Rwanda : Igihugu cy’u Rwanda gikomeje gutera utwatsi ibyo gukora iperereza ku mpunzi z’abarundi zoherezwa mu gisilikare !
Busingye imibare yaramwihishe! niba yarubahirije imyanzuro 50 kuri 67 ntabwo ari 4 isigaye, niba kandi yarongerewe indi myanzuro 5 asigaye kubahiriza irenze 4!!
[Ndlr : Mu nama yabereye i Gèneve mu gihugu cy’Ubusuwisi ku italiki ya 04/11/2015 yasuzumaga aho ibihugu bigeze byubahiriza amahame agenga uburenganzira bw’ikiremwamuntu, u Rwanda rwagaragaje imyitwarire igayitse. Muri iyo nama igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika cyasabye u Rwanda guhagarika ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu gihugu cy’u Burundi cyane ko Amerika yerekanye ibimenyetso bifatika ko u Rwanda arirwo rwirirwa rwica abantu mu Burundi. Muri iyo nama basabye u Rwanda guhagarika ibikorwa byo guhohotera abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame ; basabye kandi u Rwanda gushyira umukono ku masezerano agenga urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa CPI niba koko icyo gihugu gishaka gukorana n’ubutabera mpuzamahanga, aho gukomeza cyohereza amalisiti y’abantu rushaka kwambura ibyabo muri interpol ngo ni abajenosideri !
Kuri ibyo bibazo byose u Rwanda rwabuze ibisobanuro rutanga mu nama y’i Gèneve, igitangaje ni uko Busingye wari muri iyo nama yirirwa avuga ubusa mu kinyamakuru k’igihe ngo arisobanura akanabeshyuza kandi ibyo bisobanuro yaragombaga kuba yarabitanze muri iyo nama ! Ntabwo bigoye kubona ko Busingye ari kubeshya ! Ngo u Rwanda rwubahirije imyanzuro 63 kuri 67 rwari rwarahawe, ngo rukaba rusigaje 4 gusa ! Ariko ngo rwongeye guhabwa indi myanzuro 50 rugomba kubahiriza ! Abana bize ikimenyetso cyo gukuramo mu mibare nibahe igisubizo cy’ukuri Busingye kumyanzuro u Rwanda rutubahirije ! Kuki Busingye atavugisha ukuri ngo avuge ko u Rwanda rwanze ko haba iperereza mu guhungabanya umutekano w’u Burundi kugira ngo Kagame n’abambari be batajyanwa mu rukiko i Lahaye kubera kwijandika muri ubwo bwicanyi ?].
Mu gihe Akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu kari gategereje n’amatsiko menshi ko u Rwanda rushyira umukono ku masezerano ya Roma agenga imikorere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, u Rwanda rwarifashe bityo ntirwaba umunyamuryango w’uru rukiko. Mu myanzuro 67 u Rwanda rwari rwashyikirijwe n’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, 63 yashyizwe mu bikorwa. Guverinoma y’u Rwanda yaje kwifata mu gushyira umukono kuri ayo masezerano no kuba umunyamuryango wa ICC, urukiko rukorera i LaHaye mu Buholandi.
Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, avuga ko u Rwanda rwizera, rugashyigikira kandi rukaba umunyamuryango w’ubutabera mpuzamahanga bukorera mu mucyo kandi butabogamye. Nyamara mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2015, Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda rutashatse kuba umunyamuryango wa ICC kubera ko u Rwanda rugifite impungenge ko ICC itubahiriza amahame agenga ubutabera butabogama kandi butangwa mu mucyo. Mu isuzuma ryabereye i Geneve mu Busuwisi, u Rwanda rwagaragaje ko rwashyize mu bikorwa imyanzuro 63 muri 67 rwari rwashyikirijwe n’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2011.
Icyakora ukurikije isuzuma, guverinoma yashyize mu bikorwa imyanzuro 50, kandi iyo myanzuro ntabwo ibarirwamo ujyanye no kwemeza kuba umunyamuryango w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Minisitiri Busingye yatangaje ko zimwe mu mpungenge zihari ari uko ICC byagaragaye ko ikurikirana ibyaha igendeye ku ibara ry’uruhu. Yagize ati "Turacyafite impungenge by’umwihariko ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, kugeza ubu rukigendera ku ibara ry’uruhu mbere yo guca imanza.Iyo uri umwirabura,uba uri umukandida mwiza kuri ruriya rukiko".
Ibihugu byinshi bya Afurika byagiye bigirana umubano utari mwiza na ICC mu bihe byashize,cyane cyane kuva ubwo umushinjacyaha mukuru warwo Luis Moreno-Ocampo yasohoraga inyandiko zo guta muri yombi perezida wa Sudani Omar al-Bashir,amushinja ibyaha by’intambara byakorewe i Darfur. Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na wo wagerageje kwitandukanya n’uru rukiko bitewe no gukemanga ubutabera bwarwo. Muri Kamena uyu mwaka, Afurika y’Epfo yashatse kwivana mu banyamuryango b’uru rukiko,ubwo yangaga guta muri yombi perezida wa Sudani Omar al-Bashir, yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yari yabereye muri iki gihugu.
Imyanzuro imwe itaberanye n’u Rwanda na yo yatewe utwatsi
Minisitiri Busingjye yavuze ko imyanzuro ine yasigaye iri munzira zo gushyirwa mu bikorwa kandi ko mu guhitamo imyanzuro 50 muri 80 yari yagaragajwe n’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ngo hashingiwe ku iberanye n’u Rwanda mu kuyishyira mu bikorwa. Umwanzuro ujyanye no gukora iperereza kuba hari impunzi z’abarundi zivanwa mu Rwanda zikajyanwa mu mitwe irwanya leta y’Uburundi, na wo u Rwanda rwawuteye utwatsi. Raporo igaragaza ibikubiye muri uyu mwanzuro ishingiye ku bivugwa gusa, bitagaragaza ibimenyetso.
Inkuru ya New Times ivuga ko Leta y’u Rwanda yemeye umwanzuro ujyanye no kunoza uburyo bwo gukuramo inda, kandi bigakorwa hakurikijwe amategeko. Kuri uyu mwanzuro Busingye avuga ko hari intambwe yatewe kuko mu mwaka wa 2012, bitanashobokaga ko hari uwemererwa gukuramo inda. Gukomeza gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya Jenoside, gukomeza kongerera ubushobozi urwego rw’umuvunyi,guteza imbere gahunda zituma zitanga akazi, kwihangira umurimo mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwibona ku isoko ry’umurimo.
Ibihugu bigize aka kanama byanasabye u Rwanda gukomeza umwihariko warwo mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu. Sudan y’Epfo yasabye u Rwanda gukomeza kwakira impunzi ziva mu bihugu bitandukanye,rutitaye ko ari kimwe mu bihugu bito. U Bushinwa na bwo bugaragaza ko hari byinshi bikwiye kwigirwa ku Rwanda mu bunararibonye rufite ku bijyanye kwita ku burenganzira bwa muntu.
Inkuru y’igihe