Burundi : ONU irashaka ko MONUSCO ivugitira umuti abagome bari i Bujumbura nk’uko yabigenje kuri M23 !
Niba ubugizi bwa nabi bukomeje kwiyongera kandi bikaba bigaragara ko u Burundi budashoboye kubuhagarika bwonyine, umuryango w’abibumbye ONU urateganya kohereza ingabo zawo ziri mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo RDC arizo Monusco kujya gufasha u Burundi kurwanya abo bagizi ba nabi !
Kuwa gatatu taliki ya 11/11/2015 umwe mubadiplomate b’umuryango w’abibumbye utarashatse gutangaza amazina ye, akaba ari ku kicaro cya ONU kiri i New York yagize ati «Ikintu gishoboka ni uko hafatwa igice kimwe cy’abasilikare ba ONU bari muri Congo, ihana imbibi n’u Burundi bakajya guhosha imvururu i Bujumbura. Ibihumbi 20 by’ingabo za Loni biri muri Congo bifashwa n’umutwe udasanzwe w’abasilikare b’inkeragutabara bava mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya, uwo mutwe ushobora koherezwa i Burundi».
Ikindi gishobora gukorwa ni uko hakoherezwa umutwe w’ingabo zitanzwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ; ugizwe n’abasilikare batanzwe n’ibihugu byo mu karere u Burundi buherereyemo ! Uyu mutwe w’ingabo z’Afurika urakemangwa ko ntacyo wageraho kiretse ari uburyo bwo gutanga icyuho kubihugu bimwe bihungabanya umutekano w’u Burundi, maze bigashobora gucengeza abasilikare babo nk’uko amateka ya Minuar n’inkotanyi yo mu 1994 mu Rwanda abitwibutsa!
Kuri uyu wa kane, akanama gashinzwe amahoro ku isi kakaba karakomeza kujya impaka ku mwanzuro wateguwe n’igihugu cy’Ubufaransa, aho muri uwo mwanzuro hagaragaramo ko hashobora kwitabazwa ingingo ya 7 isaba ko hagomba koherezwa ingabo zo gutabara i Burundi! Iyi ngingo ariko igihugu cy’Uburusiya kikaba cyarayiteye utwatsi ; gusa rero mu ngiyo ya 7 (chapitre 7) bisobanuye ko mu gihe ingabo za ONU zaba zishaka kuzakoresha imbaraga, igihugu cy’u Burundi kigomba kwemera ko izo ngabo ziza mu gihugu iyobora.
Abadiplomate benshi bo mu muryango w’abibumbye bakaba basanga kohereza umutwe udasanzwe wa monusco ugizwe n’ingaboo z’Afurika y’epfo, Malawi na Tanzaniya,bishobora gutanga umusaruro mu Burundi cyane ko uwo mutwe werekanye ubushobozi ubwo wirukanaga abarwanyi ba M23; leta y’u Burundi nayo ikaba ishobora kwemera uwo mutwe kuko urimo ingabo zituruka mu bihugu badafitanye amatati.
Nubwo ibintu bimeze gutyo Nkurunziza Perezida w’u Burundi yamaganiye kure abantu bose bakwiza imvugo yumvikanishako mu Burundi hashobora kuba jenoside.
Ubwanditsi.