage umusaruro w’ibigori igahenda abaturage ikajya kubigurisha muri PAM ! Umuturage wihaga kotsa ikigori akuye mu murima we yahitaga afungwa amaze gukubitwa inkoni nk’iz’akabwana !

14.Gahunda ya gira inka : Iyi gahunda ituma abaturage bagira ibibazo bikomeye kuko bahabwa inka bamaze gutanga ruswa kandi no kubona ibitunga iyo nka bikaba bigoranye hiyongereyeho no kuyivuza hakoreshejwe imiti ya kizungu kuko ariko itegeko rya leta rivuga , mu byukuri « gahunda ya gira inka » yahindutse  buhake bw’inka FPR Kagame yagaruye ku mayeri! Aho kugira ngo inka iteze imbere umuturage ahubwo yabaye igikoresho cyo kumukenesha kuburyo bukomeye.

15.Kwambura imiryango imitungo yose itunze yasigiwe n’abantu bayo bahunze FPR Kagame, abapfuye n’abahimbiwe ibyaha bafungiye mu magereza y’u Rwanda  baba abahutu cyangwa abatutsi, ibyabo byafashwe na FPR Kagame!

Leta ya FPR Kagame yatangiye kugirana ibibazo n’abaterankunga b’abazungu bayisaba gufungura urubuga rwa demokarasi mu Rwanda ; abo baterankunga batangiye kugabanya inkunga baha Kagame, umuzigo w’ayo mafaranga batangaga ubu wikorewe n’abanyarwanda inzara iri kwica buri munsi, dore imisanzu umuturage w’umunyarwanda asabwa guha FPR Kagame ayifatanyije na gahunda tumaze kuvuga hejuru, ibyo bikarushaho kumutera ubukene n’inzara :

1.Amafaranga y’umutekano
2.Amafaranga yo kwishyura ubutaka
3.Amafaranga y’isuku
4.Amafaranga y’umusanzu wa FPR Kagame
5.Amafaranga y’Ubudehe
6.Amafaranga yo gufasha impfubyi za FARG
7.Amafaranga yo kubaka inzibutso
8.Amafaranga y’ikigega agaciro Fund
9.Amafaranga y’uburezi bw’ibanze
10.Amafaranga y’imisangiro mu gihe runaka
11.Amafaranga ya mituweli yo kwivuza ari naho bakura umushahara w’abaganga !
12.Amafaranga y’ishuri ku banyeshuri, kugura ibyo kubatunga no gutanga agahimbazamusyi ka mwarimu !
13.Amafanga y’umusoro ku nyungu hiyongereyeho n’indi misoro y’uturere n’imidugudu.
15.Amafaranga y’ibindi bigega binyuranye byo gushyigikira gahunda za FPR Kagame.

« Intore ntiyicwa n’inzara », imvugo yo kujijisha !

Nyuma y’aho abaturage batangiye guhungira mu bihugu bituranye n’u Rwanda kubera inzara ibamereye nabi, abategetsi b’intore za FPR Kagame batangiye gucengeza imvugo yo kujijisha kugira ngo abaturage badahunga. Abo bategetsi bari gukoresha inama abaturage bishwe n’inzara bakabumvisha ko batagomba guhunga ngo kuko baba basebeje leta  ivuga ko ikomeye kurusha ibihugu by’i Burayi! Kugira ngo abaturage badakomeza gutaka, abo bategetsi babakagame bababwira ko ni bataka inzara bazaba atari intore ! Bakoresha imvugo igiri iti : «intore ntihunga inzara ahubwo irayirwanya !» Iyi mvugo ntaho itaniye no kubwira abaturage ngo nibiyahure bapfe ariko bakunde berekane ko bakunda Kagame !!

Umuryango ushinzwe kurwanya inza ku isi FAO umaze gushyira ahagaragara ibihugu 34 byugarijwe n’inzara ku isi bigomba gutabarwa ariko u Rwanda ntirurimo bitewe ni uko leta  ya FPR Kagame yashatse kwishyira mu bihugu by’ibihangange bikomeye ivuga ko mu Rwanda nta nzara ihari ! Igitangaje ni uko igihugu cya Uganda abanyarwanda bari guhungiramo kiri ku rutonde rwa «FAO» rw’ibihugu byugarijwe n’amapfa abaturage baho bahomba gutabarwa ! Dore urutonde rw’ibihugu FAO ivuga ko abaturage babyo bagomba gutabarwa kubera inzara : Zimbabwe, Burkina Faso, Tchad, Djibouti, Erythrée, Guinée, Libéria, Malawi, Mali, Mauritanie, Niger, Siéra Léone, Burundi, Congo, Ethiopie, Kenya, Lesotho, Madagascar, Mozambique, Soudan du Sud, Swaziland, Uganda, République ya Centrafrique, Somalie, Cameroun, Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afghanistan, Myanmar, Népal, Irak, Syrie, Korea ya Ruguru na Yémen.

Ibi bihugu byose biri hejuru aha biruta u Rwanda muri byose, ariko u Rwanda rwatanze raporo zitekinitse muri FAO rubeshya ko nta nzara abaturage bafite, ibyo ubutegetsi bwa FPR bukaba bwarabikoreye kwanga ko amahanga yatabara abaturage bigatuma babona ko iyo leta ntabushobozi ifite bakayivumburaho. Leta ya  FPR Kagame yishimira kuyobora abaturage bameze nk’imirambo aho kuyobora abaturage bafite agatege ngo batayirwanya ! Amaherezo ni uko iyi politiki yo kwicisha abaturage inzara izagira ingaruka ku gatsiko kuburyo gashobora kwisenya !

Kwicisha abaturage inzara bishobora kuzahindukamo igihano kuri FPR Kagame n’agatsi kamukikije kose ! Muri iki gihe abaturage bakomeje kwiheba , bakaba babona urupfu ruri hafi ; ubu ntacyo kubakanga kikiriho kuko babona n’ubundi barapfuye bahagaze ! Imisoro n’imisanzu byakwagwa abaturage bigomba kuzajya bitangwa n’agatsi kikubiye umutungo w’igihugu, gukangisha umuturage ko uzamufunga kandi yarishwe n'inzara bizaba bisa no kubwira umupfu ngo nishyure imva azahambwamo! Amaherezo agatsiko kazakomeza gutanga umutungo kambuye abaturage kugeza ubwo kazashirirwa ahasigaye gahirime! Urugero rugaragara muri iyi politiki mbi yo kwicisha abaturage inzara ni uko abashoramari bashishikarijwe kubaka amahoteli ku nguzanyo za banki none ayo mahoteli yabuze abakiriya ! Ba nyiri ayo mahoteli kandi bashatse no kuyagurisha ariko babuze abaguzi !

Tuvuze amahoteri ariko hari n'indi mishinga myinshi yadindiye kuburyo agatsiko katangiye kwifata ku munwa; zimwe mu ntore zizi ubwenge zisigaye zegura ku mirimo zahawe y'ubuyobozi  na FPR Kagame nyuma zigafata ikirere zigahunga mu Rwanda rwa Kagame !

Ubwanditsi.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Abakonikoni b'ingirwa perezida winyenzi bayiraguriye ko niyibeshya ikarenza icyumweru kimwe iri mu Rwanda inyenzi zindi zizahita ziyishahura none niyo mpamvu mubona isigaye yarabaye maguru ya sarwaya yirirwa izerera isi yose.

Ngaho za ntozo nizikomeze zogeze turebe ko hari icyo zihindura ku ishyano rigiye kugwira iyo Nzererezi yazo Nyankaragata Ruzingo Nyakabwana Ngegera Rukarabankaba Rutindi Kazongwe Madwedwe Twinyo Nkunguzi Runyenzi Rubebe Kiwerewere Mayibobo Rwabujindili Nkirabuheli Gipfapfa Nyagasega Gipfayongo Shitani Gisahiranda Kanywamaraso Ndayimanga Gafuni Vampaya Nkandagirabitabo Kandoyi Mushushwe Ruzagayura Nkongoro Rushofeli Njiji Kavunamuheto Tugufwa Gahinda Rupfu Ngoto Pilato aliyo umwicanyi Ruharwa Pawulo Kagome!!!!!

Munyarukato
Répondre
G
ni ubwambere nsomye kuri uru rubuga inkuru isobanutse kandi irimo ubuhanga .
Répondre
M
Inzara ko ko iracya igiti n'ibuye mu Rwanda.
Abaturage barezaga bagasagurira amasoko kuva kera;ariko ubu kubona umuturage wasaguriye isoko nimbarwa.Ari ku ngoma ya KAYIBANDA iya HABYARIMANA umuturage yanywaga ibyo avanye mumusaruro we akarya icyo ashatse.Yegao habaye ho inzara,ariko hakagira akarere kagemurira akandi.None ubu ho nagahoma munywa peeee?Ndibuka vuba aha yego hashize igihe;uriya NIYOMUGABO Cyprien ushinzwe iby umucyo ahari ninyito y'ikinyarwanda.
Yigisha INYAKINAMA yapakiraga Kamyoneti ibirayi mu KINIGI kajya kugurana iBIJUMBA ku KIBUYE.
Icyo gihe byari byiza pe.Muza mubaze niba ubu byabaho.Mukomeze mujye muvuga ibitagenda hano iwacu wenda Kagome n'abambari be bazareka kwicyisha inzara abaturage.
Arega data ni mugihe nindi jenoside yateguriwe abahutu nti mwabimenya.Abasuhuka se nibande.
Nakumiro da!!!!!Maze ariko vertasi mujye mugerageza gushyira kunyandiko amashusho nyayo;nkariya maphoto yabana banitse amahaha ngo namagufa ntabwo araya abanyarwanda bubu.
Aho mwavuze ko harabashyiraga abaturage ku mihanda bambaye imyeru ngo bigaragaze ko ntanzara mugihe cyo kwakira abashyitsi;nabyo mwakabije kubera ko mwashizeho amafoto y'abatutsi bakera?Cyereka niba koko mwashakaga kutwereka INGOMA ntutsi igiye kumara abahutu,n"abatutsi babahinzi.
Yewe harahagazwe da koko se ko nabonye hari ibihugu muvuga bizafashwa,uRwanda haraho ruhuriye na ANGOLA,Congo.RDC;na UGANDA mubukungu ntarinze gusubiramo ibihugu byose.Akamasa kazacya inka zigashira mu gihugu kazivukamo Ngako rero ni KAGOME NABEEE
Répondre
H
Don't be stupid ibyo uvuze ni ukuri! Biriya ni ukurangaza abaturage ngo bahugire kuvuga ibya shitani aho kuvuga uko inzara yabamaze! Ikindi ni ukugira ngo abaturage barangare be gukurikira ikibazo cy'intambara u Rwanda rushaka gushora k'u Burundi. Amayeri yose y'intore yaravumbuwe baribeshya intambara y'u Rwanda k'u Burundi izakora ibara kuri ba gashozantambara bose! Ntawe uzarokoka bari kwibeshya!!
Répondre
I
Kariya Kagolyi Ngoto ; gahora kangara gasiganwa n'iminsi ; kuko ejobundi nibagahanantura; niyo kazahungira hose bazahita bagashyira muri pirizo kubera miliyoni 13 z'abanyafrika n' abanyarwanda kishe ko gapfa gashwanyaguritse nkubushwiriri.
Répondre
I
NUKO IYO AVUGA NGO NTIHAKAGIRE UJYA HANZE NKUKO WE ARIHO YIBERA DORE KO IMINSI ABA MU RDA IRUTWA NIYO ABA MUNDEGE; Aba AJOMBA IBIKWASI babandi KAKORESHEJE IBYAHA NONE BAKABA BIRIRWA KUKIZIRIKO BATARENGA UMUTARU KUBERA MANDA ZO KUBATA MURIYOMBI!

NI AGAHINDA
Répondre
R
@Don't be stupid birashoboka cyangwa se ntibishoboka. Kwimika Satani Mana Utubabarire !!!
Répondre
D
Ibi bintu bya bantu bazanye idini ya Satani nu Rwanda ni ibinyoma ni bumwe mu buryo RPF ikoresha kugirango irangaze abantu cyangwa babe bahugiye kuri ibyo kandi hari akandi Gatendo bari gukora.
Répondre
K
Ariko ibi ni ibiki koko? Ingendo za Prezida Paul Kagame ninde utazizi? Muri 2015 gagiye mu bihugu 15!! Kuva taliki ya 1.01.2016 amaze kujya mu bihugu 7 byose bivuze ko uyu mutware uri gukangata no gukanga abagererwa be ariwe utanga urugero rubi!! Rero ngo aba yagiye guhahira igihugu!! NIba aba yagiye guhahira igihugu ashobora gusobanurira abaturage ukuntu abaturage ba Kibungo bashiriye Ouganga bahunga inzara? Nasobanure icyo umushinga wa gira inka wagezeho! Abana ntibagwingiye kubera bwaki mwirirwa muririmba ngo mwihaye agaciro!! Birababaje cyane! Rero umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose! Mwageze mu Rwanda muhugira mu gucuranwa ibyo musanze,muracuza,murica none mu gume hamwe mugeze aho umwanzi ashaka! Kwirirwa mubeshya amahanga ngo mwateye imbere kandi mwirirwa muniga abantu ngo barabarwanya birabasiga ku gasi nta shiti! Ubwo umutware yitotombye arashaka abo yirenza! Mugume hamwe hamwe nta gihe mutabwiwe ko gutekininga,kwirata,kwikuza,kwishongora bizabakoraho! Harya ngo muraraguza? Kabone niyo mwaba mwarageze kwa Nyirakigaza i Burundi ibyanyu byabaye umwanda kubera kwirara no kwiyemera! Kuki mutagira gihana?Nagarukiye wa mugabo Evode wavuze ko U Rwanda ruyobowe n'agatsiko k'amabandi katitaye ku buzima bw'igihugu none nawe yamaze kwozwa ubwonko! Genda rwanda urababaje!!!!!!!!
Répondre
M
"NABIHANGANIYE BIHAGIJE" UWO NI KAGAME ABWIRA ABAKOZI BE. MUHORA HANZE MULI ZA MISSION, NKAKORESHA INAMA MUDAHALI. UWABARA IMINSI NYILICYUBAHIRO ABA ALI MU RWANDA NIYO ABAZENGURUKA ISI NGO YIGISHA IKORANABUHANGA,NIWE WABONA KOKO UHORA HANZE. TWABONYE BAMEZE NKABANYESHULI BICAYE MWISHULI, MWALIMU ALIBO ABUKA INABI, KO NTACYO BAZI. KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE.
Répondre
H
Ni ugusenga cyane dushikamye, tugasenga tudahwema kugirango Imana Ikidukize iyi ngoma-mpotozi.
Semuhanuka n'agatsiko ke bafite gahunda yo gukenesha no kwicisha inzara abaturage, ibi bintu ni ibikorwa bya shitani ni ukubyamagana twivuye inyuma, buri wese aho ari nagakore ibishoboka byose kugirango turebe uko iyo ngoma-mpotozi yahirima vuba na bwangu, sinon u Rwanda rugiye kuzaba amatongo gusa.
Mana Nzima, Mana Ishobora byose tugoboke udukure muri aka kaga turimo, turakwiginze wumve ugutakamba kwacu, Irukana amashitani yadutse mu Rwanda arimo ahohotera ibiremwa byawe.
Urakoze Mana.
Répondre
Y
MWISOMERE KU IGIHE.COM. INKURU ZISHEKEJE CYANE. KAGAME NGO NTASHAKA ABAHORA MUBUTUMWA HANZE. NI KANGAHE WE, ABA YIBEREYE MULI USA, NGO YAGIYE KWIGISHA IBYITERAMBERE? 200 DOLLARS BABONA BAGIYE HANZE NGO NI MESNHI? WE , NTAWUMUBALIRA, TULIBUKA HOTEL ARARAMO UKO ZIGURA? IGITANGAJE RERO KULI AYO MAFOTO, BAMEZE NKABALI MWISHULI, MWALIMU KAGAME YABAHAYE IKIZAMINI. GENDA WARATSINZE KAGAME. UJYE UBAKANDA BOSE.
Répondre
U
ARIKO K.P ABUZA ABANDI KUJYA HANZE WE KO ADAHANA KARIYA KAGURU KE!
K
Veritasinfo murakoze kubera ano makuru! Biteye ubwoba!!! Mugerageze mushyire iyi nkuru mu ndimi z'amahanga,Français,English,deuch,Espagnole,chinois,portugais,swahili maze mwohereze muri za Ambassade ziri mu Rwanda,mwohereze kandi iyi nkuru mu miryango mpuzamahanga ONU,EU,AU,HRW,Unesco .... Nimutabarize u Rwanda naho ubundi abanyarwanda turashize kandi nabiyita intore inzara irabagamburuza tu!!
Répondre
B
FPR ifite gahunda yo kwicisha abahutu inzara ngo bakunde bagabanuke.Niyo mpamvu mubona twirwa duhamba abantu besnhi bicwa n'inzara.
Répondre
F
Ibi byo kwicisha abahutu inzara biri mu rwego rwa genocide hutu.Gukora kuburyo umubare munini w'abahutu wicwa n'inzara bityo abahutu bakagabanuka nibura bakagera ku kigero cya 40% abatutsi bakaba 59%. Iyi ni gahundu yateguwe kuva cyera
Répondre
H
Nibyo rwose kuko Kagme ubwe yarivugiye ngo majorité izayigira minorité.
Nuguhaguruka tukirenganura, FPR-Kagame itaratumaraho.
N
Amerika yuzuye intore za kagome, za kaminuza zo muri amerika zuzuyemo abana babatutsi babanyarwanda. Mu ma leta yose ya amerika huzuyemo abatutsi babanyarwanda bagendana uburozi butaraza. Iyo bahuye nimpunzi yumuhutu wumunyarwanda bahita bica, abo bicisha uburozi bwabo ntibarara, abo bicisha ayandi mayeli nabo nibeshi. Naho mu Rwanda nubundi abatutsi ntibahabarizwe a bibera muri amerika kwa se ubabyara ntaho abatutsi babanyarwanda bahuriye nabanyafrika kuko bo ngo ni abazungu. Bene kanyarwanda kandi aribo bene ngofero nibahunge, ni mukizwe namaguru muhungire mu bindi bihugu ibyo bigiye gutangwamo ibiribwa kubakene. Ni muhunge vuba na bwangu. muzabaho aho muzahungira.
Répondre
S
Kwiga mu Ishuli lihenze sibwo Bumenyi ,sibwo buhanga kuko hali Abana benshi bize iwabo ali abakene kandi ubu bafite Ubumenyi buhambaye,naho kwigwizaho Umutungo sibyo bizatuma Abana bawe bibeshaho kuko ibyo bazaba bafite ntibazaba barabivunikiye,ingero zihali ni nyinshi,Inzara bwo rwose irahali nubwo bamwe bibera mu Mijyi mu cyaro iravuza Ubuhuha,aliko Burya byose Imana Irabireba kandi izagira icyo Ibikoraho.
Répondre
I
Byose babikora babishaka kuko Ibyo uvuze byose Bigira ingaruka kuri bene Ngofero gusa. Abana babo bariga iyo imahanga batunzwe Nimisoro nako IMITSI ya Rubanda!!! Ni AGAHINDA!
Répondre