Rwanda : Ntirutwa yanyerejwe bitewe nuko yanze gutanga umusanzu wa FPR Inkotanyi !
Amakuru atugezeho aka kanya ni uko ubu umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali Bwana Theophile Ntirutwa yatewe iwe mu rugo n’abantu tutaramenya ariko ngo barimo umwe mu bayobozi b’inzego zibanze. Bamusanze iwe aho atuye ku Gisozi ahakunze kwitwa Beretwari (Belle étoile).
Uyu Théophile akaba yaramaranye iminsi ikibazo n’intore zaho atuye aho zari zimaze iminsi zimuhatira gutanga imisanzu itandukanye irimo n’iya FPR inkotanyi, aho yari yarazibwiye ko atatanga imisanzu y’ishyaka atarimo. Muri bino byumweru bibiri bishize kandi yaramaze iminsi abwirwa n’abaturanyi be ko hari abantu b’abasore babiri basa n’abasirikare cyangwa abapolisi ariko baba bambaye imyenda ya gisivile baza hafi yiwe babaririza ngo igihe atahira.
Kuri uyu wa gatanu ushije nibwo yari yamenyeshejwe n’ubuyobozi bw’umudugudu ko ngo agomba kwimuka muri uwo mudugudu ariko abasubiza ko bitari bikwiye ko yimwa uburenganzira bwo gutura aho ashaka mu gihugu cye kubera gusa ko adashoboye kuba umuyoboke wa FPR. Nyuma yo kubahakanira ko iby’imisanzu ya FPR ko bitamureba amakuru akomeza avuga ko ngo abo bantu bamuteye iwe muri uno mugoroba ngo baje bitwaje ko ngo adatanga amafaranga ngo y’umutekano none ngo baje kumufata. Ubu bamutwaye turacyakurikirana uko biri bugende!
Ibaruwa yo kwishingana ya Théophile yagejeje kubuyobozi ntiyabujije ko ashimutwa!
Boniface Twagirimana (FDU Rwanda)