Siriya: Perezida Vladimir Poutine yatangaje ko ingabo ze zigiye gutangira kuva muri Siriya zigasubira mu Burusiya.
Uburusiya bwatangiye ibikorwa bya gisilikare mu gihugu cya Siriya ku italiki 30 Nzeri 2015, ibyo bikorwa bya gisilikare bikaba byari bigamije kurwanya ibyihebe byo mu mutwe w'intagondwa za kisilamu n'indi mitwe irwanya perezida wa Siriya Bachar Al-Assad ufatwa nk'inshuti magara y'igihugu cy'Uburusiya.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 14 Werurwe 2016, Perezida Vladimir Poutine yatangaje ko yategetse ko ingabo z'Uburusiya zoherejwe muri Siriya zigomba gutangira kuva muri icyo gihugu zigasubira mu Burusiya. Abasilikare ba mbere bazaba bageze mu Burusiya guhera kuri uyu wa kabiri taliki ya 15/03/2016, nk'uko byatangajwe na perezida w'icyo gihugu; Poutine yagize ati: "Abasilikare b'Uburusiya boherejwe muri Siriya bagomba gutangira kuva muri icyo gihugu guhera kuri uyu wa kabiri bitewe ni uko ministeri y'ingabo yaboherejeyo yemeza ko intego yatumye bajyayo bayigezeho".
Kugeza ubu ikitaramenyekana ni ukumenya umubare nyakuri w'abasilikare b'Uburusiya bazatahuka bava muri Siriya bitewe nuko Uburusiya butigeze buvuga umubare w'abasirikare bwohereje muri Siriya. Perezida Vladimir Poutine yatangaje ko ingabo zirwanira mu mazi kimwe n'izirwanira mu kirere z'Uburusiya ziri muri Siriya zo zitarebwa n'icyo cyemezo cyo gutahuka ko zizakomeza akazi kazijyanye muri Siriya.
Byavuzwe kenshi ko Uburusiya bwohereje abasilikare bo kurwanira ku butaka muri Siriya ariko icyo gihugu kikaba kitarigeje kemera ko abo basilikare bahari koko, none perezida w'icyo gihugu atangaje ko abo basilikare bataha, ibyo bikaba bishimangira ko amakuru yavuzwe mbere hose kuri abo basilikare ari ukuri.
Ubwanditsi