Rwanda:Guharanira uburenganzira bwacu ni inshingano ndakuka!
Bamporiki nubwo yagira ate ntiyarata Kagame kurusha Kizito Mihigo wamwise intare none akaba yaramuteye ijanja!
Publicité
Iyo gukorera abantu ikibi bibaye itegeko, guharanira uburenganzira bwabo biba inshingano yabo, (quand faire le mal devient une loi, combattre pour tes droits devient un devoir); iyi nteruro ikaba isobanura ihame mpuzamahanga ry’uko abaturage ubwabo aribo bagomba kwirwanaho mu kwibohoza igitugu n’urupfu bakorerwa n'abategetsi babi babica.
Abategetsi ba FPR mu kunyunyuza imitsi y’abaturage bakoresha imbaraga nyinshi, amafaranga menshi, haba mu ngendo zitateganijwe mu ngengo y’imari, mu biterane bidafitiye abaturage akamaro (Rwanda day) n’andi manama, basobanura uburyo bafite imiyobore iruta iyabandi kandi bwahe yo kajya! Umutungo bakoresha bahiga abo batavuga rumwe, bajya kubica babaziza ko bashaka guharanira bwa burenganzira bwabo FPR ibavutsa; umutungo bakoresha bashoza intambara mu bihugu by’abaturanyi, amafaranga baha abamaneko ngo bamenye aho impunzi ziherereye ku isi bazijujubye; iyaba bawushyiraga mu iterambere ry’icyaro u Rwanda ruba rutemba ayo mata Bamponki aduciramo amarenga.
Aho Tito ntiyatinye kuyavuga kuko azi neza ko amateka u Rwanda rushingiyeho muri iki gihe ari yo ari gutuma perezida muzima nka Kagame yangirwa kwinjira muri Canada gusoza inama Bamporiki yari amutegerejemo? None Bamporiki nawe ati hari “stooge people, agatanga Padiri Nahimana Thomas ho urugero kuko ashaka kwiyamamaza kuba umukuru w’igihugu ngo ariko akaba agendera mu iturufu y’amoko. Sinzi amoko bamporiki avuga, niba ari uko Nahimana ari mu basobanuye ibibi bikorerwa abahutu hakoreshejwe abahutu b’inda nka Bamporiki, iyo nta ndorerwawo y’amoko irimo, ahubwo biri mu nshingano (devoir) za Nahimana.
Mu nama y’urubyiruko yabereye muri Canada kuva taliki ya 25 kugeza taliki ya 27 Nzeri 2015, aho umushyitsi mukuru yagombaga kuba perezida Paul Kagame utarashoboye kwemerwa kuhagera kubera imiziro yikoreye muri ibi bihe, ikinyamakuru www.igihe.com cyashoboye kutugezaho umujinya w’umwe mu bayobozi b’agatsiko ariwe Bamporiki; mu muvugo yatuye abatavuga rumwe na Leta y‘u Rwanda: “Bamporiki yatokoye abatiriganya batutuba bagambana ku batindi batatanze amata mu Rwanda”.
Icyo ngirango nibutse Bamporiki, ni uko kwifatira abantu ku gahanga akabatuka, kwishongora no gukinira ku mubyimba abaturarwanda barimo bicira isazi ku jisho atari byo bizatuma ahorana ayo mata mu kanwa yahawe na perezida Paul Kagame. Niba Bamporiki ataramenya ko, iyo gukorera abantu ikibi bibaye itegeko nkuko bimeze mu Rwanda, icyo gihe bene gukorerwa ikibi bahita bagira inshingano zo guharanira uburenganzira bwabo, azarinda yipfira ataramenya icyo bamuhora.
Umwanzi w’igihugu ni inde? Ni uharanira uburenganzira bwe cyangwa ni ubumwima?
Abategetsi ba FPR mu kunyunyuza imitsi y’abaturage bakoresha imbaraga nyinshi, amafaranga menshi, haba mu ngendo zitateganijwe mu ngengo y’imari, mu biterane bidafitiye abaturage akamaro (Rwanda day) n’andi manama, basobanura uburyo bafite imiyobore iruta iyabandi kandi bwahe yo kajya! Umutungo bakoresha bahiga abo batavuga rumwe, bajya kubica babaziza ko bashaka guharanira bwa burenganzira bwabo FPR ibavutsa; umutungo bakoresha bashoza intambara mu bihugu by’abaturanyi, amafaranga baha abamaneko ngo bamenye aho impunzi ziherereye ku isi bazijujubye; iyaba bawushyiraga mu iterambere ry’icyaro u Rwanda ruba rutemba ayo mata Bamponki aduciramo amarenga.Depite Bamporiki niwe mwanzi w’igihugu kuko ari we mu by’ukuri ugomba kwitokora kuko atiriganya atutuba agambana ku bayobozi, akicisha abanyarwanda umunyururu n’inzara, imbunda n’akagozi , kubaroha mu nzuzi, kubasenyera n’ibindi… Gusobanura ikibazo cy’u Rwanda uko kimeze si ukuba umwanzi w’uRwanda, numva ari inshingano zanjye zo gusobanura ko nkunda u Rwanda cyane rwose, ariko ko nanga bidasubirwaho amafuti ya FPR na Kagame kubera impamvu navuze haruguru no kuba bakoresha umuntu nka Bamporiki ufite ikirimi cyasumbye iminwa, wirebera amata ye atitaye ku y’abaturage bo mu cyaro.
Abadepite n’Abasenateri b’u Rwanda bakwiye gukura abantu mu gihirahiro cya jenoside ya 1994, bakareka tugakorera igihugu.
Bamporiki, kimwe n’abandi badepite n’abasenateri bagifatako gusobanura iyicarubozo rikorerwa abanyarwanda cyane cyane abahutu ari ugutobera u Rwanda, bakwiye kureka gushinyagura. Ntabwo bakunda u Rwanda kurusha abahutu! Kuri izi ngirwa ntumwa za rubanda, u Rwanda ni ka gatsiko ka FPR, u Rwanda ni Kagame. None se andi mashyaka azaba iki? Azaba he? Abatari mu mashyaka bazaba abande? Senateri Tito Rutaremana aherutse gushimangira ko demokarari y’uRwanda ishingiye ku mateka. Ariko ntiyasobanuye ayo mateka ari ayahe!
Aho Tito ntiyatinye kuyavuga kuko azi neza ko amateka u Rwanda rushingiyeho muri iki gihe ari yo ari gutuma perezida muzima nka Kagame yangirwa kwinjira muri Canada gusoza inama Bamporiki yari amutegerejemo? None Bamporiki nawe ati hari “stooge people, agatanga Padiri Nahimana Thomas ho urugero kuko ashaka kwiyamamaza kuba umukuru w’igihugu ngo ariko akaba agendera mu iturufu y’amoko. Sinzi amoko bamporiki avuga, niba ari uko Nahimana ari mu basobanuye ibibi bikorerwa abahutu hakoreshejwe abahutu b’inda nka Bamporiki, iyo nta ndorerwawo y’amoko irimo, ahubwo biri mu nshingano (devoir) za Nahimana.Bamporiki we! Reka nguhishurire, mpereye mubyo wavuze muri Canada, n’ibindi uhoza mu kanwa uhebeba imbere ya FPR, dore nta kindi baguhora cyera kirabura, baguhora ikirimi kibi cyawe kandi mu Kinyarwanda baca umugani ugira uti:” Nyiri kirimi kibi yatanze umurozi gupfa!”. Narangiza nkubwirako amata ya Kagame asharira nutayacira hakiri kare ejo azaba ari kukurya mu nda, uri kwiruka kubera gucibwamo.
Umusomyi wa Veritas
Kamembe
