Burundi: Igisasu cya grenade cyatewe ku manywa y'ihangu ku Musaga
Abanzi b'amahoro bakomeje gukora mu nda abarundi, kuri uyu wa mbere taliki ya 17/08/2015 ku isaha ya saa kumi z'amanywa hagabwe igitero cy'igisasu cya grenade ku muhanda bita 2ème Avenue, uherereye ku Musaga mu mujyi wa Bujumbura.
Abantu benshi bataramenywa umubare bakomerekejwe bikomeye n'icyo gisasu. Abapolisi babiri b'igihugu cy'u Burundi bakaba bari mubakomekejwe bikomeye n'icyo gitero. Kugeza ubu umuntu wateye icyo gisasu ntabwo yashoboye gufatwa.
Ibitero biri kugabwa ku bantu i Burundi bikomeje gutera ubwoba abaturage ndetse n'abayobozi b'icyo gihugu kuko abagaba ibyo bitero babikora ku manywa y'ihangu kandi kenshi bakibasira abantu bakomeye mu butegetsi no muri politiki y'u Burundi. Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere bakaba basanga ibitero biri kugabwa ku bantu muri icyo gihugu biri gukorwa n'abantu bafite gahunda yo gusubiranishamo amoko y'abahutu n'abatutsi kandi izo mvururu zikaba zafata akarere kose!
Source: Médias Burundi
Publicité