Uganda: Mbabazi yahisemo kuzahangana na Museveni nk’Umukandida wigenga aho kumusaba umwanya nyuma y’amatora!

Publié le par veritas

Abanyepolitiki ba opposition mu Burundi bari gusaba Nkurunziza imyanya bashobora kuba hari icyo bigishije abanyepolitiki bo mu gihugu cya Uganda!

Abanyepolitiki ba opposition mu Burundi bari gusaba Nkurunziza imyanya bashobora kuba hari icyo bigishije abanyepolitiki bo mu gihugu cya Uganda!

Amama Mbabazi we ntashaka guhunga amatora kugira ngo ajye gusaba umwanya Museveni nyuma y’amatora, ahubwo yiyemeje guhangana nawe nubwo bari mu ishyaka rimwe ! Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Uganda, ubu akaba afite icyizere cyo kuzatsinda Perezida Museveni akamusimbura ku butegetsi, Amama Mbabazi yatangaje ko noneho aziyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora ateganyijwe muri Uganda.
 
Mbabazi, kuri uyu wa gatanu mu rugo iwe Kololo, niho yatangarije iby’uyu mugambi we mushya. Yagize ati “Mu byumweru bitandatu bishize, ibyo mperuka gutangaza byari ibijyanye n’umutekano wanjye mu ishyaka ryanjye (NRM). Ku berako iyo mpamvu NRM (ishyaka na Perezida Museveni arimo) ryatambamiye ibyifuzo byanjye.”
 
Ati “Nafashe icyemezo cyo kutaziyamamaza nyuze muri NRM, kandi ijyihe nikigera nzatorwa nk’Umukandida mu matora ya Perezida.” Mbabazi aherutse gusaba abarwanashya ba NRM kumushyigikira bakazamutanga nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri 2016.
 
Gusa uyu mugabo kimwe na mugenzi we Dr Cyiza Besigye bombi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Museveni bakunze gutabwa muri yombi nyuma bakarekurwa nyuma yo gutangaza ko bazahangana na Museveni mu matora.
 
Source : The Monitor
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C
Ese yarikoye?
Répondre
K
M7 atangire yihe moral yikwe nka mugenzi we Kagame wagiye muri Nkungu i Cyangugu akagura inka 2 akaziha abaturage ngo bazimukwe. Ibyo bakora byose turabarambiwe kandi they ruling now on a volcano ready to explose.
Répondre
V
7. ni vempire il vit par le sang tugiz'amahirwe<br /> yavaho ariko sinzi byashiboka.
V
M7. ni empire il vit par le sang tugiz'amahirwe yavaho ariko sinzi byashiboka.