Rwanda : Amajyambere ya Paul Kagame azahinduka umuyonga niba akomeje kwigundiriza ku butegetsi (Samantha Power).
Publicité
Akarere k’ibiyaga bigari kicariye ikirunga gishobora kuruka isaha iyo ariyo yose bitewe n’abayobozi b’ako karere b’abanyagitugu ; ariko nyirabayazana wa byose akaba ari Paul Kagame ! Ibi byemezwa n’abayobozi b’igihugu cy’igihangange cya leta zunze Ubumwe z’Amerika bakurikije amakuru icyo gihugu gifite aturuka mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, ibi bikaba bitangazwa n’ikinyamakuru cya « sabc.co.za ».
Kuri uyu wa mbere taliki ya 21/03/2016 nibwo igipolisi cya Paul Kagame cyatangaje ko cyataye muri yombi Dr Rose Mukankomeje usanzwe ari umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe ibidukikije REMA. Dr Rose Mukankomeje akaba ari mu bantu 5 ku isi bahawe igihembo n’umuryango w’abibumbye kubera ubwitange bagaragaje mu kurengera ibidukikije. Polisi ya Kagame ikaba ishinja Dr Rose Mukankomeje ibyaha bifitanye isano no gushaka gukingira ikibaba abayobozi b’Akarere ka Rutsiro byo kunyereza umutungo wa leta no kurya ruswa ndetse no kugerageza kumena amabanga y’akazi ! Polisi ya Kagame ikaba yarabanje gufunga Dr Rose Mukankomeje ubu ikaba aribwo igiye yatangira gukora iperereza ku byaha ashinjwa ! Iyi mikorere y’ubutabera bwa Kagame ikaba yihariwe n’ubutegetsi bwe gusa ! None se niba bagiye gukora iperereza kubyo ashinjwa, bamufunze bahereye kuki? Ntabwo bibaho ko ufunga umuntu ukajya watangira iperereza ryo gushaka ibyo umufungiye ! Ifungwa rya Dr Mukankomeje rirerekana ko ubutegetsi bwa Paul Kagame bwamunzwe n’amacakubiri !
Ambasaderi wa Paul Kagame muri ONU Eugène-Richard Gasana yakubiswe n’inkuba akimara kumva ayo magambo ya Madame Samantha Power, avuga ko igihugu cy’Amerika kigomba guha amahoro Paul Kagame kuko u Rwanda narwo ntacyo rujya ruvuga kuri politiki y’Amerika ! Gasana yahise acyurira Amerika ayibwira ko itashoboye guhagarika jenoside bigakorwa na Kagame bityo akaba ari igihembo yahawe cyo kugwa k’ubutegetsi ! Samantha Power nawe yateze iminsi ubutegetsi bwa Paul Kagame, asubiza Gasana umuhagarariye muri ONU ko mu minsi iri imbere imeze nk’ikizamini k’ubutegetsi bwa Kagame kuko izerekana ko yahisemo neza cyangwa nabi kandi ibyo yakoze byose Gasana amushimira bikaba bishobora kuzaba umuyonga nk’ibyo kwa Mungeri wa Nyankaka !
Uretse Amerika ifite ubuhanga bukomeye bwo kumenya amakuru yerekeranye n’umutekano ku isi yose, abakurikirana politiki yo mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari bagaragaza ko ishyamba atari ryeru muri ako karere kandi inkomoko ya byose ikaba iri mu Rwanda. Kuri uyu wa kabiri taliki ya 22/03/2016 Lt.Col.Darius Ikurakure uyobora ingabo z’abakomando mu Burundi yarashwe n’umuntu utaramenyekana ari mu biro bikuru bya gisilikare ahita yitaba Imana. Andi makuru yageze kuri « veritasinfo » aremeza ko Major Didier Mpuhimpundu utuye mu Ngagara mu Burundi nawe amaze kwicwa. Ubu bwicanyi bw’abayobozi bakuru b’ingabo ndetse n’abanyepolitiki i Burundi buri mu kirego leta y’icyo gihugu yiteguye gushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha irega Paul Kagame ! Ntabwo abakurikirana iby’ubu bwicanyi buri kubera i Burundi bashobora kwihanukira ngo bavuge ko u Rwanda rworohewe ni iki kibazo mu gihe ibimenyetso byinshi bitangwa n’u Burundi byemeza ko Paul Kagame abufitemo uruhare !
Kuri uyu wa mbere taliki ya 21/03/2016 nibwo igipolisi cya Paul Kagame cyatangaje ko cyataye muri yombi Dr Rose Mukankomeje usanzwe ari umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe ibidukikije REMA. Dr Rose Mukankomeje akaba ari mu bantu 5 ku isi bahawe igihembo n’umuryango w’abibumbye kubera ubwitange bagaragaje mu kurengera ibidukikije. Polisi ya Kagame ikaba ishinja Dr Rose Mukankomeje ibyaha bifitanye isano no gushaka gukingira ikibaba abayobozi b’Akarere ka Rutsiro byo kunyereza umutungo wa leta no kurya ruswa ndetse no kugerageza kumena amabanga y’akazi ! Polisi ya Kagame ikaba yarabanje gufunga Dr Rose Mukankomeje ubu ikaba aribwo igiye yatangira gukora iperereza ku byaha ashinjwa ! Iyi mikorere y’ubutabera bwa Kagame ikaba yihariwe n’ubutegetsi bwe gusa ! None se niba bagiye gukora iperereza kubyo ashinjwa, bamufunze bahereye kuki? Ntabwo bibaho ko ufunga umuntu ukajya watangira iperereza ryo gushaka ibyo umufungiye ! Ifungwa rya Dr Mukankomeje rirerekana ko ubutegetsi bwa Paul Kagame bwamunzwe n’amacakubiri !Iri fungwa rya Dr Rose Mukankomeje rikaba rishimangira ibyemejwe n’umuhanuzi Magayane (kubemera ubuhanuzi bwe) wavuze ko bimwe mu bimenyetso bizaranga ihirima ry’ingoma izaba yarasimbuye iya leta ya Habyarimana, harimo isubiranamo ry’abazaba bariyicaje ku ngoma, bikazagera ubwo umuntu bazajya bamuha umwanya w’ubuyobozi akanga kuyobora ahubwo agahunga igihugu! Ese wabona uko Dr Rose Mukankomeje ahembwe n’ingoma ya FPR Kagame ukazifuza kuba umuyobozi wayo ? Dr Rose Mukankomeje ntaho ahuriye n’ibyaha by’bayobozi b’akarere k’uburyo abakingira ikibaba, ahubwo amakuru menshi aturuka muri FPR yemeza ko azize kuba yaraketsweho gukomeza kugirana imishyikirano ya rwihishwa n’abayobozi b’abacikacumu bakomoka ku Kibuye bahoze mu ishyirahamwe ryiswe « solidarité Kibuye ». Joseph Sebarenzi akaba ashyirwa mu majwi n’intore za FPR mu kuba abanye neza na Dr Rose Mukankomeje ndetse akaba yaramuhuje n’abantu bakomeye muri Amerika bamuhesheje igihembo k’ibidukikije, bityo Kagame akaba yararakajwe n’uko yanenze imiyoborere ya Kagame imbere y’abazungu kugira ngo ahabwe igihembo (kumena ibanga) !
Uko kurimbura abaketsweho bose kunenga Kagame bikaba bizakora ishyano mu Rwanda cyane ko igihugu kimukingira ikibaba aricyo cya leta zunze ubumwe z’Amerika nacyo gikomeje kugaragaza ko kitazamworohera nyuma y’umwaka w’2017 ubwo azaba arangije manda ye ! Mu kanama gashinzwe amahoro ku isi ka ONU kateranye ku italiki ya 21/03/2016 Madame Samantha Power uhagarariye Amerika yibasiye Paul Kagame. Madame Power yavuze ko Paul Kagame yanize urubuga rwa demokarasi mu Rwanda, acecekesha abanyamakuru ngo ntibazavuge ibyerekeranye na politiki ! Madame Powe yavuze ko imiyoborere y’igihugu cy’u Rwanda iri mu biganza by’umuntu umwe ariwe Paul Kagame, kandi akaba asanga kwiyongeza manda ya gatatu kwa Paul Kagame bizateza umutekano mucye mu karere kose ! Madame Power asanga amajyambere bivugwa ko yagezweho mu Rwanda azahinduka umuyonga niba Paul Kagame akomeje kwigundiriza k’ubutegetsi kandi akanga gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda !
Ambasaderi wa Paul Kagame muri ONU Eugène-Richard Gasana yakubiswe n’inkuba akimara kumva ayo magambo ya Madame Samantha Power, avuga ko igihugu cy’Amerika kigomba guha amahoro Paul Kagame kuko u Rwanda narwo ntacyo rujya ruvuga kuri politiki y’Amerika ! Gasana yahise acyurira Amerika ayibwira ko itashoboye guhagarika jenoside bigakorwa na Kagame bityo akaba ari igihembo yahawe cyo kugwa k’ubutegetsi ! Samantha Power nawe yateze iminsi ubutegetsi bwa Paul Kagame, asubiza Gasana umuhagarariye muri ONU ko mu minsi iri imbere imeze nk’ikizamini k’ubutegetsi bwa Kagame kuko izerekana ko yahisemo neza cyangwa nabi kandi ibyo yakoze byose Gasana amushimira bikaba bishobora kuzaba umuyonga nk’ibyo kwa Mungeri wa Nyankaka !Niba Kagame Paul abanye nabi n’ibihugu by’abaturanyi, imbere mu gihugu hakaba hari ubukene n’inzara byica abaturage ndetse n’isubiranamo rimena amaraso, leta ye ikaba iri guterana amagambo n’ibihugu bikomeye byahoraga biyishyigikiye, ejo hazaza haduhishiye iki ? Buri wese yishakire igisubizo.
Source : http://www.sabc.co.za
