Rwanda : Paul Kagame ari mu ihurizo ryo gukeza abami babiri, Putine na Obama !
[Ndlr :Bibiliya itubwira k’uburyo busobanutse neza ko nta muntu ushobora gukeza abami babiri, ngo bizamugwe amahoro. Bibiliya ibivuga muri aya magambo: « Ntawushobora gukorera ba shebuja babiri : azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi… (mat :6, 24) ». iri hurizo akaba ariryo ubutegetsi bwa Paul Kagame burimo kurwana naryo ; aho ubwo butegetsi bwerekana ko ari inshuti magara z’abanyamerika, bukongera bukabwira abarusiya ko ari ishuti magara zabo kandi abo barusiya n’abanyamerika bari kurebana ay’ingwe mu ntambara ya Siriya no mu bindi bibazo batumvikanaho mu miyoborere y’iyi si! Perezida Putine w’igihugu cy’Uburusiya yababajwe cyane n’uko politiki y’Amerika n’Uburayi yashoboye gusenya igihugu cy’igihangange cya URSS ; umujinya wa Putine warushijeho kwiyongera abonye ibyo bihugu bifatanyije n’Amerika byashoboye kwivugana Kadafi ndetse na Sadam Hussein kandi yaramaganye uwo mugambi wabyo. Uburayi n’Amerika byashyigikiye igihugu cya Ukraine mu kwikura k’Uburusiya, bituma Putine yisubiza intara ya Crimea. Amerika n’Uburayi byiyemeje gukuraho perezida wa Syria Assad, ibyo bikaba byarahagurukije Uburusiya kugira ngo bumurengere kuko ari inshuti magara kuva kera !
Ubundi iyi si iyobowe n'impande 2 zikomeye :uruhande rwa mbere barwita ibihugu by'i Burengerazuba (westerns) bikaba birangajwe imbere na Usa na Eu aribyo bita mu rurimi rw'iwacu umuryango w'ibihugu by'i Burayi. Uruhande rwa kabiri bakunze kurwita ibihugu by'iburasirazuba (Easterns) cg se ibihugu by'abakoministe birangajwe imbere n'u Burusiya n'Ubushinwa. Kugira ngo igihugu kigire ingufu bisaba ko byanze bikunze cyigira uruhande rumwe muri izi 2 kibogamiraho. Icyo nabibutsa ni uko u Rwanda kuva Kera rwahoze ku ruhande rw'iburengerazuba aho mbere ya 1994 rwari mu mutaka w'abafaransa,Ababirigi n'abadage.nyuma ya 94 FPR yazanye impinduka kuko itera u Rwanda yari ishyigikiwe n'Amerika n'u Bwongereza! Ibi bihugu bibiri ntibyahwemye gukingira ikibaba FPR no kuyivuganira mu ruhando mpuzamahanga.
Ni iki gishobora gutuma u Rwanda ruhindura uruhande rubogamiraho?
Ese u Rwanda bizaruhira cyangwa hari imbogamizi izatuma umubano warwo n'u Burusiya udashoboka? Bishobotse bwo se ko uwo mubano usagamba, ibihugu nka Amerika n'ubwongereza bizihanganira iyo mpinduka? Reka mparire abasomyi batubwire uko babibona!
Emile Ndamukunda (facebook)
Kagame amaze kubona uburyo Uburusiya bwiyemeje kurengera Assad kandi ashinjwa n’Uburayi kwica abaturage be akoresheje imyuka y’uburozi, akubise agatima ku bwicanyi ashinjwa yakoze kandi akomeje gukora no ku cyemezo Amerika yafashe cyo kutamwemerera kuzagwa k’ubutegetsi amaze guhindura itegeko nshinga, yohereje Madame Mushikiwabo kwa Putine ngo wenda nawe azamurengere nk’uko yabikoze kuri Assad ! Ubu se Kagame yiyemeje kuba inshuti ya Putine kuburyo « rwanda day » zitazongera kubera muri Amerika n’Uburayi ahubwo zikabera mu Burusiya ? Kagame se ntazongera kujya kwiteza agashinge muri Amerika ? Kagame se atekereza ko Uburusiya butazi ko ariwe wabaye uwambere mugushyigikira Amerika igihe Kadafi yaterwaga ? Ese Kagame aziko Sadam Hussein yishwe n’abanyamerika bitewe ni uko yashatse kwegera abarusiya kandi hari amabanga menshi yari aziranyeho n’Amerika ? Mu nyandiko iri hasi aha, uwayitugejejeho yarangije abaza abasomyi bazasoma inyandiko ye ikibazo, nange nkaba nyibagejejeho ariko nshyizeho n’ibyo bibazo intore zigomba kwibaza maze zikisubiza!]
Ubundi iyi si iyobowe n'impande 2 zikomeye :uruhande rwa mbere barwita ibihugu by'i Burengerazuba (westerns) bikaba birangajwe imbere na Usa na Eu aribyo bita mu rurimi rw'iwacu umuryango w'ibihugu by'i Burayi. Uruhande rwa kabiri bakunze kurwita ibihugu by'iburasirazuba (Easterns) cg se ibihugu by'abakoministe birangajwe imbere n'u Burusiya n'Ubushinwa. Kugira ngo igihugu kigire ingufu bisaba ko byanze bikunze cyigira uruhande rumwe muri izi 2 kibogamiraho. Icyo nabibutsa ni uko u Rwanda kuva Kera rwahoze ku ruhande rw'iburengerazuba aho mbere ya 1994 rwari mu mutaka w'abafaransa,Ababirigi n'abadage.nyuma ya 94 FPR yazanye impinduka kuko itera u Rwanda yari ishyigikiwe n'Amerika n'u Bwongereza! Ibi bihugu bibiri ntibyahwemye gukingira ikibaba FPR no kuyivuganira mu ruhando mpuzamahanga.
Ni iki gishobora gutuma u Rwanda ruhindura uruhande rubogamiraho?
Ubundi buri ruhande muri izi ebyeri rugira amategeko n'amabwiriza rushyira ku gihugu cyifuza gukorana narwo ; nko ku ruhande rw'uburengerazuba bakoresha gutanga inkunga ariko akaba ari nako bagenzura imikorere y'ubuyobozi mu byerekeye: Ubukungu,Imiyoborere,...aha rero niho ikibazo cy'umubano mucye n'u Rwanda gikomoka kuko yaba Amerika, Ubwongereza n'inshuti zabyo ndetse n'imiryango ikorera muri ibyo bihugu nk'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu,ibinyamakuru nka BBC,RFI,...bitahwemye kugaya imiyoborere y'u Rwanda aho byagiye bitangaza ko nta Bwigenge buri mu Rwanda ndetse ko Democratie n'uburenganzira bwa muntu biri kure nk'ukwezi mu Rwanda.
Byahumiye ku mirari aho Prezida Paul Kagame agaragarije ko atiteguye kubaha itegeko-nshinga ahubwo agatangiza gahunda yo kurihindura; ibi bikaba byaramaganywe n'uburengerazuba cyane cyane Amerika aho Prezida Obama ubwe yagiye akoresha imvugo zigaragara ko zigenewe Prezida Kagame gusa. Ibi rero bigaragaza ko u Rwanda rutagishoboye kubana neza n'uburengerazuba!
Ibihugu by'abakominisiti byo iyo ukoranye nabyo ntibyinjira mu mitegekere y’ibihugu, ahubwo byo byibanda mu mikoranire y'ubukungu, igisirikare...muri iki gihe rero Uruhande rw'abakominisiti rurimo kwigaragaza cyane aho bimaze kugaragara ko rufite ubushobozi bwo kurengera igihugu rushatse igihe uburengerazuba bwaba bugerageje guhungabanya umutekano wacyo. Kuba minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo yaragiriye urugendo mu Burusiya kandi agashyigikira ibikorwa bya gisirikare by'uburusiya muri Syria mu gihe bibangamiye inyungu z'i Burengerazuba bisa no gushyigikira umwanzi kuri Amerika!
Biragaragara ko u Rwanda rwifuza guhindura uruhande cyane ko umuturanyi warwo (Burundi) we yamaze kuba inshuti n'abarusiya ndetse n'abashinwa kandi bikaba bigaragara ko ibihugu by'i Burengerazuba bitakibashije kwirukana Prezida Nkurunziza nk'uko byabishakaga. Iyi rero nkaba nkeka ko ari imwe mu mpamvu yateye u Rwanda kugerageza kwiyegereza u Burusiya kuko u Rwanda rukeka ko igihe Uburengerazuba bwaba buhindutse abategetsi barwo wenda u Burusiya bwagerageza kubarwanaho.