Ubwongereza : Karenzi Karake yarekuwe ataburanye ngo agirwe umwere !
[Ndlr :Ubucamanza bw’Ubwongereza bwatunguranye burekura Karenzi Karake butamushyikirije ubutabera bw’igihugu cya Espagne bwifuza kumuryoza ibyaha by’indengakamere birimo na jenoside yakoze. Iryo rekurwa ntabwo ryakurikije igihe urukiko rwari rwahaye Karake cyo gusuzuma niba ashobora gushyikirizwa igihugu cya Espagne cyangwa ntiyoherezweyo. Irekurwa rya Karake n’igihugu cy’Ubwengereza ritunguye cyane imiryango yatanze ikirego ariko abanyarwanda benshi ntibatunguwe kuko si ubwambere ubutegetsi bwa Paul Kagame n’abicanyi baburimo bakingirwa ikibaba n’Ubwongereza ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ; icyo abanyarwanda bagamba gukora ni uko bagomba guhuza imbaraga bakazihanira ubwabo abicanyi bakomeje kubahekura mu Rwanda naho abazungu ntabutabera bazigera baha abanyarwanda kuko nabo ari abafatanyacyaha n'abo bicanyi b’i Kigali. Abanyarwanda n’abanyamahanga bakomeje gusaba ubutabera bihangane bazabubona].
Publicité
Lit Gen Karenzi Karake yagombye kurindwa n'abapolisi nyuma y'uko abigaragambyaga bamuteye amacupa y'amazi
Urukiko mu Bwongereza rwarekuye Liyetona Jenerali Karenzi Karake. Mu mwanzuro w’umucamanza wamaze iminota itageze ku icumi, yanzuye ko Bwana Karake atagikurikiraywe mu Bwongereza, kandi ko yongeye guhabwa uburenganzira bwe. umucamanza yasabye Karenzi guhaguruka akemeza umwirondoro we.
N’ubwo Karake yarekuwe, Minisitiri Busingye yavuze ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukurikirana iki kibazo. Yongeyeho ati: ”Tuzakomeza guhangana nabyo kubera ko uru ni urubanza rutarimo ubutabera.” Hagati aho, Karenzi yasohowe mu rukiko arinzwe bikomeye n’abapolisi nyuma y’uko itsinda ry’abanye Congo babarirwa muri 20 bari hanze y’urukiko rw’ibanze (Magistrate Court) bigaragambije, berekana uburakari bukabije. Bateye amacupa y’amazi abari bahagarariye guverinoma y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubucamanza mu Rwanda, Johnston Busingye yabwiye BBC ko guverinoma y’u Rwanda yishimiye irekurwa rya Liyetona Jenerali Karake. Yagize ati : ”Turishimye kuko uburyo yari afashwe bwavuyeho.” Akimara gusohoka mu rukiko, Bwana Karake, wari waje mu rukiko yambaye ikositimu y’ubururu, yagaragaje ibyishimo ari kumwe n’abandi bayobozi b’u Rwanda, barimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Williamsn Nkurunziza.
N’ubwo Karake yarekuwe, Minisitiri Busingye yavuze ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukurikirana iki kibazo. Yongeyeho ati: ”Tuzakomeza guhangana nabyo kubera ko uru ni urubanza rutarimo ubutabera.” Hagati aho, Karenzi yasohowe mu rukiko arinzwe bikomeye n’abapolisi nyuma y’uko itsinda ry’abanye Congo babarirwa muri 20 bari hanze y’urukiko rw’ibanze (Magistrate Court) bigaragambije, berekana uburakari bukabije. Bateye amacupa y’amazi abari bahagarariye guverinoma y’u Rwanda.Karenzi Karake yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatandatu, tariki ya 20 2015 ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Heathrow, nyuma y’impapuro z’Uburayi zita muri yombi zasohowe na Esipanye ku byaha by’intambara, aregwa ko yakoze nyuma ya Jenoside mu mwaka wa 1994 muri Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubushinjacyaha buvuga ko mu bapfuye harimo na batatu bafite ubwenegihugu bwa Esipanye bakoreraga umuryango ”Medicos del Mundo”.
Ariko urukiko rwavuze ko ibirego bikubiye mu mpapuro zafatishije Bwana Karake, bidatanga ibimenyetso bihagije byatuma yoherezwa muri Esipanye, igihugu cyashakaga kumuburanisha.
Inkuru ya BBc Gahuza
