Paul Kagame yapfunyikiye abanyarwanda impano ya Noheli igizwe n’ikinyoma !
Ku italiki ya 25 Ukuboza buri mwaka abakristu gatolika ku isi yose bibuka «Ivuka rya Yezu Christu » umwana w’Imana. Mu misa yo mu ijro rya Noheli yabareye i Roma, « Papa François » yasabiye abakristu bo ku isi yose, abasaba kwirinda cyane kwishora mu cyorezo k'ingeso mbi zigiye kurimbura isi arizo : gukunda ibintu kurusha abantu, gukunda ikuzo (ibyubahiro n’ubutegetsi), amafaranga no kuba nyamwigendaho. Ku munsi wa Noheli abakristu benshi mu Rwanda bajya gusenga, muri kiliziya gatolika ho biba akarusho kuko abakristu bahabwa n’amasakramentu ! U Rwanda akaba ari igihugu gifite abakristu gatolika benshi ariko imyitwarire y’abo ba kristu igaragaza ko ibyo bakora bitandukanye n’ibyo bemera! Mu mpera z’uyu mwaka w’2015, ukaba warabaye akarusho ku banyarwanda kuko bagaragaje ikinyoma cyambaye ubusa! Abo bakristu bemeje ko bagiye gutora itegeko nshinga kandi batarizi, ntaryo babonye, bakumva ko batakoze icyaha cyo kubeshya !
Icyo kinyoma gikomeje kuranga abanyarwanda gihabanye cyane n’ukwemera kwabo. Ese koko abanyarwanda ni ababeshyi muri Kamere cyangwa ni ubwoba gusa bubakoresha ? Iyo witegereje neza ibibera mu Rwanda usanga abanyarwanda bakurikiza umuco ugaragazwa n’imigani ya kinyarwanda, aho bagira bati : «Usenya urwe umutiza umuhoro, umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose, inkondo iva kumukuzo, umwana wa samusure avukana isunzu…» Kubera Paul Kagame yigize umwidishyi n’abanyarwanda nabo baramukurikije, ibyo avuze basubiramo ntagutekereza na gato! Abanyarwanda basigaye bazi kuvuga icyo Kagame ashaka, bakamubeshya maze nawe akababeshya kakahava! Ubu noneho Kagame ntakibeshya abanyarwanda gusa asigaye abeshya n’isi yose, gusa ihurizo rikomeye ni ukumenya niba isi izamukurikira nk’uko abanyarwanda babikora kugira ngo barebe ko baramuka, kuko bibeshye bashyirwa mu magunira bakoherezwa mu kiyaga cya Rweru !
Dore ibinyoma bikomeye Paul Kagame yahayemo abanyarwanda impano (cadeau) ya Noheli :
1.Ku mugoroba wo ku italiki ya 24/12/2015, ubwo abanyarwanda b’abakristu biteguraga kujya mu misa ya nijoro ya Noheli, nibwo Kagame yasohoye itegeko nshinga ryatekinitswe mu igazeti ya leta ! Iryo tegeko risohotse mu gihe abaturage bagiye kuritora batazi ibikubiyemo, kuva kubahanzi kugera kubize kaminuza bose bavugaga ko bagiye gutora Kagame ! Nyamara Kagame yari yari yabwiye isi yose ko atazahindura itegeko nshinga kandi ariwe ugomba kurirengera !
2.Kagame Paul akomeje kubeshya ko mu mwaka w’2017 ubwo azaba arangije manda ye yo kuyobora yemererwa n’itegeko nshinga, ko hazaba itora rya perezida wa Repubulika mu Rwanda ! Nyamara itegeko nshinga ritekinitse ryaraye risohotse mu igazeti ya leta kuburyo bufifitse rivuga ibindi ! Ingingo ya 172 igaragaza ko Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe. Ariko iri tegeko rivuga igihe azarangiriza iyo manda kuburyo na nyuma y’2017 azakomeza kuyobora!
3.Kagame Paul yabeshye abanyamerika bamushyizeho ko azava kubutegetsi agasimburana n’undi mushya mu mahoro kandi ubwe Kagame amaze guhindura itegeko nshinga kugira ngo azagwe k’ubutegetsi ; ubwo yatangazaga imibare yatekinitswe ya referandumu yari imaze gusohoka mu mashini, Paul Kagame yashimiye abamutoye n’abatamutoye kugira ngo yumvikanishe ko mu Rwanda hari demokarasi, maze akomeza agira ati: «igihe nikigera cyo guhererekanya inshingano ziva kubuyobozi, kuva kumwe zakirwa n’uwundi, abanyarwanda bafite icyizere cy’uko bizakorwa mu mutuzo no mu bwumvikane ! »
Mbega ikinyoma! None se Kagame azahererekanya ubuyobozi n’undi Kagame mu bwumvikane ? Nk’aya magambo y’urukozasoni Kagame aba ayavugiye iki ko bizwi neza ko ari umwicanyi ruharwa wigize umwami! Ubu se ko ikinyoma cy'itegeko nshinga kimaze kujya ahagaragara Kagame arakora iki? Ni iki kigiye gukurikira amahano y'itegeko ry'ubwiru ryadodewe Kagame? Ese hari igihe kigihari cyo kwisubiraho?
Turifuriza abanyarwanda n’abasomyi bacu Noheli nziza ariko tunabihanganisha mu kababaro batewe no kuyoborwa na SEMUHANUKA !