Rwanda : Interahamwe nshya DASSO za Paul Kagame zitozwa n’abapolisi zamaze abaturage zibica urubozo !
Ingabo z'inkotanyi n'intore zirimo abapolisi n'inkeragutabara ntibihagije kuri Kagame akaba ashinze umutwe wa DASSO
[Ndlr: Ni uku bitangira iyo abanyagitugu batangiye kubona ubutegetsi bwabo bugeze mu marembera! Batangira bashinga imitwe yitwara gisilikare kandi igihugu gisanzwe gifite ingabo! Iyo mitwe ishingwa aba ari iyo kwica abaturage kandi ikanyunyuza imitsi y'abaturage kuko iba ibasahura ibibatunga kugira ngo nayo ishobore kubaho kuko ntamushahara abayigize baba bafite! Igitangaje ariko ni ukuntu Paul Kagame yishyiriyeho umutwe w'inkoramaraso wa DASSO akaba yarawuhaye n'amapeti kandi bisanzwe bizwi ko n'inkotanyi zose ariwe zikorera! Nimwisomere amahano umutwe wa DASSO ukorera abaturage!]
Mugihe Prezida Kagame yirirwa azenguruka isi ngo arashakira abanyarwanda amaramuko kandi ari uburyo bwo gusesagura umutungo w’igihugu uko yishakiye, imitsi y’abaturage muli rusange, ngizo za Rwanda day n’ibindi…..; turifuza kuzamubona imbere y’ubutabera hiyongereyeho n’icyaha cyo gusesagura umutungo w’igihugu mu ngendo zitabarika asigaye akorera hanze y’igihugu muli ibi bihe.
Ahandi habereye ikibazo nk’icyo, ni mu Murenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge hano i Kigali, kuri uyu wa Kabili taliki 05/10/2015 aho umubyeyi w’abana batatu witwa Charlotte UWINGABIRE yasenyewe abanje kwambikwa na police amapingu kumaguru no ku maboko; udutebe, udusafuriya bajugunya hanze, umwenda yambaye bawumuciraho asigarana ubusa ku manywa y’ihangu, imbaga y’abaturage yari hafi aho hagoswe ivuza induru aliko police n’abo bita Dasso barakumira ku buryo n’abanyamakuru bagerageje kuhagera bakijijwe n’amaguru ariko babirukankana babatuka ngo ni ‘‘ingegera z’abanyamakuru’’, bamwe muribo Gaston NTIREMBERA wa T.V 1 na Papy wa City Radio bagerageza no kwamburwa ibikoresho byabo nkaza Caméras n’amatelefone aliko baza kubisubizwa birukanwa aho.
Superintendant Modeste MBABAZI ukuriye ishami rya police mu Karere ka Nyarugenge avuga ko police idakora akazi ihagarikiwe na za Caméras ko ariyo mpamvu birukanye abanyamakuru n’abandi bose ati "police ikora ku manywa ntabwo yitwikira ijoro, si interahamwe!" Ati "uwumva ko yahohotewe azatange ikirego mu Rukiko". Nk’abafatanyabikorwa ba LETA mu guteza imbere igihugu, kuri ubu Urugaga rw’abanyamakuru mu Rwanda rukaba rusaba urwego rukuru rw’itangazamakuru gukurikirana uko guhohoterwa na police kw’abanyamakuru.A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
