Burkina: Gufata ubutegetsi no gushobora kuyobora ni ibintu bibiri bitandukanye
Amakuru ari guturuka mu gihugu cya Burukinafaso aremeza ko umusilikare mukuru Général Gilibert Diendéré akaba n'inkoramutima ya Blaise Compaoré, uwo musilikare yemeye gusubiza ubutegetsi bwose perezida w'inzibacyuho w'icyo gihugu Michel Kfando.
Général Gilibert Diendéré yemeye gusubiza ubwo butegetsi nyuma y'ibiganiro bidahagarara yagiranye na perezida w'igihugu cya Sénégal Macky Sall ari nawe uyobora muri iki gihe umuryango wa CEDEAO ari kumwe na Perezida Yayi Boni w'igihugu cya Bénin. Muri ibyo biganiro humvikanyweho ko amashyaka yose yatanze abakandida agomba kujya mu matora harimo n'abakandida b'ishyaka rya Blaise Compaoré bari bangiwe kandidatire zabo.
Nyuma y'amasaha 72 Perezida Michel Kfando afashwe n'abasilikare bayobowe na Diendéré yaje kurekurwa kimwe n'abaministre 2 nabo barekuriwe hamwe nawe. Mu masaha ari imbere biteganyijwe ko Général Gilibert Diendéré atangariza abaturage b'igihugu cya Burukinafaso ndetse n'amahanga ijambo rivuga kubyerekeranye n'imyanzuro yumvikanywe mu biganiro byakozwe byo gusubiza ubutegetsi abasivili bayoboye leta y'inzibacyuho.
Général Gilibert Diendéré akimara gufata ubutegetsi abaturage barahagurutse bajya mu mamihanda kandi na nubu baracyayirimo ndetse umugaba mukuru w'ingabo z'icyo gihugu ageza ubutumwa kubaturage abamenyesha ko ingabo za Burukinafaso zitari kumwe n'agatsiko kihaye guhirika inzego z'igihugu. Ibihugu by'amahanga byahise byamagana iryo hirikwa ry'ubutegetsi, igihugu cy'Ubufaransa cyakoronije Burukinafaso cyatangaje ko abihaye gufata abayobozi b'igihugu ho ingwate babarekura vuba bagakomeza imirimo yabo yo kuyobora igihugu, umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA wahise ufata icyemezo cyo guhagarika igihugu cya Burukinafaso muri uwo muryango kandi abihaye ubutegetsi ku ngufu bafatirwa ibihano byo gukomanyirizwa mu gutembera n'imitungo yabo igafatirwa.
Gufata ubutegetsi ku ngufu no kuyobora birahabanye
Mu myaka y'1970 ibihugu byinshi by'Afurika byabayemo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi, abafashe ubutegetsi muri icyo gihe bayoboye mu mahoro ndetse bamwe baratunga baratunganirwa, ariko uko imyaka ishira niko isi igenda ihinduka n'abayituye bakagira indi mitekerereze, muri iki gihe biragoye cyane guhirika ubutegetsi abaturage batagushyigikiye ukayobora bikaguhira! Biragoye kandi kurushaho kubeshya abantu ko muri iki gihe igihugu gishobora kubaho, ubutegetsi bugakora mu mutuzo budashyigikiwe n'ibihugu by'amahanga, hari abayobozi benshi muri Afurika usanga baniga abaturage maze bagatera hejuru bakavuga ko amahanga nta jambo abafiteho! Imvugo nk'iyo ni ukurimanganya kuko iyo umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA udafatira ibihano abafashe ubutegetsi ku ngufu muri Burukinafaso nta mpamvu yari gutuma batabugumana, bakica abaturage babivumbuyeho abasigaye bagaceceka!
Igikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri Burukinafaso ni isomo rikomeye cyane kubanyagitugu birirwa babeshya ko nta jambo amahanga abafiteho kandi ibihugu by'amahanga cyane cyane ibihugu bikomeye kuri iyi si bimenye ko bifite uruhare rukomeye mugushimangira ubutegetsi bw'igitugu aho buri hose ku isi , kuko iyo haramuka hagize igihugu cy'igihangange kijya inyuma y'abahiritse ubutegetsi muri Burukinafaso; ntabwo ibyo guha ubutegetsi abasivili biba biri kuvugwa, ibi rero bikaba bishimangira neza amahame y'uko abanyafurika bicwa n'ibihugu by'ibihangange bishingira igiti abayobozi b'abicanyi bo kuri uwo mugabane.
Ubwanditsi