Burukinafaso: Ibintu biri kwihuta kandi bigahindura isura vuba/ ministre w'intebe Isaac Zida yarekuwe!
Ministre w'intebe wa leta y'inzibacyuho y'igihugu cya Burukinafaso Isaac Zida wari warafashwe bugwate n'umutwe w'abasilikare bashinzwe kurinda umukuru w'igihugu (RSP) bahiritse leta y'inzibacyuho, yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 22/09/2015. Irekurwa rya Isaac Zida rihuriranye n'uko imitwe inyuranye y'ingabo z'icyo gihugu ishyigikiye leta y'inzibacyuho yinjiye mu murwa mukuru wa Ouagadougou mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira iryo kuri uyu wa kabiri, izo ngabo zikaba ziri mu gikorwa cyo kwambura intwaro umutwe urinda umukuru w'igihugu (RSP) wahiritse ubutegetsi bw'inzibacyuho.
Umuyobozi wa sosiyete sivile muri Burukinafaso Guy Hervé Kam yagize icyo atangaza kuri iryo rekurwa rya ministre w'intebe Isaac Zida kimwe n'intangazo ry'integuza ryatanzwe n'abakuru b'ingabo z'icyo gihugu risaba umutwe ushinzwe kurinda umukuru w'igihugu gushyira intwaro hasi ntayandi mananiza mu rwego rwo kwirinda ko hari andi amaraso yameneka. Guy uhagarariye sosiyete sivile yagize ati:" Muri iki gitondo, turashimira cyane ingabo z'igihugu kimwe n'abantu bose bari gukora ibishoboka byose kuva ejo kugira ngo hatagira andi maraso yongera kumeneka. Abantu benshi bamaze gupfa. Muri uyu mwanya abantu bose bafashwe bugwate barimo na ministre w'intebe bamaze kurekurwa, tugomba kurushaho kuba maso. Ubu nibwo tubonye uburyo bwo kurangiza burundu imyivumbagatanyo twatangiye mu kwezi kwa cumi, kugirango tuyandike mu nyuguti za zahabu ku ibuye ry'amateka yo kwibohoza kw'abaturage, tukaba tugomba gukora kuburyo byose birangira mu mutuzo. Twese turi abajandarume bagomba kurinda abantu n'ibintu byabo."
Umuyobozi w'umutwe w'ingabo zirinda umukuru w'igihugu ari nazo zakoze igikorwa cyo guhirika ubutegetsi Jenerali Diendéré yatangaje ko ari mubiganiro n'abakuru b'ingabo z'igihugu cya Burukinafaso kugira ngo izo ngabo zagose umurwa mukuru zishobore gusubira mu bigo byazo. Twabibutsa ko abantu babiri bakomeye bafashwe bugwate n'uwo mutwe ushinzwe kurinda umukuru w'igihugu aribo Perezida na ministre w'intebe bamaze kurekurwa. Perezida Michel Kafondo kuva ejo kuwa mbere yahungiye muri ambasade y'igihugu cy'Ubufaransa, akaba atemera imishyikirano yakozwe na Jenerali Diendéré n'abakuru b'ihugu bya Sénégal na Bénin kuko avuga ko ibyo biganiro atabitumiwemo, igihugu cy'Ubufaransa cyavuze ko kigomba kurinda kuburyo bwose perezida wa Burukinafaso wafashe inzira y'ubuhungiro muri ambasade yacyo iri muri icyo gihugu. Ministre w'intebe Isaac Zida warekuwe muri iki gitondo yahise ajya mu rugo rwe; naho perezida w'inteko ishingamategeko y'agateganyo Chérif Sy ari mu bwihisho ari naho akomeje gutangira ubutumwa ku baturage abasaba guhaguruka bakirukana agatsiko k'umutwe w'ingabo zishinzwe kurinda umukuru w'igihugu kahiritse ubutegetsi.
Uwo mutwe w'ingabo zirinda umukuru w'igihugu wahiritse leta y'inzibacyuho ukaba warashinzwe na perezida Blaise Compaoré nawe wirukanywe k'ubutegetsi n'abaturage bitewe ni uko yari yatangiye ibikorwa byo guhindura itegeko nshinga kugira ngo azagwe k'ubutegetsi. Umutwe w'ingabo zamurindaga kandi zimutsimbarayeho uyobowe na Jenerali Diendéré ukaba warahiritse leta y'inzibacyuho kugira ngo Blaise Compaoré n'inkoramutima ze basubire k'ubutegetsi, ariko aho ibintu bigeze ni uko uwo mutwe utakurikiwe n'ingabo zose kuburyo bishobora kubyara intambara ikomeye muri icyo gihugu. Ikibazo gikomereye abahiritse ubutegetsi muri Burukinafaso bafite, akaba ari uko amahanga yose yabateye utwatsi kandi n'abaturage benshi bakaba batabashyigikiye.
Ubwanditsi