Burundi: Koko se Agathon Rwasa yasabye ubuhungiro bwa politiki mu gihugu cy'Afurika y'epfo?
/http%3A%2F%2Fwww.isanganiro.org%2FIMG%2Farton9555.jpg)
Amakuru agenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Twitter, agaragaza ko Agathon Rwasa yahunze, nyuma y’uko umushinjacyaha mukuru w’u Burundi, Valentine Bagorikunda atangiye urupapuro rwo kumuta muri yombi kubera ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge i Gatumba mu 2004.
Gusa bamwe bakemanga urwo rwandiko, rurigukwirakwira kuri Internet bavuga ko ari urwacuzwe kugira ngo hasakazwe igihuha cy’uko uwo mugabo yahunze. Kugeza ubu Agathon Rwasa ntabwo aranyomoza ibimuvugwaho, ndetse na Leta y’u Burundi ntacyo iratangaza kuri ayo makuru.
Rwasa, wahoze ayoboye umutwe wa FNL, yagaragaye nk’udashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu, ariko nyuma aza kwemera umwanya w’ubudepite, aho yaje kugirwa Visi-Perezida.
Mu 2010, Rwasa yigeze kwihisha avuga ko yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera guhungabanya umuetekano, ariko icyo gihe umushinjacyaha aza kubinyomoza.
Imirasire