Rwanda: Abaganga ba Singapuru y'Afurika bari kugwa umudari!
Ntabwo Dr Gasakure wari ushinzwe kuvura Kagame yapfa urupfu nk'urw'imbwa ngo abasigaye bazagire icyo babona!
[Ndlr: Kimwe mu bikorwa bishyirwa imbere muri poropagande y'ubutegetsi bwa FPR Kagame ni uko bavuga ko iyo leta yashyizeho ubwisungane bw'ubuzima mu gihugu hose, ubu abanyarwanda bakaba bavurirwa ubuntu, byageze nubwo bimwe mu bihugu by'Afurika ngo byaje guhabwa amasomo mu Rwanda yo gushyiraho ubwisungane mu buzima. Ikimaze kugaragarira ibihugu byinshi by'Afurika ni uko urusaku rw'abanyamahanga bafumbatishijwe agapfunyika k'inoti z'amakotanyi kugira ngo bamamaze ubutegetsi bwa Kagame ari icyuka gusa! Amajyambere y'u Rwanda ameze nka za mva Yezu yavuze basiga irangi ry'umweru inyuma rikaberengerana kandi imbere zaraboze! Niba se abaganga bahembwa mitiweli y'abaturage , nyuma y'aho abo baturage baba bamaze kugurisha amatungo yabo n'imyaka byari bibatunze kugira ngo babone iyo mitiweli yo guhemba abaganga, abaturage nibamara gushirirwa bizagenda gute? Ese mbere y'uko izo za mitiweli za Kagame ziza, imishahara abaganga bahembwaga yavaga he? yagiye he? Niba se muganga adashobora kubona umushahara, ubwo umuturage ashobora kuvurwa bikwiye? Ese imiti yo iraboneka?...]
Mu gihe hakunze kuvugwa ko serivisi y’ubwisungane mu kwivuza ifite amadeni menshi ibereyemo ibitaro bitandukanye, ingaruka z’aya madeni zatangiye kugaragara no kugera ku baganga. Amakuru ava mu baganga ubwabo, avuga ko iyo bahembwe ukwezi kumwe, nta cyizere cy’uko bazabona ay’ukundi kwezi. Ibitaro bimwe na bimwe birerura bikavuga ko amafaranga bayabuze kubera umwenda Mutuelle de Santé ibafitiye itarabishyura.
Ibitaro bya Kabutare mu mujyi wa Huye ni kimwe mu bikunze kwakira abarwayi benshi. Abaganga bahakora bavuga ko kugeza uyu munsi batarahembwa amafaranga yabo y’ukwezi kwa munani, kandi n’ukwezi kwa cyenda nta kizere bafite cyo kuzayabona. Uwaduhaye amakuru yagize ati “Mudutabarize rwose, kuko ntibyumvikana ukuntu ukwezi kwa munani gushize, none n’ukwa cyenda kukaba kugiye gushira tutarahembwa.” Yongeraho ati “ubu turava mu rugo abana bicira isazi mu jisho, abandi ba nyiri amazu babasohoye.” Asoza avuga ati “turifuza ko inzego zirebwa n’iki kibazo zadutabariza tugahembwa kuko ubuzima bumeze nabi.”
Itangazo rimanitse kuri ibi bitaro, rirasobanura iki kibazo mu mizi, ariko rigasaba abakozi kwihanga, kuko bategereje amafaranga azava muri mutuel de santé no mu bandi baterankunga. Iryo tangazo riragira riti:
"Tubabajwe no kubamenyesha ko kugeza uyu munsi, tutarabona uburyo bwo kuhemba umushahara w’ukwezi kwa Kanama 2015, kubera ko kuva mu Ukuboza 2014 kugeza uyu munsi, tutarishyurwa na MUSA kandi ari iyo iba idufitiye hafi 90% by’amafaranga tuba tugomba kwishyurwa, hakiyongeraho kandi fonds za projets SS TB, SS HIV na TBMR zitaraboneka. Tubaye tubasabye kwihangana mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro burimo kureba uburyo iki kibazo cyakemuka. Turacyagerageraza kuvugana n’inzego zicunga Mutuelle de Santé."