Tanzaniya :Mvuye kubuyobozi bw’igihugu mfite umunezero mwinshi cyane (Jakaya Kikwete).
Kuri iki cyumweru taliki ya 25/10/2015 nibwo abaturage b’igihugu cya Tanzaniya bazindukiye mu matora yo gutora undi mukuru w’igihugu ugiye gusimbura Jakaya Kikwete umaze imyaka 10 k’ubuyobozi bw'igihugu. Iyo myaka 10 ikaba ihwanye n’amanda ebyiri zemewe n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu umukuru w'igihugu agomba kumara k'ubutegetsi. Nubwo Kikwete akunzwe cyane n’abaturage be ndetse n’ibihugu by’amahanga, abaye umwe mubaperezida b’Afurika uvuye k’ubutegetsi adahinduye itegeko nshinga ngo yigundirize ku mwanya w’umukuru w’igihugu nk’uko abenshi mubayoboye ibihugu by’Afurika bari kubikora muri ibi bihe kandi batanakunzwe n’abaturage.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru «The citizen» Perezida Kikwete yagiranye umubonano n’abakozi bakora kwa perezida rwa repubilika (présidence) ya Tanzaniya kuwa gatanu taliki ya 23/10/2015 kugira ngo abashimire imyaka 10 bamaranye bakorana neza kandi anabasezereho. Muri uwo mubonano perezida Kikwete yasabye abakozi bakoranye nawe kuzongera umurava bagakorera neza perezida uzamusimbura nk’uko bakoze neza k’ubutegetsi bwe, byaba ngombwa bakazarushaho.
Muri uwo mubonano ndetse wari ugizwe n’umusangiro wo gusezera kuri perezida Kikwete, abakozi ba présidence y’igihugu cya Tanzaniya bateze amatwi ijambo umukuru w’igihugu yabagejejeho ririmo inama nyinshi ndetse n’impanuro zuzuye ubunararibonye. Perezida Kikwete yabwiye abo bakozi ko agiye anezerewe bitewe n’imyaka 10 yamaze ku mwanya wa perezida wa repubulika ya Tanzaniya akaba abona iyo myaka icumi kuri uwo mwanya ihagije, akaba agiye mu kiruhuko kizabukuru ariko kandi bikaba byaramukomereye gutandukana n’abakozi bari bamaranye nawe imyaka 10 yose. Perezida Kikwete yagize ati :
«Mubyukuri ngiye nezerewe, ngiye ndangije imyaka 10 ku mwanya wa perezida wa repubulika; ndizera neza ko mwemera ko aka kazi nagakoranye ubwitange. Imyaka 10 irahagije ku mwanya wa perezida wa repubulika kugira ngo umuntu abe arangije gushyira mu bikorwa gahunda ze zose. Ntabwo ntekereza ko perezida akeneye imyaka irenze icumi ku mwanya w’umukuru w’igihugu kugira ngo ashobore kurangiza ibyamunaniye. Yewe niyo wamara imyaka myinshi ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ntabwo ushobora gukora byose. Mzee Nyerere yamaze imyaka irenga 23 k'ubuyobozi bw’igihugu, ariko ntabwo yarangije gukora byose; ibyo atakoze yabisigiye mzee Mwinyi, uyu nawe ibyo atarangije gukora yabisigiye Mzee Mkapa, nawe wakoze ibyiza byinshi ariko nawe ntiyashoboye gukora byose, ibyasigaye yarabinsigiye. Nanjye ibyo ntashoboye gukora ngiye kubisigira umuperezida uzansimbura. »
Ngiryo ijambo ryuzuye ubuhanga, ubushishozi n’ubunararibonye perezida Kikwete yabwiye abakozi ba présidence ya Tanzaniya. Kuba Tanzaniya igendera kuri demokarasi isesuye, ubutegetsi bugahererekanywa mu mahoro bituma icyo gihugu kitavogerwa n’abakoloni kuko ntacyo bagomba kukivugaho; perezida Kikwete akaba agiye mu buryo bw'icyubahiro mu gihe bica bigacika muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara kubakuru b’ibihugu bari kugundira ubutegetsi bahindura itegeko nshinga kugira ngo bagume kuri uwo mwanya; hamwe muri ibyo bihugu abaturage bakaba baratangiye gupfa naho ahandi intambara zo kwirukana abanyagitugu zikaba zitutumba !
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 25/10/2015 abakandida babiri bakomeye bahatanibira umwanya w’umukuru w’igihugu cya Tanzaniya bakaba bakoze igikorwa cyo gutora. Bwana Edward Lowassa uhagarariye impuzamashyaka yitwa UKAWA yarangije gutora, akaba yabwiye abanyamakuru ko niba amatora atabaye mu mucyo atazemera ibizayavamo. Naho Bwana John Magufuri uhagarriye ishyaka riri kubutegetsi rya CCM akaba yatangarije abanyamakuru ubwo yari arangije gutora ko yishimiye kuba afite uburenganzira bwo gutora abategetsi b’igihugu nk’abandi batanzaniya bose; yavuze ko ategereje ibizava mu matora kugira ngo azagire icyo atangaza.
Bamwe mubaturage ba Tanzaniya bamenyesheje itangazamakuru ko bishimiye itora bari gukora ryo kwishyiriraho abayobozi babo. Iritora rikaba ribumbiye hamwe itora ry’umukuru w’igihugu n’itora ry’abadepite.
Ubwanditsi.