Abarwanyi ba FNL bafashe mpiri Lieutenant Irambona Alexis wo mu ngabo z’u Burundi
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 23/03/2016 habaye imirwano ikaze mu Burundi yahuje ingabo z’icyo gihugu n’abarwanyi b’umutwe wa FNL ; iyo mirwano ikaba yabereye mu ntara ya Bubanza. Muri iyo mirwano abarwanyi ba FNL bayobowe na Général Aloys Nzabampema bashoboye gufata mpiri umusikare w’u Burundi ufite ipeti rya Liyetena akaba yitwa Irambona Alexis ufite nimero matricule SS1899 akaba akorera mu ikambi (bataillon) ya 412, akaba yari umuyobozi wa kompanyi (compagnie) ya 2.
Mukiganiro Lt Irambona Alexis yagiranye n’abayobozi b’ingabo za FNL yababwiye ko yavukiye i Makamba muri komine Vugizo ku mutumba wa Buramira mu mwaka w’1984. Yemeza ko abasilikare b’u Burundi bagaragara mu bikorwa byo kwica abaturage bagomba ku bibazwa ku giti cyabo kuko baba bataye discipline y’akazi kabo ko kurengera abaturage. Yahakanye ko abayobozi b’ingabo z’u Burundi nta mabwiriza baha abasilikare yo kwica abaturage uretse ko nabo bumva amakuru nk’ayo avugwa n’abandi bantu. Lt Irambona Alexis yakanye amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zaba ziri gutegura ibikorwa byo kwica abatutsi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi akaba asanga ibibazo by’u Burundi bigomba kurangizwa n’ibiganiro byahuza abanyepolitiki bose batavuga rumwe na leta.
Lt Irambona Alexis yatawe muri yombi n’abarwanyi ba FNL mu mirwano yabahuje n’ingabo z’u Burundi mu gihe kuwa kabiri taliki ya 22/03/2016 Lt Darius Ikurakure wayoboraga ikigo cya gisilikare i Bujumbura yarashwe n’umuntu utaramenyekana kimwe na Major Didier Muhimpundu nawe warashwe n’umuntu utazwi, ku mugoroba wo kuri uwo munsi kandi hakaba hari umupolisi nawe warashwe n’abantu bataramenyekana ahita yitaba Imana. Mu mujyi wa Bujumbura hakaba havugwa imitwe yitwaje intwaro irwanya leta ya Nkurunziza inyuranye. Hakunze kuvugwa abarwanyi ba Sinduhije, abarwanyi ba Niyombare ndetse n’abarwanyi ba Hussein Radjabu. Umutwe wa FNL ukaba wari umaze iminsi utagaragara mu mirwano ariko abaturage b’abarundi bakaba bemeza ko abarwanyi ba FNL bibera mu giturage igihe abandi baba mu mijyi.
Hashingiwe ku mitwe myinshi ifite intwaro irwanya leta y’u Burundi, biragaragara ko abashaka kuvuga ko mu Burundi hari ikibazo cy’ubwoko gishobora kuvamo jenoside baba bibeshya cyane ! Ikibazo kiri mu Burundi gishingiye ku igabana ry’ubutegetsi na politiki kandi kugikemura bisaba ubushishozi bwinshi. Amahanga atsindagira leta y’u Burundi kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo ntakuvangura, ariko leta y’u Burundi ikaba yaranze ibyo biganiro mu gihe cyose hatumiwemo umutwe wa CNARED. Igitangaje ni uko uwo mutwe udafite ingabo kandi ari leta y’u Burundi ari n’amahanga akaba nta muntu n’umwe ucisha ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irwanya leta y’u Burundi, ubwo se gushyikirana na CNARED gusa byagarura amahoro ?
Nyuma yaho hatangiriye imyigaragambyo yo kwamagana manda ya Nkurunziza, abantu benshi batekerezaga ko iyo myigaragambyo nihagarara kandi amatora akaba i Burundi ibintu bizaba birangiye, ariko aho ibintu bigeze ni uko nta muntu numwe urashobora kubona igisubizo cyo kugarura amahoro i Burundi. Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC, umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA, umuryango w’ibihugu by’Iburayi UE n’umuryango w’abibumbye ONU byananiwe guhuza leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo kugirango amahoro nyayo agaruke i Burundi ; ahubwo aho ibintu biri kugana ni uko ibiganiro biri kwibagirana ahubwo intwaro akaba arizo zihabwa ijambo. Iyo witegereje ibiri kuba i Burundi urasanga bihuye n’ibyo impuguke y’umubiligi Filip Reyntjens yasobanuye mu kwezi kwa kane 2015 bishobora kuba i Burundi (kanda aha ubisome) ; hashobora kuvuka intambara ikozwe n’imitwe inyuranye, buri mutwe w’abarwanyi ukagira igice k’igihugu ufata maze u Burundi bwose bukagwa mukajagari !
Aho kugira ngo u Burundi bugere iwandabaga, leta ya Nkurunziza igomba gufata iya mbere igatega amatwi abatavuga rumwe nayo maze ikagarurira ibintu hafi kuko mu gihe igihugu cyaramuka kiguye mu kajagari abari ku butegetsi babihomberamo kandi abaturage bakahababarira cyane.
veritasinfo