Rwanda: Mugesera arasabwa kwicira urubanza ataburanye!
[Ndlr: Kugeza ubu nta mutangabuhamya numwe wa Mugesera wari wagezwa imbere y'urukiko ngo amushinjure, ariko ubutabera bw'agatsiko buri gusaba Mugesera ngo niyifatire ibyemezo hakurikijwe imyanzuro y'ubushinjacyaha bwamukatiye kera, ubu butabera ni agashya muri iyi si!]
Urukiko rukuru mu Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongerera Leon Mugesera igihe cy’icyumweru kimwe gusa agategura imyanzuro ya nyuma y’urubanza. Umucamanza yavuze ko nta kundi kuburana kuzongera kubaho uretse kwanzura ku ruhande rw’uregwa. Uregwa yajuririye ibi byemezo avuga ko bibangamiye bikomeye uburenganzira budahungabanywa bwo kwiregura agenerwa n’amategeko. Leon Mugesera yabwiye umucamanza ko icyumweru cyo gutegura imyanzuro kidahagije ndetse iminsi itanu kuyikoresha avuga ku gitabo cy’amapaji asaga 100 gikubiyemo imyanzuro y’ubushinacyaha nay o ari mike.
Abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bagera kuri 28 barangije gushinja Leon Mugesera, mu gihe uregwa we urukiko ruvuga ko nta rutonde ruhamye rw’abatangabuhamya bamushinjura yarugejejeho. Leon Mugesera avuga ko afite abatangabuhamya basaga 100 bakwirakwiye hirya no hino ku Isi. Ko yabuze ubushobozi bwo kubageraho.
Leon Mugesera w’imyaka 64 y’amavuko yoherejwe n’igihugu cya Canada mu mwaka wa 2012 kuburanira mu Rwanda ibyaha bya Genocide. Araburana ibyaha bikubiye mu ijambo yavugiye muri meeting yo ku Kabaya mu mwaka wa 1992. Ni ijambo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumushinja ko yarivuze agambiriye gukangurira abahutu kurimbura abatutsi.
VOA.