Rwanda : Sena ya Kagame ntabwo izi niba iri kuvugura cyangwa iri gukora itegeko nshinga rishya kandi yararengeje ivugurwa rya 50% !
Nyuma y’aho Abadepite bemeje umushinga wo kuvugurura Itegeko nshinga, kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo, Abasenateri nabo bateranye bemeza uwo mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.[ndlr : Sena yemeje umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga rya 2003 ariko uko kwemeza kwayo kurangwa no guhuzagurika ndetse no gushyira urujijo mu bantu. Ibyo bigaragazwa n’uko sena yavuze ko uwo mushinga ugiye gukomeza kugibwaho impaka muri komisiyo kandi iyo sena yarangije kuwemeza! Sena kandi ikaba yica nkana ingingo y’itegeko nshinga ivuga ko iyo itegeko nshinga rihinduwe kugeza kuri 50% batavuga ko rivuguruwe ahubwo bavuga ko ari itegeko nshinga rishya; sena yo ikaba ikomeje kuvuga ko iri kuvugurura itegeko nshinga kandi yararengeje 50% ry'ivugurura ryaryo ! Uwavuga ko aba basenateri batazi ibyo barimo gukora ntabwo yaba yibeshye !]
Nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda basaga miliyoni basaba ko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riihinduka kuko harimo ingingo zitakijyanye n’igihe by’umwihariko ingingo ya 101 yagenaga manda z’umukuru w’igihugu. Inteko ishinga amategeko yemeje ishingiro ry’ubusabe bwabo itangira kuvugurura iyo ngingo kimwe n’izindi ku mpamvu ivuga ko ari ukugirango zijyane n’igihe no kugirango habeho itegeko nshinga rirambye ridahindagurika buri munsi dore ko kuva mu 2003 rimaze guhinduka kane iyi nshuro akaba ari iya Gatanu.
Perezida w’umutwe wa sena Makuza Bernard yavuze ko Uwo "mushinga wemejwe n’abasenateri 24 kuri 24 ntawawanze, ntawifashe, ntanimfabusa."Yakomeje avuga ko ugiye guhita ushyikirizwa komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza, ikazawusuzuma, aho abasenateri bose babyifuza bazakomeza gutanga ibitekerezo. Makuza yavuze ko umuntu wese ubyifuza ashobora kuzakurikirana ibikorwa by’iyi komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza, kuko ibikorwa byayo bizaba mu buryo bufunguye, keretse habayeho umwihariko w’ibyo bavugira mu muhezo.

Mu kwemeza uyu mushinga nta mpaka nyinshi zagiwe nk’izagiwe mu mutwe w’Abadepite, ariko Senateri Uyisenga Charles yibajije uburambe bw’iri Tegeko Nshinga. Visi perezida w’umutwe w’Abadepite ,Mukama Abbas yamusubije ko ibyakozwe ari ukugabanya ibyatuma rivugurwa ako kanya ariko mu gihe bibaye ngombwa ko rivugurwa byakorwa. Senateri Ntawukuriryayo yabajije niba iri tegeko rizaba rishyashya kuko ubundi mu mategeko iyo itegeko rivuguruwe ingingo zaryo zirenze 50% rihinduka rishya.
Mukama yasubije ko iri tegeko rizaguma ryitwa ko ari itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nkuko ryavuguruwe kugeza ubu. Uyu mushinga w’itegeko uzajyanwa muri komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza ya sena iwusuzume, igire ibyo ikosoramo n’ibyo yongeramo nkuko biteganywa n’amategeko. Icyakora Abasenateri batari muri iyi Komisiyo bagenewe umwanya wo gukurikirana iyo mirimo no gutanga igitekerezo keretse Komisiyo igennye ko inama runaka ibera mu muhezo.
Inkuru y’igihe