Burundi : CNDD FDD irashinja igihugu cy’Ububiligi guha intwaro abarwanya ubutegetsi ariko ,icyo gihugu nacyo kikaba kibihakana kivuye inyuma !
Kuwa kabiri taliki ya 10/11/2015, ishyaka riri kubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi CNDD FDD ryasohoye itangazo rishinja igihugu cy’u Bubiligi cyakolonije u Burundi guha intwaro abarwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu; icyo gikorwa kikaba kiri muri gahunda y’uko Ububiligi bushaka kongera kugaruka gukoloniza icyo gihugu cy’u Burundi giherereye mukarere k’ibiyaga bigari ; u Burundi bukaba bubarirwa mu bihugu bito byo k’umugabane w’Afurika. Ikinyamakuru «la libre Belgique» cyanditse iyo nkuru kikaba cyemeza ko u Burundi bumaze amezi ageze kuri 6 buri mu midugararo yatewe na politiki.
Igihugu cy’Ububiligi cyahaye ubuhungiro abanyepolitiki b’abarundi batavuga rumwe n’ishyaka CNDD FDD riri kubutegetsi mu Burundi, Ububiligi bukaba bwarahagaritse imfashanyo bwahaga u Burundi kuva imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza yatangira mu Burundi. Umukuru w’ishyaka rya CNDD FDD agira ati : «aho kugira ngo igihugu cy’Ububiligi gikomeze gusakuza ngo hagiye kuba jenoside mu Burundi, Ububiligi bwagombye guhamagarira abaturage bo mu duce (quartiers) tw’umujyi wa Bujumbura bivumbuye k’ubutegetsi, gushyikiriza intwaro batunze kuburyo buteme n’amategeko igipolisi cy’icyo gihugu ».
Nk’uko bitangazwa n’urubuga «7sur7.bi » rwandikirwa mu gihugu cy’Ububiligi, ishyaka CNDD FDD rirashinja « Louis Michel » kuba atangaza imvugo ishyushya imitwe yumvikanisha ko mu Burundi hagiye kuba amahano ya jenoside, ibyo akaba abikora kugira ngo afashe abanyepolitiki b’abagizi ba nabi bari mu kwaha k’umukoloni w’umubiligi mu mugambi wo gusenya u Burundi. Didier Reynders avuga ko yamenyesheje Nkurunziza ko niyiyamamariza manda ya gatatu bizatera ibibazo kuko iyo manda izaba inyuranyije n’amasezerano y’Arusha kandi abanyepolitiki b’u Burundi batavuga rumwe na CNDD FDD bakaba bayirwanya.
Ishyaka CNDD FDD ryemeza ko ibyitso by’ababiligi kimwe n’uruhererekane rw’ibyo byitso biri mu muryango w’ibihugu by’i Burayi UE, byirirwa bikwiza hose ku isi ko mu gihugu cy’u Burundi hagiye kuvuka amahano ya jenoside. Ibyo byitso (lobbies et leurs réseaux) bikwiza ayo magambo, muri gahunda yo kurengera abanyepolitiki babi b’abarundi abakoloni b’ababiligi bifashisha, bakabaha n’intwaro bagamije kugira nabi, ibyo bikaba byemezwa na Pascal Nyabenda umukuru w’ishyaka rya CNDD FDD. Umukuru w’ishyaka CNDD FDD akaba yabivuze muri aya magambo : «Ibyo bikorwa byose nta kindi bigamije uretse kongera gusubiza igihugu cy’u Burundi n’abarundi bose mu bukoloni bw’ababiligi».
/http%3A%2F%2Flepeuple.be%2Fwp-content%2Fuploads%2Flouis_michel.jpg)
Pascal Nyabenda yarahiye ararengwa ko ntanarimwe ishyaka CNDD FDD ryigeze ritegura igikorwa cya jenoside. Mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, ishyaka CNDD FDD ryashyize ahagaragara itangazo ryiyama umuryango w’ibihugu by’i Burayi UE n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA ko iyo miryango yombi y’ibihugu ishaka gusenya igihugu cy’u Burundi, aho itegeka ubuyobozi bw’icyo gihugu kugirana ibiganiro n’abanyepolitiki batavuga rumwe na leta y’u Burundi cyane ko abo banyepolitiki bashinjwa igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi nyuma bagahungira mu bihugu byo hanze.
Minitre w’ububanyi n’amahanga Didier Reynders aramagana ibyo gufasha abarwanya ubutegetsi bw’i Burundi!
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 11/11/2015, ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ububiligi Didier Reynders yateye utwatsi ikirego cy’ishyaka CNDD FDD; avuga ko nta narimwe igihugu cy’Ububiligi kigeze giha intwaro cyangwa se indi mfashanyo abarwanya ubutegetsi bw’i Burundi. Ministre Didier asanga ibirego by’ishyaka CNDD FDD biteye isoni, gusa atsindagira ko igihugu cy’Ububiligi gikomeje gusaba ko ubugizi bwa nabi buhagarara mu Burundi kandi hakabaho ibiganiro bihuza abanyepolitiki b’icyo gihugu.
/http%3A%2F%2Fstatic1.7sur7.be%2Fstatic%2Fphoto%2F2015%2F12%2F10%2F8%2F20151111155839%2Fmedia_xll_8154128.jpg)
Didier Reynders avuga ko ibyo yatinyaga bibi bizaba Nkurunziza niyiyamamaza byagaragaye, akaba asaba ko impande zombi z’abanyepolitiki zihanganye mu Burundi zigomba kujya mu biganiro zigakurikiza amasezerano y’Arusha yahagaritse intambara muri icyo gihugu ; cyane ko muri iki gihe mu Burundi hakomeje kugaragara ubugizi bwa nabi kandi abarundi barenga ibihumbi 200 bakaba bamaze guhunga igihugu cyabo. Didier Reynders avuga ko igihugu cye cy’Ububiligi kibona kimwe uko ibintu bigomba kugenda mu Burundi nk’uko umuryango w’ubumwe bw’Afurika ubibona ndetse n’umuryango w’ibihugu by’i Burayi, vuba aha umuryango w’abibumbye nawo ukazagira umwanzuro uzafatira u Burundi. Ministre Didier Reynders yavuze ko nta kimenyetso na kimwe afite cyerekana ko mu Burundi hashobora kuba jenoside, ahubwo asanga amakimbirane ari hagati y’abanyepolitiki b’ishyaka rimwe rya CNDD FDD riri k’ubutegetsi barwanira ubutegetsi.
Didier Reynders avuga ko ntabanyepoliti benshi b’abarundi bahungiye mu Bubiligi uretse : Vice- président w’urukiko rurinda itegeko nshinga Sylvère Nimpagaritse, Bwana Pierre Claver Mbonimpa ushinzwe umuryango w’uburenganzira bwa muntu, Bwana Gervais Rufyikiri wari Vice-président w’igihugu cy’u Burundi n’uwayoboraga inteko ishingamategeko Pie Ntavyohanyuma.