NI KUKI BITABA AHANDI ARIKO BIKABA MU RWANDA GUSA?
Ubu ikibazo abanyarwanda bibaza ni iki: “Ni iki Perezida Kagame yaba yaratanze k'ubuyobozi bw'Amerika kugira ngo budakoma akamo bumwamagana ku byaha bikomeye by'ubwicanyi yakoze mu Rwanda no muri Congo?” Kuva mu mwaka w’1990 kugeza ubu mu Rwanda, Kagame yishe abantu mu buryo bwinshi: Abakubiswe udufuni, abatewe imisumari mu mutwe ya santimetero 16 babahambiriye amaboko m’umugongo, bagapfa babona amaraso yabo avanze n'ubwonko bwabo bibavamo; hari abapfuye bahambiriye amaboko n'amaguru i mugongo bakubiswe agafuni, abagore batwite basatuwe inda bapfana n'abo bari batwite n’ibindi bibi byinshi.
Jenoside ya korewe i KIBEHO mu mwaka w’1995 itandukanye ite n'iyakozwe n'Interahamwe muri 1994? Muri jenoside yakozwe n'Interahamwe, hishwe abahutu bari muri opposition, kandi bapfuye ARI BENSHI kubera ko ari bo bari benshi mu gihugu no muri opposition, ariko ngo ibyo ntibikavugwe! Ngo tujye tuvuga ko hapfuye 1.000.000 y'abatutsi gusa, n’ubwo mu gihugu cyose batari bageze kuri uwo mubare mu mwaka w’1994! None se koko twemezwe, kandi twemere NK'IBICUCU ko ABATUTSI ARIBO BAPFUYE BONYINE? Ko i SREBRENICA muri Bosnie hishwe 6.000 by'Abayislam bikitwa jenoside. Ni kuki i KIBEHO naho hishwe ABAHUTU 8.000 bikaba bitanavugwa? Aba bahutu bishwe i Kibeho bari inyamaswa? Rero n'ingagi, inzovu n'intare… iyo byishwe abazungu bararira! Mu gihe abantu bapfa bakaruca bakarumira, bagasakuza gusa iyo babifitemo inyungu.
Ibi byose mvunze ntabwo ari ibintu by’ibihimbano, BYOSE TUBIFITIYE UBUHAMYA BUBYEMEZA. Abenshi bishwe imirambo yabo yatwikiwe mu mashyamba, nko muri Parc National y'Akagera, muri Nyungwe, Arboretum y’i Butare…, abandi bajugunywe mu migezi no mu biyaga. Hari abandi bagiye batabwa mu misarane naza ruhurura (puits perdus). Abajugunywe mu misarani bavugwa na raporo yatanzwe na ministre ubwe mu nama y’abaministre mu mwaka w’1995.

Hari 300.000 by'impunzi (ndlr: z'abahutu) zishwe nk’inyamaswa muri CONGO na APR/FPR ya Kagame, ntaho abo bishwe bigeze bashyingurwa, uretse ko bamwe bajungunywe mu ruzi rwa Kongo, ariko ngo turenzeho ntitubivuge! Ariko tuvuge ko hapfuye abatutsi gusa bishwe n'abahutu mu Rwanda! Kurijye Kagame agomba gufatwa agashyikirizwa inkiko ntakwitwaza iby’UBUDAHANGARWA (immunité). Ni ubudahangarwa ki se BW'UMWICANYI? Harya umwicanyi w'umuhutu atandukanye ate n'umwicanyi w'umututsi? Bose ni abicanyi.

Faustin Twagiramungu
Perezida wa RDI na CPC
(facebook)