Rwanda:Madame Mukantabana yasabye impunzi z’abarundi kutamena ibanga ryo gutera u Burundi!
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 23/10/2015 ministre Mukantabana ufite mushingano ze ikibazo cy’impunzi yasuye inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’abarundi ; yinubiye imyitwarire mibi y’izo mpunzi harimo no kumena ibanga ry’imyitozo ya gisilikare bahabwa, impunzi zikaba zigomba kwishakamo ibyitso bizihishemo ! Iyo Nkambi ya Mahama ikaba yaratunzwe agatoki n’imiryango mpuzamahanga na leta y’u Burundi ko kuba icumbikiye impunzi zihabwa imyitozo ya gisilikare n’u Rwanda kugira ngo zizatere u Burundi. Mu kiganiro madame Louise Mushikiwabo ufite mu nshingano ze ububanyi n’amahanga yagiranye n’abanyamakuru, yagaragaje ko guverinoma y' u Rwanda idahakana cyangwa ngo yemere ibirego by'u Burundi birimo gucumbikira no gutoza mu rwego rwa gisirikari abashaka guhirika ubutegetsi bw'u Burundi. Madame Mukantabana we, yemeje ko impunzi z’abarundi zigomba koherezwa iwabo zikajya kurwanirayo !
Ministre Mukantabana yagaragaje uburakari bukabije ubwo yageraga mu nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’abarundi, bituma amena ibanga! Yibukije izo mpunzi ko kuba ari impunzi bitazishyira hejuru y’amategeko (zigomba gukurikiza ibyifuzo zisabwa n'uwazicumbikiye) ngo zikore ibyo zishakiye ! Ikibazo ni ukumenya ibikorwa biri hejuru y’amategeko izo mpunzi zikora ibyo aribyo, ariko Madame Mukantabana yabivuze muri aya magambo :
«Twamenye ko muri mwe hari abantu bahunze bumva ko atari impunzi nk’abandi, ahubwo baje kugira ngo buririre ku bandi bigire hanze. Uwaba abivuga yishakira amaronko amenye ko ari ugushyira mu mukaga umutekano w’igihugu. Niba ubwanyu mudashobora kwirebamo abaza babashyashyariza bazana ibibazo bishobora kugira ingaruka ku mutekano, biramutse bikomeje u Rwanda rufite uburenganzira bwo gusaba ko musubira iwanyu mukajya kurwanirayo cyangwa ibyo bihugu bivuga ngo turi kubafasha kwinjira igisirikare bikabatwara bikabajyana ahandi. Ntabwo kubakira byagombye kuza ngo bitubere undi mugogoro. Ntabwo twabakiriye ngo muze kuduteza ibibazo.»
Iyi mvugo ya Mukantabana yuzuye uburakari n’umujinya iragaragaza ukuri kw’ibitagaragara ariko tubona buri munsi mu kibazo cy’umutekano mucye uri mu gihugu cy’u Burundi. Iyi mvugo ya Mukantabana irerekana ko hari amasezerano leta y’u Rwanda yagiranye n’impunzi z’abarundi ariko zikaba zitangiye kuyarengaho ntiziyubahirize uko yakabaye ! Muri iyi mvugo ya Mukantabana hagaragaramo ibyo impunzi z’abarundi zisabwa gukora kugira ngo ibyo bumvikanye bige mu bikorwa ku neza!
Guhungabanya umutekano w’u Burundi hashingiwe ku kibazo cy’impunzi :
Nyuma y’umwaka w’1994, ubwo FPR inkotanyi iyobowe na Paul Kagame yari zimaze gufata u Rwanda, igihugu cy’u Burundi cyohereje mu Rwanda impunzi zose z’abahutu zagihungiyemo kititaye ku ngaruka izo mpunzi zagombaga guhura nazo mu Rwanda; uko izo mpunzi byazigendekeye zigeze mu Rwanda bizwi n’Imana yonyine. Nyamara iyo igihugu cy’u Burundi kiza guha ubuhungiro bwa politiki impunzi z’abanyarwanda bazihungiyemo ntabwo icyo gihugu cyari gupfa kuzirukana uko cyiboneye kuko amahanga yari kubyivangamo, ndetse itegeko mpuzamahanga rirengera impunzi kandi ryemewe n’amasezerano y’i Genève rikubahirizwa! Izo mpunzi kandi zari kugira amahirwe yo kujya mu bihugu by’i Burayi nk’uko abarundi bahungiye mu Rwanda bagize ayo mahirwe! Impamvu impunzi z’abahutu zahungiye muri Congo zicwa urubozo amahanga agaceceka, ibyo bikorwa gutyo kuko harimo ubugambane ariko ahanini bikanaterwa n’uko igihugu cya Congo cyimye izo mpunzi ubuhungiro bwa politiki, ibyo madame Séraphine Mukantabana wazibayemo arabizi neza!
Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, ubwo ishyaka CNDD FDD ryari rimaze gutangaho umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu mu Burundi Bwana Pierre Nkurunziza umukuru w’igihugu cy’u Burundi, amashyaka atavuga rumwe na CNDD FDD n’amashyirahamwe ategamiye kuri leta yatangiye imyigaragambyo yo kwamagana kandidatire ya Nkurunziza, iyo myigaragambyo yari yiganje mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Bujumbura. Abaturage bamwe batangiye guhunga batinya ko ayo matora azavamo imvururu cyangwa se intambara ariko siko byagenze, haje no kuba igikorwa cyo guhirika ubutegetsi ku mbaraga ariko bifata ubusa. Muri icyo gihe pierre Nkurunziza yabonanye na Paul Kagame i Butare amusaba ko impunzi z’abarundi ziri guhungira mu Rwanda yamufasha kuzigarura i Burundi nk’uko u Burundi nabwo ariko bwabigenje bukirukana impunzi z’abanyarwanda zari i Burundi. Bakimara gutandukana leta y’u Rwanda yahise ifata icyemezo cyo guha ubuhunzi bwa politiki impunzi zose z’abarundi zahungiye mu Rwanda! Mu mateka y’isi akaba aribwo bwa mbere igihugu cyahaye ubuhungiro bwa politiki impunzi zingana zityo ntanibazwa ribayeho ! Ubu mu Rwanda hakaba habarirwa impunzi za politiki z’abarundi zirenga ibihumbi 44, uwo akaba ari umutego mutindi Paul Kagame yateze let aya Nkurunziza !
Abaturage bose b’abarundi bahungiye mu Rwanda bahise bahabwa ubuhungiro bwa politiki, abanyepolitiki n’abasilikare bashinjwa guhirika ubutegetsi bahawe ubuhungiro bwa politiki, muri macye impunzi zose z’abarundi ziri mu Rwanda cyangwa zanyuze mu Rwanda zikajya mu bindi bihugu zifite ubuhungiro bwa politiki bugengwa n’amasezerano y’i Genève! Impunzi z’abarundi zahungiye mu bihugu bya Tanzaniya na Congo kandi ari nazo nyinshi ntamahirwe zabonye yo guhabwa ubuhungiro bwa politiki bwemewe n’umuryango mpuzamahanga ugenga impunzi UNHCR ! Kuba u Rwanda rwaremeye guha abarundi bose bahunze igihugu cyabo ubuhungiro bwa politiki ni uko u Rwanda rutemera politiki y’igihugu cy’u Burundi. Iyo impunzi imaze kubona ubuhungiro bwa politiki ihita igengwa n’amategeko mpuzamahanga, kuba rero Mukantabana avuga ko yakwirukana izo mpunzi uko yiboneye ni ikinyoma cyambaye ubusa!
Mu mvugo madame Mukantabana yakoresheje abwira impunzi z’abarundi hagaragaramo impumvu impunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda zahawe amahirwe yo guhabwa ubuhungiro bwa politiki, akaba asaba izo mpunzi kudayapfusha ubusa ayo mahirwe! Impunzi z’abarundi zikaba zigomba gukoreshwa mu gukuraho ubutegetsi bw’i Burundi leta ya Kagame itemera igashyiraho i Bujumbura ubutegetsi yemera ; ibyo bikaba byaravuzwe na madame Louise Mushikiwabo wavuze ko ategereje ko ubutegetsi bw’i Burundi bushinga imizi akajya yabona kuvugana nabwo icyo bagomba gukora ku kibazo cy’impunzi, ibi bikaba byerekana ko u Rwanda rutegereje ko mu Burundi hajyaho ubutegetsi rwemera (bishyiriyeho) kugira ngo abe aribyo bazumvikana nabwo ku bibazo by’impunzi.
Mu mwaka w’1990 ubwo inkotanyi nzateraga u Rwanda, Yoweri Museveni utegeka igihugu cya Uganda yavuze ko ari impunzi z’abanyarwanda zamucitse kandi zigasahura intwaro mu bigo bya gisilikare by’icyo gihugu, asobanura ko izo mpunzi z’abanyarwanda zabujijwe gutaha mu gihugu cyabo cy’amavuko kuko ubutegetsi bwa Habyarimana butazishakaga, iyo turufu y’impunzi akaba ariyo Madame Mukantabana yashyize ahagaragara ko ariyo leta ya Paul Kagame igiye gukoresha mu gutera u Burundi. Kuri iki kibazo hakaba higaragaza inzira ebyiri zishobora gukoreshwa mu gutera u Burundi :
1.Inzira ya mbere igaragazwa n’uko leta y’u Rwanda ishobora guha intwaro impunzi z’abarundi (ibihumbi 40), nyuma igatangaza ko izirukanye kubutakja bwayo kuko zihungabanya umutekano w’igihugu, zikajya kurwanira mu gihugu cyazo nk’uko Mukantabana yabivuze ngo « bazabasubiza mu gihugu cyabo bajye kurwanirayo » !
2.Inzira ya kabiri ishobora gukoreshwa ni uko u Rwanda rushobora kohereza impunzi z’abarundi i Burundi nta ntwaro zihawe, bakavuga ko bubahirije ubusabe bw’igihugu cy’u Burundi mu rwego rw’imibanire myiza ariko bitewe ni uko u Rwanda rwohereje abakomando i Burundi birirwa barasa ibisasu ijoro n’amanywa, abo bakomando bashobora kwicaa za mpunzi zatahutse (inyinshi ni abatutsi) u Rwanda n’amahanga bigahita bishinja u Burundi ko buri gukora jenoside y’abatutsi (aya mayeri yakoreshejwe mu Rwanda , inkotanyi zacenyeye interahamwe ), bityo bigaha Paul Kagame gutabara i Burundi kumugaragaro!
Ikimaze kugaragara cyo ni uko n’ubwo imwe muri izi nzira itakurikizwa, impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu zizagira ubushake bwo gutaha mu gihugu cyabo kandi zikagira uruhare muri politiki y’icyo gihugu, ibyo bikaba bishobora gukurura amahane arimo intambara ariko nyirabayazana ya byose akaba ari u rwanda rwahamagariye izo mpunzi guhunga ndetse rukohereza n’imodoka zo kuzitwara zihunga ! Abayobozi b’iguhugu cy’u Rwanda, babishaka, batabishaka, bagomba kwikorera umutwaro w’ingaruka z’ikibazo cy’impunzi z’abarundi kuko aribo bazihamagariye guhunga igihugu cyazo ndetse bagaha n’ubuhungiro bwa politiki abarundi batarahunga igihugu cyabo kuko bari bamaze kwemeza ko umurundi wese uhunze yemerewe ubuhungiro bwa politiki! kuvuga ko ubutegtsi bwa Paul Kagame bwavuga ko ari abere ku kibazo cy’umutekano mucye w’u Burundi kwaba ari ugusetsa uvuye guta nyina ukurikije uyu mutego wo guhungisha abarundi watezwe na Kagame !
Biratangaje kubona muri iki gihe u Rwanda rutumvikana n’ibihugu hafi ya byose bihana imbibi narwo, ibi bikaba byaravuzwe n’abahanuzi bagiye bamaganirwa kure ngo barabeshya ! Ubu se noneho ntibigaragara ko mu minsi iri imbere ntamunyarwanda uzaba ugishora gukandagiza ikirenge hanze yarwo !
Ubwanditsi.