Rwanda : Ingabo za Paul Kagame zitangiye gufatirwa i Burundi ! (upgrade)
PS: Uyu wiyita Cyprien Rucyahintare ni umusilikare w'inkotanyi ufite ipeti rya officier (afandi), akaba yaravuze amazina n'umwirondoro utariwo, hasi y'iyi nkuru nimwumve Major Théogène wabaye umusilikare mukuru muri RPF ndetse wayoboye uyu wiyise Rucyahintare uko abisobanura kuri radio Itahuka.
Umuvugizi wa polisi y’u Burundi nawe yemeza ayo makuru atangazwa na Cyprien Rucyahintare, ubwa mbere ngo yinjiye i Burundi mu kwezi kwa gatandatu 2015 aho yari aje mu gikorwa cyo guhungisha abasilikare bashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza kugira ngo abageze mu Rwanda ; icyo gikorwa nticyamukundiye bitewe n'uko inzego z’umutekano z’u Burundi zari maso! Ku ncuro ya kabiri Cyprien Rucyahintare yinjiye i Burundi kugirango ashobore guha amakuru no kuyobora ibikorwa by’abari bashinzwe kugaba ibitero bakoresheje ibisasu bya grenade mu mujyi wa Bujumbura no kugaba ibitero ku modoka zitwaye abategetsi.
Kuba intasi z’abasilikare z’u Rwanda zitangiye gufatirwa k’ubutaka bw’u Burundi biragaragaza indi ntera igezweho na Paul Kagame mu gutera u Burundi ku giti cye adakoresheje abarundi b’impunzi nk’uko yatangiye abikora. Ikibazo gikomeye cyane Paul Kagame yagize ni uko abarundi b’impunzi bose yahaye imyitozo ya gisilikare akabaha n’intwaro abenshi bafatiwe i Burundi, intwaro yabahaye zose zirafatwa, abandi baritanga ! Abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi bo muri M23 Paul Kagame yahaye intwaro ngo banyure ku butaka bwa Congo batere u Burundi nabo ntibarenze umutaru kuko bafatiwe muri Congo ! Muri iki gihe umutekano wari utangiye kugaruka buhoro buhoro i Burundi ariko Paul Kagame ntashobora kwemera u Burundi bugira agahenge ! Iki gikorwa cyo gufata ba maneko ba gisilikare ba Paul Kagame bari ku butaka bw’u Burundi, kirerekana ko yanze kuva ku izima ; amaherezo Kagame akaba azivugana Nkurunziza nk’uko yishe Perezida Habyarimana Juvénal na Cypriani Ntaryamira ; bityo bikamuha icyuho cyo gushyiraho ubutegetsi yishakiye i Burundi !
Cyprien Rucyahintare ni umusilikare mu ngabo z’inkotanyi za Paul Kagame, afite ipeti rya kapolari ariko akaba yarize n'akazi ko kuba maneko wa gisilikire. Amakuru « veritasinfo » ikesha BBC Gahuza aremeza ko uyu maneko wa Paul Kagame ariwe Cyprien Rucyahintare yatawe muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi ari mu gikorwa cyo kuneka mu Burundi.
Cyprien Rucyahintare ni umusilikare w’inkotanyi ukorera mu kigo cya gisilikare cya Gabiro, yavukiye i Kabare muri Uganda mu mwaka w’1992, yinjiye mu gisilikare cy’inkotanyi mu mwaka w’2011. Igipolisi cy’u Burundi cyamufatiye ku musozi witwa Rushenya muri komine Giteranyi, mu ntara ya Muyinga iri mu majyaruguru y’u Burundi hafi y’ikiyaga cya Rweru.
Kaporali Cyprien Rucyahintare yabwiye abanyamakuru ko ariwe wishyize mu maboko y’igipolisi cy’u Burundi ko atigeze afatwa, ariko umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye avuga ko uwo musilikare wa Paul Kagame yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano z’igihugu cy’u Burundi, nyuma y’aho yari amaze kuvumburwa n’abaturage ko ari maneko wo mu ngabo z’u Rwanda ubihishemo. Cyprien Rucyahintare yavuze ko ari ku ncuro ya kabiri yari yinjiye ku butaka bw’u Burundi mu bikorwa byo kuneka icyo gihugu no guhungabanya umutekano wacyo.

Kaporali Cyprien Rucyahitare byamugoye cyane kubwira abanyamakuru amazina y’abayobozi be bakuru ba gisilikare bamuyobora mu kigo cya Gabiro kuko yashakaga kubahishira. Rucyahintare yabwiye abanyamakuru ko inyeshyamba gizomba gutera u Burundi zihabwa imyitozo ya gisilikare mu bigo bitandukanye bya gisilikare biri mu Rwanda kandi iyo myitozo bakaba bayihabwa n’abasilikare bavuye mu gihugu cya Koreya y'amajyepfo bafatanyije na mubyara wa Jenerali Godefroid Niyombare. Rucyahintare kandi yemeza ko hari abandi basilikare batatu ba maneko y’u Rwanda bari i Burundi mu gikorwa cyo kuneka icyo gihugu. Ibinyamakuru by'i Burundi bivuga ko Rucyahintare yavuze ko muri iki gikorwa cya gatatu cyo kuza i Burundi yari afite ubutumwa bwo gusaba ababikira bo mu kigo cy'abihayimana bari i Muyinga, kuzacumbikira abasilikare barenga 200 bazava mu Rwanda baje gutera u Burundi! Nkuko bisanzwe bigenda iyo leta y’u Rwanda ifatiwe mu cyuho abayobozi bayo barihisha kandi ntibavuge, umunyamakuru wa BBC yashatse kugira umuyobozi mukuru w’u Rwanda abaza iby’iyi nkuru harimo n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda bose banga kugira icyo bamubwira!
/http%3A%2F%2Fwww.iwacu-burundi.org%2Fblogs%2Frolandrugero%2Ffiles%2F2015%2F07%2FJeunes-rebelles.jpg)
Bamwe mu ntore ziri hafi ya Paul Kagame zemeza ko, byanze bikunze Kagame azatera u Burundi mbere y’umwaka w’2017 kugira ngo amahanga yumve ko nta kundi byagenda ko ariwe ugomba gukomeza kuba perezida w’u Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano mucye kuko impamvu zose yatanze z’uko agomba gukomeza kugundira ubutegetsi mu Rwanda nyuma y’umwaka w’2017 abazungu bazanze !
Ese iyi ntambara Paul Kagame azashoza k’u Burundi azayitsinda ? Ni ukubitega amaso !
Ubwanditsi.
Major Théogène arasobanura neza uyu musilikare wafashwe n'u Burundi uwo ariwe kuko yamuyoboye!