Rwanda : Niba Kagame akunda igihugu, yagombye kwemera ko hari n’abandi bashobora kuyobora !
Publicité
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 11/08/2015 Bwana Faustin Twagiramungu perezida wa RDI Rwanda Rwiza akaba n’umuyobozi w’impuzamashyaka ya CPC yagiranye ikiganiro na radiyo mpuzamahanga y’abongereza ya BBC agira icyo avuga ku ihindurwa ry’ingingo y’101 y’itegeko nshinga. Abadepite ba Paul Kagame bakaba bariyemeje guhindura iyo ngingo kugirango Paul Kagame azagwe k’ubutegetsi.
Umunyamakuru wa BBC yabajije Bwana Twagiramungu uburyo yemeza ko ibyo leta y’u Rwanda ivuga ari ukubeshya kandi atari mu gihugu, Twagiramungu yamusubije ko amakuru menshi amugeraho avuye mu Rwanda kuburyo bwinshi harimo n’abanyarwanda bari mu gihugu avugana nabo kandi hakaba n’amakuru menshi akura mubinyamakuru byinshi na BBC irimo, Twagiramungu yakomeje agira ati : « … njyewe abanyarwanda ndabazi bihagije kandi mbazi kurusha Kagame ! Kagame ntiyabaye mu Rwanda kurusha njye imyaka nahamaze, nta myaka 21 yari yahamara, abo bategekana nziko mu byukuri nta na expérience bafite muri ibyo by’ubuyobozi uretse kwihakirwa, Kagame akaba yarabacengejemo ikintu kitwa INGARUZWAMUHETO,… »
« …Ibyo rero nkaba numva atariyo demokarasi twarwaniye, kandi nkubwize ukuri twatanze ibitambo bitabarika, twarwanyije ubutegetsi ubwo aribwo bwose bwatwimye demokarasi…ntabwo numva ko Kagame yaje afite ibitangaza…ibyo byo kubaka amazu, imihanda yo yarayisanze kiretse niba avuga ko yaje kuyikubura, ariko demokarasi yo si ibintu byo gukinisha… muri demokarasi niba koko uri umuntu ukunda igihugu, wagombye kwemera ko n’abandi bashobora kuyobora… »
Bwana Faustin Twagiramungu yavuze ko abaturage bahatiwe ku ngufu kwandika amabaruwa ngo yo gusaba ko itegeko nshinga ryahindurwa, Twagiramungu yagize ati : «mu Rwanda ntabwo abantu bishyira ngo bizane, iyo abanyarwanda baza kwishyira bakizana, bakumva ko hari demokarasi, bakumva ko hari ibyo bashobora kuvuga kubyerekeranye n’ubuyobozi bw’igihugu, bakaba mbese bashobora kubunenga aribyo bita gukritika, bari kubivuga ariko ibyo bintu ntibibaho, tubiheruka cyera, nkaba nsanga abantu 15 kuri miliyoni 2 ari ukubeshya, ni nko guhindura abantu ibicucu ! »
Umunyamakuru wa BBC yabajije Bwana Twagiramungu uburyo yemeza ko ibyo leta y’u Rwanda ivuga ari ukubeshya kandi atari mu gihugu, Twagiramungu yamusubije ko amakuru menshi amugeraho avuye mu Rwanda kuburyo bwinshi harimo n’abanyarwanda bari mu gihugu avugana nabo kandi hakaba n’amakuru menshi akura mubinyamakuru byinshi na BBC irimo, Twagiramungu yakomeje agira ati : « … njyewe abanyarwanda ndabazi bihagije kandi mbazi kurusha Kagame ! Kagame ntiyabaye mu Rwanda kurusha njye imyaka nahamaze, nta myaka 21 yari yahamara, abo bategekana nziko mu byukuri nta na expérience bafite muri ibyo by’ubuyobozi uretse kwihakirwa, Kagame akaba yarabacengejemo ikintu kitwa INGARUZWAMUHETO,… »Twagiramungu avuga ko uko abantu bagiye basinya izo mpapuro bizwi, abenshi muri abo baturage bakaba batazi no gusoma, bakaba baratereshejwe ibikumwe no kwandikishwa ibyo batumva, impapuro bakazishyira mu nkangara bakajya kuzitura nk’ibwami ; Twagiramungu yagize ati :
« …Ibyo rero nkaba numva atariyo demokarasi twarwaniye, kandi nkubwize ukuri twatanze ibitambo bitabarika, twarwanyije ubutegetsi ubwo aribwo bwose bwatwimye demokarasi…ntabwo numva ko Kagame yaje afite ibitangaza…ibyo byo kubaka amazu, imihanda yo yarayisanze kiretse niba avuga ko yaje kuyikubura, ariko demokarasi yo si ibintu byo gukinisha… muri demokarasi niba koko uri umuntu ukunda igihugu, wagombye kwemera ko n’abandi bashobora kuyobora… »Abadepite ba Paul Kagame bakaba baremeje ko bagiye gushyiraho itsinda ryo kuvugurura iryo tegeko nshinga ariko hakaba hasigaye kwibaza niba hazaba referandumu yo kuryemeza kandi ngo abantu batifuza ko ingingo y’101 ihindurwa ari 15 gusa kuri miliyoni ebyiri zibyemera ! Ese ko itegeko nshinga rigiye guhinduka kugira ngo Paul Kagame akomeze ayobore abanyarwanda kandi ibyo bikaba bisabwa n’abanyarwanda nk’uko ikinyoma k’ingaruzwamuheto z’abadepite babyemeza, hari amatora y’umukuru w’igihugu azabaho mu Rwanda mu mwaka w’2017 ? Niba nta matora azabaho bizagenda bite? Niba se ayo matora yo abayeho azaba amaze iki kandi ugomba kuyobora igihugu yaremejwe kera ? Ibi bibazo byose Ingaruzwamuheto zizabisobanurire abanyarwanda.
Ubwanditsi
Publicité
