Rwanda :Ingwate yatanzwe kuri karake yahembye Madame wa Tony Blair nk’igihembo cyo kugambanira u Burundi !
Madame Tony Blair yambwe na Kagame udufaranga twose yambuye abaturage kuko yamuhuje na leta y'Ubwongereza
Publicité
[Ndlr : Iyo ubukungu bwifashe nabi, Paul Kagame yifashishwa n’abatekamutwe b’abazungu bamuhaye igihugu maze agateza intambara zo gusahurira abo banyamahanga umutungo w’ibihugu by’Afurika amaze gutsemba abaturage babyo ; atitaye ku nkurikizi z’ubwo bwicanyi kuko abo bazungu bamukingira ikibaba. Nyuma y’igihugu cya Congo yagize agatobero, nyuma icyo gihugu kikaza kugobokwa n’Afurika y’epfo na Tanzaniya bikirukana amabandi ya Kagame azwi ku izina rya M23 ; amakuru ava mubakorana bya hafi n’abasahuzi b’abazungu bo Bwongereza aremeza ko umudame wa Tony Blair yabaye umuhuza wa leta y’Ubwongereza na Kagame kugira ngo ikibazo cya Karake gikemuke ku nyungu z’impande zombi.
Nyuma y’irekurwa ry’umuyobozi mukuru w’urwego rw’iperereza mu Rwanda Lt.Gen Karenzi Karake hari abagaragaje ko amafaranga bakusanyije nk’ingwate yasabwaga n’umucamanza wo mu Bwongereza bayasubizwa kuko atagikenewe ariko Gasamagera Benjamin ukuriye urugaga rw’abikorera PSF yatangaje ko ayo mafaranga atazasubizwa.
N’ubwo Perezida w’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda Bwana Gasamagera Benjamin yari yabivuze mbere ko iki kigega kitareba Gen. Karake gusa, ko n’ubwo yabaye imbarutso hari n’abandi bari ku rutonde rw’abantu bahigwa n’abo yise ko bigize abapolisi b’isi yose; hari bamwe bumvise inkuru y’irekurwa rya Generali Karenzi bahita bakubita agatima ku mafaranga yatanzwe. Ku ikubitiro, umunyamakuru Robert Mugabe niwe wagaragaje ko amafaranga yakusanyijwe agomba gusubizwa abayatanze; ibi akaba yabigaragaje akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa Twitter.
Kagame na Karake bemeye kuzarwanya Perezida Nkurunziza mu buryo bwose kugirango hageho undi mu perezida mu Burundi ugomba kuzahindura amasezerano y’ubucukuzi bw’ibuye ry’agaciro rya Nickel ryabonetse muri icyo gihugu. Nkurunziza yahaye isoko ryo gucukura iryo buye rya Nickel isosiyete ikorana n’igihugu cy’Uburusiya, Ubufaransa n’Afurika y’epfo, ubwo bucukuzi abwambuye isosiyete ikorana n’abongereza n’abanyamerika ! Umugore wa Tony Blair wagiye muri icyo kibazo cy’ubuhuza, Paul Kagame yahise amuhemba udufaranga twose yari amaze kwambura abaturage bakadushyira mucyo bise ikigega cy’Ishema ! Abari gusaba ko bahabwa ayo mafaranga ngo kuko Karake yarekuwe bakureyo amaso ahubwo bitegure gutanga andi mafaranga yo kurwana intambara yo gufata igihugu cy’u Burundi nk’uko babyemereye Ubwongereza ! Ubanza ariko iyi ntambara Kagame yemeye gushoza ku Burundi ishobora kuzaba iya nyuma kuri we no ku ishyaka rya FPR !]
Nyuma y’irekurwa ry’umuyobozi mukuru w’urwego rw’iperereza mu Rwanda Lt.Gen Karenzi Karake hari abagaragaje ko amafaranga bakusanyije nk’ingwate yasabwaga n’umucamanza wo mu Bwongereza bayasubizwa kuko atagikenewe ariko Gasamagera Benjamin ukuriye urugaga rw’abikorera PSF yatangaje ko ayo mafaranga atazasubizwa.Abanyarwanda biganjemo abo mu rugaga rw’abikorera bafashe gahunda yo gukusanya amafaranga bitewe n’uko ku itariki ya 25 Kamena 2015 ubwo Gen Karenzi Karake yagezwaga bwa kabiri imbere y’umucamanza mu rukiko rw’i West Minster, umucamanza yamwemereye kuburana adafunze ariko amutegeka kutarenga Ubwongereza ndetse agatura mu nyubako za Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu cyangwa ahandi hazwi Ambasade yamukodeshereza ariko na none agatanga ingwate y’ama-pounds miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane: ni ukuvuga arenga gato miliyari y’amafaranga y’u Rwanda .
Gukusanya aya amafaranga byakozwe hifashishijwe ishyirwaho ry’ikigega cyiswe Ishema Ryacu cyanyuzwagamo iyo ngwate yasabwaga Lt.Gen Karenzi Karake. Abacuruzi bagera kuri 36 bari bitabiriye umuhango wo gutangiza Ikigega Ishema Ryacu bahise bakusanya amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 120. Amafaranga yakomeje gutangwa n’inzego zitandukanye z’abanyarwanda baba abantu ku giti cyabo cyangwa se abishyize hamwe bitewe n’ikibahuza bityo kuri ubu iki kigega Ishema ryacu kikaba cyari kimaze kugeramo amafaranga arenga miliyari na miliyoni 300 arenga kure amafaranga yaranakenewe nk’ingwate.
N’ubwo Perezida w’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda Bwana Gasamagera Benjamin yari yabivuze mbere ko iki kigega kitareba Gen. Karake gusa, ko n’ubwo yabaye imbarutso hari n’abandi bari ku rutonde rw’abantu bahigwa n’abo yise ko bigize abapolisi b’isi yose; hari bamwe bumvise inkuru y’irekurwa rya Generali Karenzi bahita bakubita agatima ku mafaranga yatanzwe. Ku ikubitiro, umunyamakuru Robert Mugabe niwe wagaragaje ko amafaranga yakusanyijwe agomba gusubizwa abayatanze; ibi akaba yabigaragaje akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa Twitter.Gasamagera yavuze yavuze ko gufungwa kwa Karake bishobora no kuba ku wundi bityo amafaranga akaba atasubizwa ahubwo azaguma mu kigega Ishema Ryacu. Yagize ati:” abagize igitekerezo cyo gushyiraho ikigega Ishema ryacu ni nabo basabye ko iki kigega cyahoraho, ntabwo twasubiza amafaranga yakusanyijwe kuko ibibazo byo gutoteza no gusuzugura u Rwanda ntibishize”.
Gasamagera yabwiye Umuryango.com ko ubwo iyi ngwate yari yakusanyijwe itagitanzwe, bagiye kongera guhura nk’abatangije iki kigega ngo barebe icyo yakoreshwa niba ari no kuzajya afasha abantu barebe abafashwa abo aribo. Mu rwego rwo kwigira no kwihesha agaciro bamwe mu banyarwanda baritanga bakikora ku mufuka kugira ngo bkemurire ibibazo rimwe na rimwe hakanifashishwa ibigega nka Agaciro Development Fund nayo yakozweho cyane n’ubwo hari bamwe bagiye bakemanga imicungire n’umumaro w’ayo mafaranga aba yakusanyijwe.
Inkuru y’imirasire.com
