Rwanda : Ingabo za FPR-Kagame zigwiriyemo ibyihebe n’abasazi !
Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera: Magayane ati : « Hazabaho isubiranamo ry'abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahili n'agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina ; hazabaho amalira yuzuye intango ku bali mu bihome, hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n’akataribwa, bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure Rwara rw' umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n' abanyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire, ikazahagarikwa na l'ONU ya gatatu »…
Publicité
Uyu ni umusilikare w'inkotanyi utavuzwe izina ushinjwa kurasa bagenzi be muri Centrafrique nawe akaba yishwe.
Aya ni amagambo twagiye tubwirwa kenshi nabakurikiranye kandi bemera ubuhanuzi bwatanzwe n’umugabo witwa Magayane, wahanuriraga Habyarimana Juvénal akamubwira ko azicwa agasimburwa na Rwabujindiri rurya ntiruhage! Abavuganye na Magayane, ndetse na bamwe mubategetsi b’icyo gihe bakiriho yabwiye ubwo buhanuzi nta numwe wigeze ahakana ibyo Magayane yavuze. Ari abemera ubuhanuzi cyangwa se abatabwemera bemeza ko ibyinshi byavuzwe na Magaye byanditswe mu bitangazamakuru binyuranye mu mwaka w’1989 byasohoye, hakaba hasigaye bike cyane nabyo bica amarenga ko bizasohora !
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga yo avuga ko habaye imirwano hagati y’ingabo za FPR Kagame zikarasana, iryo rasana rikaba ryaramaze iminota 30, ibyo kandi bikaba byemezwa n’abaturage ba Centrafrique bari hafi y’inkambi izo ngabo za Kagame zarasaniyemo. Umuryango w’abibumbye ONU ukaba watangiye iperereza ryimbitse ryo kumenya impamvu izo ngabo zarasanye dore ko icyo gikorwa cyo kurasana kw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa ONU zikomoka mu gihugu kimwe aribwo bwa mbere bibayeho mu mateka y’uwo muryango ; igikuba kikaba cyararushijeho gucika kuko izo ngabo zarasanye ari iza FPR Inkotanyi Paul Kagame n’igihugu cy’igihangange ku Isi cya leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) bahora batangaho urugero ko ari ingabo zifite discipline ntangarugero nyamara zishinjwa gukora jenoside y’abahutu muri Congo n’imbere mu gihugu !
1.Inkotanyi zatangiye kurwana kuva mu mwaka w’1990, n’ubwo zafashe igihugu mu mwaka w’1994, ntabwo ingabo z’inkotanyi zigeze ziruhuka, nta kigo cya gisilikare zibamo, zihora zizerera mu gihugu hose, ziragije abaturage imbunda, zikabambura n’ibyo batunze kugira ngo zibeho, ubuzima nk’ubwo zikaba zibumazemo imyaka irenga 21 kandi byitwa ko zafashe igihugu, kugeza na n’ubu akaba nta kizere zifite ko zizagera ubwo ziruhuka zikabaho nk’ingabo ziyubashye z’igihugu!
Hejuru tumaze kubaha ingero nke cyane z’ibibazo byinshi biri mu gisilikare cy’inkotanyi, uko kandi iminsi igenda ishira niko ibibazo biri kwiyongera kuko mu minsi iri imbere ntabwo Paul Kagame azashobora kubona ibitunga ingabo ze zirenga ibihumbi 100, bizaba ngombwa ko ingabo z’inkotanyi zirwariza zikambura abaturage ibyo kurya kugeza n’ubwo zizagurisha n’imbunda zifite ! Ibyo bibazo biracecekwa cyane ariko kiriya gikorwa cyo kurasana kigiye kuvumbura ibindi bibazo, aha twatanga ingero zikurikira :
Kimwe muri ibyo bimenyetso bica amarenga ni irasana ry’ingabo za Paul Kagame yohereje mu mutwe wa ONU mu kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrique. Kuwa gatandatu w’icyi cyumweru taliki ya 08/08/2015 mu masaha ya mu gitondo nibwo inkuru yabaye kimomo ko ingabo za Paul Kagame ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa ONU mu gihugu cya Centrafrique zarasanye mu gihe kingana n’iminota 30. Iryo rasana rikaba ryarahitanye abasilikare ba Paul Kagame 5 naho abandi 8 barakomereka. Umuvugizi w’ingabo za Paul Kagame yahise atangariza abanyamakuru ko umusilikare w’icyihebe cyangwa ufite uburwayi bwo mu mutwe wo mu ngabo za FPR- Kagame yarashe bagenzi 4 bakitaba Imana , nyuma uwo musilikare nawe akaza kwirasa ! Kugira ngo leta ya Kagame itazatanga indishyi ku miryango yabuze abayo muri uko kurasana, amazina y’abahitanywe n’ubwo bwicanyi yagizwe ibanga !
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga yo avuga ko habaye imirwano hagati y’ingabo za FPR Kagame zikarasana, iryo rasana rikaba ryaramaze iminota 30, ibyo kandi bikaba byemezwa n’abaturage ba Centrafrique bari hafi y’inkambi izo ngabo za Kagame zarasaniyemo. Umuryango w’abibumbye ONU ukaba watangiye iperereza ryimbitse ryo kumenya impamvu izo ngabo zarasanye dore ko icyo gikorwa cyo kurasana kw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa ONU zikomoka mu gihugu kimwe aribwo bwa mbere bibayeho mu mateka y’uwo muryango ; igikuba kikaba cyararushijeho gucika kuko izo ngabo zarasanye ari iza FPR Inkotanyi Paul Kagame n’igihugu cy’igihangange ku Isi cya leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) bahora batangaho urugero ko ari ingabo zifite discipline ntangarugero nyamara zishinjwa gukora jenoside y’abahutu muri Congo n’imbere mu gihugu !Kuki ingabo za FPR Paul Kagame zarasaniye mu butumwa bw’amahoro bwa ONU ?
Burya ngo « Ingeso mbi ntirara bushyitsi » ; igikorwa cyo kurasana kw’ingabo za Paul Kagame ntabwo cyatunguye cyangwa ngo gitangaze abanyarwanda kuko atari ubwa mbere inkotanyi zirasana, zikaba zarananiwe guhishira ingeso yazo ; amateka atubwira ko urupfu rwa Rwigema, Bunyenyezi, Bayingana… n’abandi benshi bo mu nkotanyi bishwe barashwe ni inkitanti bagenzi babo urupfu rwabo rukagerekwa kubo bahanganye kurugamba ! Agashya kabonetse muri iri rasana ryo muri Centrafrique ni uko bikozwe ku mugaragaro kandi bigakorwa n’ingabo z’indobanure ziri mu butumwa bw’amahoro bwa ONU.
Nkuko byasobanuwe n’umuvugizi w’ingabo z’inkotanyi Nzabamwita, nibyo koko mu nkotanyi harimo ibyihebe byinshi ndetse abenshi muri abo basilikare bakaba barwaye mu mutwe bitewe n’uburyo igisilikare cya FPR inkotanyi kibayeho ! Nzabamwita yakoresheje ijambo ry’uko umusilikare w’inkotanyi warashe bagenzibe ari icyihebe, ibyo bikaba bishimangira inkuru iri kuvugwa cyane i Burayi y’uko Paul Kagame yohereje ibyihebe by’inkotanyi ngo bige gukora ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu cy’Ububiligi !
N’ubwo inkotanyi zihora zambaye imyenda ya gisilikare mishya ndetse n’imbunda zikomeye byose bitangwa n’igihugu cy’Amerika, ntabwo bibujije ko abasilikare b’inkotanyi bapfuye bahagaze, ibimenyetso byo kwiheba bigakururira izo ngabo uburwayi bwo mu mutwe butuma abenshi muri izo ngabo barabaye ibyihebe ! Zimwe mu mpamvu zivugwa zitera izo nkatanyi ubwo burwayi ni izi zikurikira :
1.Inkotanyi zatangiye kurwana kuva mu mwaka w’1990, n’ubwo zafashe igihugu mu mwaka w’1994, ntabwo ingabo z’inkotanyi zigeze ziruhuka, nta kigo cya gisilikare zibamo, zihora zizerera mu gihugu hose, ziragije abaturage imbunda, zikabambura n’ibyo batunze kugira ngo zibeho, ubuzima nk’ubwo zikaba zibumazemo imyaka irenga 21 kandi byitwa ko zafashe igihugu, kugeza na n’ubu akaba nta kizere zifite ko zizagera ubwo ziruhuka zikabaho nk’ingabo ziyubashye z’igihugu!2.Ingabo z’inkotanyi zishe abahutu benshi cyane mu gihugu cya Congo harimo abana n’abagore … kuburyo ubwo bwicanyi bwateye abenshi muri izo ngabo guhahamuka ! Abaganga bari mu mavuriro anyuranye hirya no hino mu Rwanda nibo bazi neza uburyo baha ingabo z’inkotanyi imiti kugira ngo zibashe gutora agatotsi kuko ziba zibona abantu zishe ! Igikomye cyose inkotanyi ihita ifata imbunda ikarasa abaturage ikavuga ko yitabaraga kubera guhahamuka, ubwo bikaba biciriye aho abaturage bakaba bazize ubusa !
3.Nyuma y’aho Kayumba Nyamwasa ahungiye igihugu ,abasilikare benshi b’inkotanyi bacyetswe amababa ko bashobora kuba bamushyigikiye ; ibyo byatumye Paul Kagame atanga itegeko ry’uko umusilikare wese uri mu gihugu agomba kujya ahabwa imbunda irimo isasu rimwe gusa ariko abasilikare bamurinda bagahabwa amasasu menshi kugira ngo hatazagira abasilikare bagerageza kumuhirika kubutegetsi ! Ubwo Paul Kagame yamaraga kwica Karegeya yikaze ko bamwe mubasilikare bamurinda bashobora kumumerera nabi, ni muri urwo rwego yafunze Tom Byabagamba abandi basilikare bamurinda baciriritse bashyirwa mu mifuka banyuza inzira y’ikiyaga cya Rweru ! Ibyo byose byiyongeraho ko abasilikare barinda Kagame aribo bahembwa neza abandi bakaba bicwa n’inzara bakaba batungwa no kwambura abaturage bakoresheje iterabwoba !
4.Imishahara ingabo ziri mu butumwa bwa ONU ntabwo ihabwa abo basilikare baburimo ahubwo umushahara bahembwa na ONU ujya mu kigega cya FPR Kagame cyo gutegura ibitero byo kwivugana abatavuga rumwe na leta ye, andi mafaranga bakayatangaho ruswa kubakozi ba ONU kugira ngo bongere umubare w’ingabo mu butumwa bwa ONU bityo babone amafaranga menshi bambuye abo basilikare ! ku madolari 1500 agenerwa buri musilikare w’inkotanyi buri kwezi, buri musilikare bamuha atarenga amadolari 200 andi bakayitwarira !
5.Abayobozi b’ingabo z’inkotanyi batoteza abasilikare bari mu butumwa bwa ONU kuburyo abagore bari mu ngabo z’inkotanyi muri Sudani basambanywa ku ngufu n’abakuru b’ingabo z’inkotanyi, abo bagore bagashyirwaho iterabwoba rikomeye ryo kutavuga ko basambanywa, abasilikare bashatse kwaka agashahara gatubutse muyo bakorera bahozwa ku nkoni, ibyo byose akaba aribyo bitera izo nkotanyi gukora ibikorwa by’iterabwoba no kurwana mu mutwe !
Ingaruka zo kurasana kw’inkotanyi muri Centrafrique.
Hejuru tumaze kubaha ingero nke cyane z’ibibazo byinshi biri mu gisilikare cy’inkotanyi, uko kandi iminsi igenda ishira niko ibibazo biri kwiyongera kuko mu minsi iri imbere ntabwo Paul Kagame azashobora kubona ibitunga ingabo ze zirenga ibihumbi 100, bizaba ngombwa ko ingabo z’inkotanyi zirwariza zikambura abaturage ibyo kurya kugeza n’ubwo zizagurisha n’imbunda zifite ! Ibyo bibazo biracecekwa cyane ariko kiriya gikorwa cyo kurasana kigiye kuvumbura ibindi bibazo, aha twatanga ingero zikurikira :a)Igihugu cy’Amerika gihora gikingira ikibaba Paul Kagame kuko gikoresha ubucakara ingabo z’inkotanyi ; kuriya kurasana gushobora gutuma Amerika igira amakenga ikamenya ko inkotanyi zirimo ibyihebe, bityo inkunga bahaga izo ngabo na Kagame bakayigabanya cyangwa bakayifunga burundu !
b)Kuva ziriya ngabo zarasana , ONU igiye gukora iperereza imenye neza amanyanga y’ubutegetsi bwa Kigali bukora mu gisilikare ; bizatuma ibihugu byinshi bimenya neza intege nke igisilikare cya Paul Kagame gifite maze ubwirasi bwo kuvuga ko inkotanyi ari indashyikirwa bube buvuyeho.
c)Kuriya kurasana kubaye kumugaragaro gutinyuye abandi basilikare b’inkotanyi bari mu gihugu kuburyo bashobora kutazemera kujya bicwa nk’ibimonyo bagashyirwa mu mifuka ahubwo bakajya barasa ba shebuja ! Burya isasu ryica buri wese ntirireba umunyacyubahiro n’uri hasi !
Inkurikizi zo kurasana kw’ingabo za Kagame zizaba nyinshi cyane kuko kugaragaje ko igisilikare cya Paul Kagame kijegajega, bikaba bigaragara ko gusubiranamo muri FPR bitabaye muri politiki gusa ko ahubwo byageze no mu gisilikare. Ese izi ngabo za FPR Kagame zirasana ziri mu butumwa bw’amahoro bwa ONU ziramutse zihuye n’ikibatsi cy’umuriro imbere mu gihugu byagenda gute ?
Buri wese azishakire igisubizo.
Ubwanditsi.