Rwanda : Sinshaka kubona abahunga igihugu cyangwa abapfa kubera ingingo y’101 (Dr.Donald Kaberuka).

Publié le par veritas

Ishyamba si ryeru mu bayobozi bakomeye kandi b’inararibonye bo muri FPR Inkotanyi kubera icyemezo Paul Kagame yafashe cyo kwigundiriza kubutegetsi. Umwe mu ntiti zikomeye za FPR ndetse akaba yemerwa ku mugabane w’Afurika Bwana Donald Kaberuka yatanze impuruza yo kwitandukanya n’abantu bashaka kwica itegeko nshinga bahindura ingingo y’101. Kaberuka akaba asanga icyo gikorwa cyo guhindura iyo ngingo gisoshobora gukururira u Rwanda amakuba akomeye akaba yatuma asubira mu buhunzi ! Kugeza ubu ntacyo FPR iravuga kumugaragaro ku ihindurwa ry’itegeko nshinga, uko guceceka kwayo kukaba guteye amakenga bitewe ni uko abenshi bagize uwo muryango bashaka kubahiriza itegeko nshinga. Hasi aha tubagejejeho inyandiko Donald Kaberuka yagejeje kubanyarwanda. Iyi nyandiko ikaba iri kunyura ku mbuga nyinshi mpuzambaga ndetse na telefone zigendanwa:

Dr Donald Kaberuka

Dr Donald Kaberuka

Musubize Amaso inyuma murebe aho twavuye

Amateka yacu nk'Abanyarwanda yatwigishije byinshi. Ni benshi bitanze ngo u Rwanda rugere kwiterambere; Ni benshi bamennye amaraso yabo ngo barubohoze.

Nabaye lmpunzi igihe kinini, Sinshaka kubona Aba hunga lgihugu cg Abapfa bazira lngingo y'l01. ltegeko Nshinga ryanditswe neza kandi rirasobanutse. U Rwanda n'igihugu kigendera ku mategeko.

Bivuga ko nta muntu urihejuru y'ltegeko. Nk'Abanyarwa nda reka twige Kubaha Amategeko twitoreye; Nsabye Urukiko rw'ikirenga kurengera ltegeko Nshinga.

Ntiryashyiriweho Umunyarwanda runaka, ahubwo ryashylriweho Aba nyarwanda, ritorwa n'Abanyarwanda. Nitanduka nije nuwavugurura  iritegeko munyungu ze, bwite. Hato, Ejo amateka atazabimbaza, nemera Demokarasi.

Afurika ntizigera itera imbere mugihe,uburenganz ira bw'ibanze bwa muntu budahawe Agaciro .

Abagiye inama itnana irabasanga.

Dr Donald KABERUKA

Murakoze

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G
Dr kaberuka niwe muntu wize ushobora gutekereza gusa? ubu nabandi batinyutse bakamutera inkunga koko!
Répondre
J
muvuge! irangingo izahindika.Kagame.atuyobore turacyamukeneye
Répondre
3
Rwose bakagombye kumera nkawe.uvuge nokukibazo cyahagaritswe mu england
Répondre
3
Rwose bakagombye kumera nkawe.uvuge nokukibazo cyahagaritswe mu england
Répondre
R
Mukomere bavandimwe.
Muragahorana ingabo n'ubutwari.
nagira ngo nanjye ngire icyo mvuga ku bijyanye n'ihindurwa ry'itegeko nshinga.
ubusanzwe itegeko nshinga ntabwo ryavuye mu ijuru ngo ritugweho kuburyo tutarifiteho uburenganzira bwo kurihindura cg kurikuraho burundu.
nk'uko andi mategeko avugururwa,n'itegeko nshinga naryo nubwo riruta ayandi ntibiribuza kuba ryahindurwa ngo rijyane n'igihe tugezemo.
dufite abatubera abayobozi ku rwego rwa President simbyanze,ariko tuzajye tunareba kure.icyo dukeneye si impinduka z'Umu president,ibyo dukeneye nuko ibyo twagezeho twabishimangira.HE Paul KAGAME amaze kunyemeza ko imbaraga,ubushobozi,umwete,igitsure afite bituma tugira icyizere nta gushidikanya ko dufite ejo heza nitutagira abatuvangira.
nta gishya mbona abandi bazatuzanira uretse kwica system iriho no kuzisubiza inyuma.
experience HE afite numva aricyo nanjye namusabira ko yakomeza kutuyobora.
gusa hazabeho clauses mu guhindura itegeko hato tutazatungurwa n'abantu bakatuzengereza.dushobora kwisanga twatsinzwe na haduyi akaba kubuyobozi imyaka 1000.ariko RPF turi maso si RPF GUSA,abanyarwanda turi maso kandi tuzaharanira kurwanya ikibi twubakira ku byiza twagezeho
Répondre
B
Nuko rwose Rwabugiri rwa Rwogera, komeza ubabwire. Aliko barumva se ? Ubugarasha se bubakundiye ?
B
kaberuka bamubeshyeye runo rubuga ntabwo ruvuga neza igihugu cyacu kandi subwambere rubikora rwahimbwe nabantu bashaka guteranya abanyarwanda bakorera hanze yi gihugu rero ntimubyemere nibinyoma gusa
Répondre
N
Ntore ntimukivuguruze. Muti injiji mbi ni iyize , inziza ni itarize!!!!!!! None se niba Kaberuka yanditse nk, injiji yize muragirango bigende bite? Ese ntimwatangiye kumupfobya ngo si umunyarwanda!!!!! Impanvu yanditse nabi ni uko yanditse urunyankore!!!!!! Mupfuye aka MRND nayo ni uko byatangiye mu minsi ya nyuma. Ariko simbarenganya nta mugabo winrya ho abishaka! !!!!!!!!!!
Répondre
N
Bantu mushyihikiye FPR mushyire mugaciro. Mwituka veritas ngo RTLM. Nanjye ubwange ndashidikanya ko atari Donald Kaberuka wanditse biriya. Ntimukikome abahutu cyane kuko hari nabatutsi bandika aha kandi badashyigikiye FPR. Namwe tuzi ko babategeka kandi bakanabahembera gutukana kumbuga za opposition. Ikibazo nyamukuru mufite di abahutu kuko opposition mufite ikomeye ni iyabatutsi yabatesheje umutwe. Kandi bo bamaze kijijuka barabasize cyera muzabibona mu minsi mike igiye kuza. Nta kizima kiba ho usibye icyanyu!!!. Niyo umuntu avuze ukuri ntacyo mubivuga ho ahubwo muratinya. Namwe muri impanga zinterahamwe kuko mukora nkazo. Ese nimwe mukora analysis nziza mwenyine? Murahakana se ko mutari gucikamo ibice? Muhakana ko Kaberuka adafitanye ibibazo na Kagame watangiye gushya ubwoba bwuko Donald ashaka kuba President? Ngaho ni musome The Rwandan kandi nyirayo muramuzi. Ni murebe icyo ivuga kuri Donald na Kagame!!!!!!! Ese mubyirwa niki ko abatutsi bose bashyigikiye igitugu!!!!!! Ngaho mwiraye mubabakamiye nka Rujugiro na Rwigara murabishe abandi murirukanye.Ubwo nibwo bwenge twabashimira se. Reba abatutsi mumaze kwica no guca imitwe ubundi mwihe amanota. Ni muperezida wishe Muganga we agapfa nk, Imbwa? Ntaho nibuka byabaye usibye mu Rwanda. Mubeshyera abahutu ngo bakweduye inda ariko nimurebe uburyo muri gucuranwa aka wa mugani wa Nyirabiyoro. Ese mwebwe ko mugaya abandika kuki mutabaha urugero rwibyo bandika? Rero ibyo muvuga ntibica abantu intege. ahubwo bibaha ingufu kandi bikerekana intege nke zanyu. Donald Kaberuka position ye turayizi. Ejobundi yakiriwe muri America ntimwajya yo kandi ibindi bihugu bihagarariwe mu muhango. None ngo ari muba membre!!!!! Ni nde wababwiye ko abatutsi bose bari muri FPR???? Abazi ubwenge bari kuyishinguka mo kuko iri hafi gusimbura MRND na MDR murukiko rwa Arusha. Nimutukane nababwira iki. Na muhabura ibyo yavugaga iteranya abantu birabitse. Mu gihe cyitarambiranye bizasohoka.
Répondre
B
Donald Kaberuka bamuhimbiye. Ntabwo yavuga amagambo nkaya. Yarahiye kuva kera ko atazasubira muli politique. Atazavuga ibyerekeranye na politique. Kandi yarabyerekanye muburyo buhagije yanga gusubiza ibibazo abanyamakuru bamubaza iteka bijyanye na politique. Nta na limwe yigeze avuga politique aho aliho hose yabaga ali. Kandi bose barabizi. Kuburyo aba journalistes bamaze kumumenya ntawukimubaza ibya politique kuko bazi ko atali bubisubize.
We arashaka kuzikomereza finance kuko nubundi waliwo mwuga we.

Hano lero ifungurwa rya Karenzi Karake ryabazonze kuburyo basaze. Bariho barashakisha ako bihimbira akaliko kose kabaha morale. Nkuko ubivuze, sinon c'est la dépression nerveuse ou psychologique.

Reka nimureke guta ibitabapfu n'ikimwaro cyinshi cyabazonze mushaka guhimba ibyo Donald Kaberuka atavuze.
Répondre
K
Ntimugacuruze ibihuha bavamdimwe ntaho byabageza.
Ese iyi nyandiko yanditswe n'umuntu bigaragara ko atize menshi koko yakwitirirwa umunyabwenge nka Dr. Donald ?
Ese ninde wakubwiye ko RPF ntacyo iravuga ku ihinduka ry'itegeko nshinga? Wowe wanditse iyi nkuru ni wowe utabizi, ariko umu membre nka Dr. Kaberuka ntiyabiyoberwa kuko inama yabereye ku mugaragaro!
Mureke tract n'ibihuha ni ubwenge buke cyane.
Répondre
S
Naba na RTLM, par moment ils avaient des analyses logiques.
Répondre
S
Veritas info ntaho itaniye na RTLM. Bagendera ku bihuha gusa, sans verification.
Répondre
B
Iyi nyandiko bitirira Donald Kaberuka ni fake. Ni fake,fake ,fake trois fois fake !!!! Ariko uyu muhutu uhimba ibintu nk`ibi aba agamije iki ? Yabanje guhimba inyandiko ayitirira abanyeshuri ba Universite y`u Rwanda ngo banze mandate ya gatatu ya Pahulo Kagame . Byari fake,n`ikimenyimenyi abo banyeshuri baje kwandika babeshyuza iby`iriya nyandiko. Ntihateye kabiri ahurutuye ino ya kaberuka Donald ngo bla bla blaaaa. Bagenzi rero mbabwira ibi umuntu yabyita gute ? Ubusazi ?Ese aba agamije iki ? Niba ari na politiki akora si kurriya bayikora !!! Musigeho kucyatsa no kwiha urw`amenyo mwo gacwa mwe !!!! Abatareba kure bo baba babisamiye hejuru ngo ni ukuri reka si ugushyushya imitwe bakivayo !!! Ariko mana....ahaaaaaa....narumiwe gusa !!!
Répondre
N
Hagati y, umwaka w,1805 na 1810, Napoleon yakoze plan yo kubaka Tunel ihuza London na Paris. Yapfuye adakoze uwo mushinga.Nyamara François Mitterand niwe wayubakishije muri za 1980. Ni ukuvuga ko harimo Espace y, imyaka 170. Hagati y, aba bagabo bombi harimo abaperezida agahiryi bategetse France ariko bose ntibigeze bafuta umushinga wa Napoleon kuko wari ufitiye Rubanda rwose akamaro. None ni uwuhe mushinga dufite wazashyirwa mubikorwa na Nyakubahwa Paul Kagame kuburyo nta wundi mutegetsi wo mu Rwanda wazawushobora? Umushinga wonyine mbona ukomeye gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda ni uwo kunga amoko n, uturere , no kwemera ibyaha kubabikoze. Naho uwo kubyaza amashanyarazi umuriro usohoka mu birunga wo n, abanyeshuri biga mu kiciro cya mbere cya Faculté ya phyique na Chimie bawukora. Icyo bakeneye ni cash kandi hari abiteguye kuyitangira ubuntu!!!! Nobody is irreplaceable. Nakera Twaravugaga ngo Habyalimana navaho nta wundi mu perezida tuzabona umeze nkawe nyamara.Mark Rugenera amaze kuvanwa ku mata muri finance na FPR yaravuze ngo nyamara nta wundi ministre wa finances muzabona umeze nkange!!!!! Ubu se Finances zarapfuye kuko atakiri ministre? Ingero ni nyinshi. Rero nta excuse yo guhindura itegeko nshinga ngo kuko usibye wowe wenyine abandi bose ari ibigarasha. Come on Rwandans!!! we are all dead alive except one man only. URwanda rumeze nka wamugani w, udushwiriri cg abidishyi cg se umugani wagashyende aho abagabo bose bapfuye hagasigara agashyende( akagabo gato cyane) nyuma abagore bose bagasigara bakarwanira!!!!! None Afandi nawe ahindutse agashyende kuburyo abantu bari gupanga kwiyahura ngo kuko Afande yanze kwiyamamaza! Nyamara mwitonde iwacu si amahoro. Mu minsi ye yanyuma Habyalimana yarivuze ati ndi ikinani cyananiye abagome ......Umusaza yahise ahamagara kuri Radio avuga ko ibara riguye ko Iyo umwami yivuze aba agiye gutanga. ibyakurikiye ho murabizi. Niba rero Afande avuze ko nawe ari we kamara ubwo atangire yitegure. Donald Kaberuka niba atari nawe wanditse biriya nizera ko nawe atekereza kuriya uwamwiyitiriye yanditse. Nanjye ndafite amashuri yikirenga ndabona ko Gushyigikira iriya manda ya gatatu ari kwishyira mu kagozi.Nyamara Afande we ibyo akora arabizi ntashaka gupfira muri prison ashaka gupfira muri presidency. He knows what is waiting for him. Umunsi umwe yaravuze ngo ziriya mbwa zabakoroni ,...... ziragukoresha zarangiza zikakwica!!!!!!!! Ese kuva muri NRA nibwo akibimenya!!!!!!!!!!!! Abamwishinga mukomeze muzashiduka yuriye indege ye abasize mu kangarate, Radio Rwanda iri kuvugira kampala ariko irimo ivuga ngo :'murunva radio Rwanda ivugira mu Rugwiro!!!!!! Viva Donald Kaberuka Viva all Rwandans
Répondre
C
Juvenal guhindura ingingo ya 101 bifitiye iyihe nyungu abaturage? Ko bifitiye inyungu amasiha rusahuzi..abanyeshuli bararira; abarimu nabo nuko..Iyo usomye igihe urumirwa..abantu bararana n'amatungo.igihugu cyuzuyemo amavunja, abantu barasenyerwa buri munsi, nta musore ucyubaka kuko plan itangwa batayibonera moyens.ubuse Kigali niyo Rwanda? Rero niba uri mu masiha komeza nuburenganzira bwawe.ubuse Kagame azongera arahire ko azarinda ubusugire bwa constitution ? Mubona mutivuguruza, muli 2003 siho bemeje ririya tegeko? Ubuse Kagame agize un accident agatanga donc ntabwo igihugu cyatera imbere? Usibye ko ntamwifuriza urupfu.ntitumaze kubona abaprezida bapfuye bitunguranye? Manda si umushahara? Ubonye umugabo nabonye ngo atiyamamaje yajyanwa mu nkiko? Ariko uziko igihugu kibabaje umuntu nkuriya bagaha agaciro ibyo avuga.kwanga kwiyamamaza niyo nzira nziza....mwe gushuka Paul Kagame.
Répondre
R
ubu senibyo?
Répondre
N
ibinibyo kaberuka arashaka uriyamwanya wa KAGAME agomba kwiyerekana kare imbere ya Usa kugirango botse igitutu paul amuviremunzira bafite undi bamusimbuza bizeye.
Répondre
B
Interahamwe mwe !!! Mbega ikimwaro !!! Byabigarasha Rudasingwa Higiro Twagiramungu birongera bibabeshye iki kandi ? Na Rusesabagina Himbara Padiri Nahimana bati cwe !
Reka Nyamwasa Kayumba we wa mwami winjiji zize. Waje kuganzwa n’ubugarasha bwe.
Ibyo bigarasha byose byatsinzwe burundu abaturage bamaze kubavanira agahu kunnyo baberetse ukuntu bikundiye HE président Kagame. Iyo bumva iby’abaturage basigaye bavuga ku Nterahamwe n’ibigarasha, bibamena amatwi.
Aba nabo ikimwaro cyabazonze, bati abaturage baravuga icyo ubutegetsi bwabategetse. Mbese na referendum niba, itegeko nshinga bakiyemerera ko lihinduka, ibigarasha bizavuga ko amatora yibwe. Nuko bazahora bavuga iteka mugihe Président Kagame yongeye kubatsinda.
Urugero nibyo Interahamwe ziriho zivuga ubu kwirekurwa rya Karenzi Karake.
Aliko muribuka impundu mwavugije mwishimira ko Karake yafumzwe ? Leffe mwanyoye ?

Ubu noneho zabaheze mumihogo. Ndabareba aho muli nikimwaro kinshi. Ndabona aho twa tubwa twanyu Rudasingwa Higiro Himbara Nyamwasa na Micombero tuli twibaza ibyo twongera kubeshya. K’akaririmbo baririmbiraga interahamwe zikishiima kabaye demodé. Mwibwiraga ko guhora mwijunditse président Kagame haricyo bizabagezaho. Ndabizi ko ya macuti yanyu y’abazungu nabo niyo stratégie bali barafashe. Ngo CALOMNIER CALOMNIER TOUJOURS KAGAME, IL EN RESTE TOUJOURS QUELQUE CHOSE; aliko nabo ntacyo byabagejejeho. None musigaye muhimba buli munsi ko président Kagame yohereje abaje kubica. Aba polisi biburayi babuze icyo bakora, bamwe bakabatega amatwi bibwiraga ko ahali babivanamo aka rapport wenda kazamuhesha ipete. None basanze nabo ali bwabubwejaguzi bwanyu musangannywe.
Ipuuuuuuuuuuu muragapfa urwo mwa bigarasha mwe musigaye munuka ikimwaro. Babaturage mwihaga kuvugira baberetse igihandure……..

Imbga ziragwira !!!!!!
Répondre
B
Mr Po,

Ubivuze neza. Donald Kaberuka bamuhimbiye. Ntabwo yavuga amagambo nkaya. Yarahiye kuva kera ko atazasubira muli politique. Atazavuga ibyerekeranye na politique. Kandi yarabyerekanye muburyo buhagije yanga gusubiza ibibazo abanyamakuru bamubaza iteka bijyanye na politique. Nta na limwe yigeze avuga politique aho aliho hose yabaga ali. Kandi bose barabizi. Kuburyo aba journalistes bamaze kumumenya ntawukimubaza ibya politique kuko bazi ko atali bubisubize.
We arashaka kuzikomereza finance kuko nubundi waliwo mwuga we.

Hano lero ifungurwa rya Karenzi Karake ryabazonze kuburyo basaze. Bariho barashakisha ako bihimbira akaliko kose kabaha morale. Nkuko ubivuze, sinon c'est la dépression nerveuse ou psychologique.

Reka nimureke guta ibitabapfu n'ikimwaro cyinshi cyabazonze mushaka guhimbira ibyo Donald Kaberuka atavuze.
Répondre
P
Ariko se iyi nkuru niyo? Cyangwa c'est le remonter le moral y'abababaye kubera ifungurwa rya KK.
ça aide aussi. Sinon il y aurait dépression.
En tout cas merci pour la cure!
Répondre
U
Kaberuka arebakure kabisa muzee ahoyarageze
Yagobyekwicara agakotseya abandi nka mushutiwe jorijibushi icyubahirocye ntawakimwaka. Imana idufashe ubuhunzitwabayemoburahagije cyeretse nibamushakako nabanabacubaba lmpunzi
Répondre
R
nyamara kaberuka yinjiye muri opposition kagame ntiyashyika umutamiro....ikibazo yagira ni Rukokoma wenyine...ariko twe abanyarwanda nitwe twaca urubanza....kaberuka tosha.....umva ko ngo mu rwanda ntabandi bayobora da.....jye namaze kubona ko kaberuka afite ubushishozi nubushobozi ...bwo kutuyobora...naho kagame si umuyobozi....ahubwo numutegetsi....tujye dutandukanya ibintu rero...
Répondre
R
nyamara kaberuka yinjiye muri opposition kagame ntiyashyika umutamiro....ikibazo yagira ni Rukokoma wenyine...ariko twe abanyarwanda nitwe twaca urubanza....kaberuka tosha.....umva ko ngo mu rwanda ntabandi bayobora da.....jye namaze kubona ko kaberuka afite ubushishozi nubushobozi ...bwo kutuyobora...naho kagame si umuyobozi....ahubwo numutegetsi....tujye dutandukanya ibintu rero...
Répondre
R
Ejo mu ijambo rye ataha amagorofa i Kigali Kagame yaravuze ngo "abicanyi bica abanyarwanda!!!" ariko abivuga areba hasi kandi atitira. Umuntu twari twicaranye yandiye urwara arambwira ngo buriya ni buri gihe iyo ageze ku ijambo "abicanyi" abazimu b'abo yishe bahita bamutera agatitira.
Répondre
M
Murikirigita mugaseka. Iyi nyandiko ntbwo yanditswe na Kaberuka.
Répondre
M
Ntabwo byoroshye uyu musaza abaye nka ya mbeba yashyutwse ikiyemeza iti uyu munsi ngiye kwimya injangwe!!!
Répondre
U
Dukeneye kumenya na Ange Kagame ndetse na Cyomoro aho bahagaze n'icyo batekereza kuri ibi bivugwa.Jeanette we aho ahagaze turahazi.Abo bana ntibabeshye ibibazo by'u Rwanda rurimo barabizi kuva mumizi dore bagenzi babo bangana mumyaka icyo babivugaho kandi nyamara....
mwumve uyu mwana w'umukobwa muhere kumunota wa 1:16:00 mugeze ku wa 1:23:00 namwe mwiyumvire!
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2015/08/09/adeline-rwigara-yarekuwe-ategekwa-kwitaba-special-fundraising-ya-radio-itahuka
Répondre
J
Nina ibi bivuzwe na Kaberuka koko byaba bifite ishingiro.Ariko iriya ngingo.101.ihindutse.munyungu z'abanyarwanda ntacyo bitwaye
.Rero kubatwasaba.KO yahinduka nuko haricyo tubona cyagezweho nibindi biri mumishinga.dushakako uwabitangije abirangiza bityo uwamwongera manda ntacyo bitwaye!igihe abyemeye kandi agishoboye.Rero iriya ngingo yahinduka ,utabyemerz agategereza kamarampaka!akazakoresha ijwi rye.kandi2017 bazapiganwe utsinze ayobore.Njye numva demokarasi yacu twishakiye nkabanyarwanda ariyo iboneye ntashingiye kuzamahanga yishyiriyeho.

Répondre
M
Wowe Juvénal,
Ni ryari wumva ko Kagame azaba ari tayari yo kurekura ubutegetsi cg ni ryari hazabo imishinga yarangiye burundu mu Rwanda kuburyo ntakindi cyakorwa? No mu bihugu byateye imbere mu majyambere bahora mu mishinga mishya.
F
ALIKO SE KOKO HALI UMUNTU UKIBAZA NGO MULI FPR NTACYO BARATANGAZA? FPR SE NINDE? IGIZWE N'ABANTU BATARENZE BATATU KANDI, BARANGIJE KUVUGA AHO BAHAGAZE.
KAGAME-TITO RUTAREMARA NA MUSONI
Répondre
S
Iyi nyandiko siyo bamuhimbiye? mwitonde nyamara.
Répondre
G
Ngo "inkunguzi yi inkware isoka agaca kayireba" ubwo nawe wahise , amateka mabi muvuga mwabayemo mukazakuyashyiramo abandi mwumva hari icyo mwakijije. ko uri umuhanga nkuko babivuga ubona Kagame hari icyo yamariye benewabo urets kubakururira urwango rwa abantu batanduknye? ubona mutabereye umutwaro akarere kose kubera kutanyurwa kwanyu? mwadushubije izina ryacu mwibye muri rya tekinika ryanyu ko mbona ntabupfura bubaranga?
Répondre
A
Ambaaaa!!! N'imbere muri FPR hari benshi batekeraza nka Kaberuka ariko bacyifashe kubera impamvu runaka. Na Kagame yakomeje kubihorera kuko yamenye neza icyo biriya bintu bishobora kumukururira. Uzitegereze neza iyo abambari be bageze kuri kiriya kibazo mu ruhame nawe ahibereye iyo batangiye gukoma amashyi arabihorera akikomereza. None se yabuze na rimwe yababwira ati muhumure narabyemeye. Nkaba nibutsa ba bacinyankoro b'abadepite nka ba Gatabazi, Bamuhoriki alias Kideyo n'abandi nk'abo gutuza bakabanza kureba icyo abiru bakuru b'ibwami bazemeza aho gukomeza gusamara mu byo batazi. Ndibuka ejo ubwo yatahaga ya magorofa i Kigali, Perezida Kagame mu ijambo rye yavuganye agahinda agaragaza ko bamutaka bamubeshya. Makuza Bertin asoza ijambo rye atangiye gusaba ko Perezida Kagame yazakomeza kubayobora, inkomamashyi zayakomye Makuza ataranatobora iryo jambo. Abari kuri televiziyo Nagira ngo mwabonye ukuntu Perezida kagame yahise yiyubikira umutwe nk'aho atabyumvise. Nyamara harahagazwe njye mbona iriya manda atazayirya.
Répondre
U
UYU MUGABO SE NINDE UTAMUZIHO UBUHANGA MULI BYINSHI. AFITE IBITEKEREZO BIZIMA, AHUBWO DUSABE IMANA IMULINDE "ACCIDENT". NIZERE KO AZI KUREBA KURE, NTAGWE MUMUTEGO WA AGACIRO.
AVUZE UKULI KWAMBAYE UBUSA. TURAGUSHYIGIKIYE, KANDI URAMUTSE USHAKA NO KUTUYOBORA, TUZAGUHUNDAGAZA AMAJWI YACU YOSE. IKIBAZO GUSA, NI UKO UDATERA KABILI, NIBA WICAYE HANO MU RWAGASABO.
Répondre
U
Puahhhhhh!!
Ubu yu nawe bagiye kumurega ingengabitekerezo ya genocide!!
Reka dukurikire umukino n'aho ubundi iby'i Rwanda Imana niyo mucamanza wa nyuma kabisa.
Répondre
R
HahahahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaUkuri! ubwo ntabwo urabona ko Imana yabahaye ingabo za ba so!