Ese u Rwanda ni Repubulika cyangwa rwahindutse ikindi?

Publié le par veritas

Amatora akozwe muri ubu buryo niyo mu Rwanda bita ubushake bw'abaturage, Ingaruka muzazitege!

Amatora akozwe muri ubu buryo niyo mu Rwanda bita ubushake bw'abaturage, Ingaruka muzazitege!

Ntangiye ndamutsa Abanyarwanda muri rusange kandi mbifurije amahoro aturuka ku Mana. Uyu munsi mu bwigenge ntayegayezwa bwa kiremwamuntu, mu bwisanzure bw’umunyagihugu cyigenga, no mu burenganzira mpabwa n’amategeko, ndagirango nsubize bimwe mu bibazo nagiye mbazwa ,nuko mbonereho no kugira icyo mvuga no kubindi Abanyarwanda bibaza muri iki gihe. Mbere yo gutanga igisubizo cyanjye ariko, mbona ko ari byiza kwibutsa mbere na mbere ko tugomba kuzirikana ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, ko ari Repubulika kandi ko tugomba kuyibumbatira kugirango buri munyarwanda abeho mu mudendezo.
 
Hashize imyaka isaga makumyabiri amateka y’igihugu cyacu (Repubulika y’u Rwanda) ajemo kidobya igambiriye kuyagoreka no kujijisha abanyarwanda. Ibyobikaba byaratangiranye n’urugamba rwiswe urwa FPRI nkotanyi. Tutavuze byinshi kuri urwo rugamba, reka gusa twibutse ko rwaranzwe cyane no gukoresha ikinyoma ku buryo abarwitabiriye ku ikubitiro, batigeze basobanukirwa. Ibyo babwiwe sibyo babonye ; yewe n’ibyo babibye ubu bababajwe n’uko atari byo basarura. Muri iyi minsi, ib’intwari bamaze kwitandukanya n’imikorere y’iryo shyaka, bashishikariye kubitangaho ubuhamya. N’ubwo bwose bafatwa nk’abasebanya ariko, bo bagambiriye kugaragaza gusa agahinda batewe n’umutego w’ikinyoma bitabiriye, ndetse bamwe bikaba byarabaviriyemo guhemukira igihugu bakundaga mu bikorwa bimwe na bimwe bidahwitse bagiye bategekwa gukora.
 
Muri rusange kandi Abanyarwanda benshi bahagaritse umutima bibaza aho u Rwanda ruhagaze mu rwego rw’imiyoborere kandi batewe ipfunwe n’aho rurimo rugana. Ese ruracyari Repubulika yigenga? Ese rwaba rwaraguzwe n‘ibikomerezwa by’imahanga? Cyangwa nk’uko bamwe basigaye babyemeza rwabaye ingaruzwamuheto, rukaba burundu akarima k’abantu bake mu nyungu zabo bwite ?
 
Repubulika n’ubundi bwoko bw’ubutegetsi
 
Ibi bibazo binyuranye abantu bibaza nanjye njya mbyibaza. Mu buryo bwange rero nkaba mbona aho gukomeza kumera nk’aho byaturenze, ntacyo tubyumvamo, dukwiriye ahubwo kujya twiyibutsa kenshi amahame n’ibisobanuro bigenga inzira zihamye ibihugu byubakiraho icyizere cyabyo kuburyo burambye.
 
Muri urwo rwego duhereye ku gisobanuro shingiro cy’ijambo, «repubulika» riva mu kilatini « res publica »(chose publique) mu gifaransa, cyangwa (publicthing) mu cyongereza; tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda twavugako rivuga « ikintu cya rubanda » mbese « ikintu cya bose ».Mu buryo bw’ubutegetsi (by’umwihariko ibyo mu Rwanda bita ubuyobozi), igihugu gihitamo kuba Repubulika cyangwa kuba Monarchie.
 
«Monarchie » byo biva mu kigereki (mono) bivuga (seul) mu gifaransa na (only one) mu cyongereza naho mu kinyarwanda bikavuga wenyine/cyonyine ryiyunze n’ijambo rero «arche »(pouvoir) mugifaransa, (power) mu cyongereza naho mu kinyarwanda bikavuga «ubutegetsi ». Ayo magambo iyo ahuye «monarchie » bivuga mu gifaransa (le pouvoir d’un seul) cyangwa (the power of only one) mu cyongereza.
 
Mu byukuri rero ubu ni uburyo bwa cyami. (Ubu buryo bukabamo ingeri nyinshi zagoragojwe mu myaka ya za 50, kugeza ubwo u Rwanda rwahisemo kuba Repubulika maze ingoma ya cyami ngo yari imaze imyaka irenga magana ane ikavaho. Muri Repubulika ubusugire bw’igihugu buba buri mu maboko y’abaturage, bashobora guha umuntu bitoreyengo abahagararire. N’ubwo uwo muntu agira abamufasha, abaturage nibo bonyine soko y’amategeko. Ubutegetsi bwite bwa Leta buharanira inyungu za bose, bukubahiriza itegeko rirengera abantu ku giti cyabo, mubwisanzure bwa bose kandi nta busumbane.
 
Binyuranye n’ubwami kuko bwaba ubugendera ku ruhererekane bw’umubyeyi n’umwana, cyangwa aho umwami atorwa, buri gihe ubutegetsi buba buri mu maboko y’umuntu umwe gusa kabone naho yaba ari umwami ukoresha itegekonshinga (monarchie constitutionnelle) kuko ariwe ushyiraho minisitiri w’intebe. Ese gusubira hariya ni ugutera imbere? Ese bwo byaba, ni kuriya byakorwa ku buryo repubulika yagenda maze n’uwari Perezida ejo akaba ariwe uba umwami  nk’uko tubyumva muri iki gihe?
 
Repubulika rero usanga yegeranye cyane na demokarasi (ubutegetsi bw’abaturage, buva mu baturage, bugatangwa n’abaturage bugakorera abaturage). Ariko iyo hatabaye ubushishozi ushobora gusanga Repubulika itwawe intambike, igahinduka «dictature » (ubutegetsi bw’igitugu), bukaba «oligarchie » (ubutegetsi bw’agatsiko) cyangwa se «théocratie » (ubutegetsi buvugako ngo buva ku mana).
 
Ubutegetsi bw’igitugu n’ubutegetsi bw’agatsiko burasa cyane, kandi bwegeranye rwose n’ubutegetsi buvuga ko buva ku mana kuko bwose buba bugamije kwigarurira burundu igihugu bugakandamiza abaturage ku nyungu za bamwe. Byongeye, ntibutinya no gukoresha ubwicanyi. Bukoresha iterabwoba bushingiye ku gisirikare (armée), ku mitwe yitwaye gisilikare (milice) cyangwa ku bwironde bushingiye ku miryango, ku bwoko, ku idini n’ibindi …
By’umwihariko, ubutegetsi bw’agatsiko usanga bwihishe inyuma y’uburyarya ku buryo utapfa kumenya utegeka kuko haba harimo uduhangange twinshi, ntawumenya neza aho arenganira n’uwamurenganura; ntawumenya neza uko inzego zikorana; buhora buhindagura maze, ntawe urabutswe, bukagenda buhinduka nk’ubwami.
 
Igiteye ubwoba rero, ari nako ubu bimeze mu Rwanda, ni iyo ubwo butegetsi bumaze kwivanga n’ubundi byagombye kuba bihabanye nka « tyranie » (ubukonde) bugasa n’aho bushyigikiye kandi burengera igice kimwe cy’abaturage. Icyo gihe igitugu kigira abafana bakirengera, maze urenganywa cyangwa ukandamizwa agasigara ameze nkaho ariwe munyamakosa, amategeko aba asigaye ari nka baringa yo gukanga abatibona muri icyo kigare. Uburyo bukoreshwa ni ubwa «Démagogie » bugamije kugusha bamwe mu baturage neza ngo bakekeko Leta ikora ibyo rubanda ishaka, nyamara ari ukugirango abategetsi biyambukire ikiraro kigezweho gusa, ubundi ibintu bigakomeza uko bisanzwe.
 
Ibi bikaba birutwa nibura n'ubutegetsi bwa «Populisme » (Ubutegetsi bw’ikigare) nayo itaboneye ; ariko nangwa nayo kuko icyo gihe ubutegetsi bukora ibyo abaturage basabye kugira ngo babukunde ; ariko bidasobanura ko nabwo buba bukora neza, kuko hari ibyifuzo biba bigarukira gusa mu gihiriri cyangwa mu kigare twakwita « masse » mu gifaransa. Icyo gihe imishinga nyayo izamura igihugu isimbuzwa utuntu twa nyirarureshwa tugaragarira rubanda rugufi gusa ; nyamara ushaka gusobanukirwa n’ibikorwa akarushaho kugenda agwa murujijo gusa kuko ibintu biba bikorwa nta cyerekezo gihamye gihari.
 
U Rwanda ku muteremuko
 
Muri ibi bihe tugezemo , ngira ngo n’utabona yarumvishe ariko n’utumva nibwirako yaba atagishidikanya ukuntu ikinyoma kimaze kwigaragaza. Kandi burya ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Mugihe amahanga menshi amaze kwibonerako burya mu Rwanda ishyamba atari ryeru, akamenya amahano yo muri Rweru, hatangijwe gahunda zo kurushaho guhuma benshi mu banyarwanda amaso, ngo bibwireko ibintu byose ari byiza. Kandi hatangiye na gahunda yo kubeshya Abanyarwanda ko bo ubwabo bihagije kabone naho n’inkunga y’amahanga itaboneka. Abaturanyi ducana uwaka barabaze, intambara ziratutumba hakurya no hakuno hafi kumipaka yose. Amahanga yandi yitaruye nayo yakuyemo akayo karenge, imfashanyo zararumbye. Gusa turabibutsa ko mu Kinyarwanda umugabo umwe ngo agerwakuri nyina kandi burya n’inkingi imwe ndabarahiye ntigera inzu. N’aho u Rwanda rwagira ubushobozi bukomeye bute, kutabana n’amahanga ntibirufasha na mba kandi ntaho rwakwigeza. Nyamara kubaho ni ukubana naho ubundi …..
 
Hamaze kugenda haboneka n’ibindi bimenyetso bitoroshye bigaragaza ko u Rwanda ruri mu bihe bibi ; aho amahanga asigaye atinyuka guhagarika umwe mubayobozi bakuru b’ igihugu. Buriya ihagarikwa rya Karenzi, ni uburyo bwo kwerekana ko amatwara y’abayoboye u Rwanda atakijyana n’amahame agenga amahanga: ubutabera, ubwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza, uburenganzira ku mutungo bwite, ubwisanzure bw’itangazamakuru, uburenganzira mu matora adafifitse kandi ataziguye n’ibindi…(nibwira ko kugera kuri iyo ntera ariko kugira ijabo bizahesha u Rwanda ijambo mu ruhando rw’ayo mahanga. Ntabwo rwose ari uguhangana nk’uko dukunze kubyumva mu magambo asigaye avugwa kenshi n’abayobozi bagaragaza kunanirwa bidasubirwaho).Ahubwo abategetsi bagenda barushaho kubangamira uburenganzira bwa rubanda no kunyuranya n’imiyoborere myiza amahanga ahuriraho.
 
Ubu havugwa cyane ikibazo cyo guhindura Itegekonshinga. Koko abaturage bafite uburenganzira bwo gukora icyo bashaka mu gihugu cyabo. Ariko na none ntibafite ububasha bwo gukora icyobashaka uko bishakiye kose. Aha rero niho haturuka imbaraga z’itegeko cyangwa ingufu z’amahame agenga uburyo bw’imibanire y’abantu ku buryo n’amahanga adashobora kubirebera gusa atabyamaganye.
 
Impanuro ya twese
 
Guhemukira Abanyarwanda, kwishongora no gutuka amahanga birajyana u Rwanda mu icuraburindi risa nk’umwijima rwabayemo mugihe cy’intambara y’inkundura yo ku Rucunshu; benshi bemezako ari nayo ntango igaragara y’amacakubiri n’umwiryane mu Rwanda.Ubumwe n’ubuvandimwe by’Abanyarwanda byaturikiye munda y’ingoma igihe Rutalindwa na mwene se Musinga barasanye bapfa Kalinga.
 
Dore ihame ritari iryo mu mahanga gusa: ubutegetsi bugomba guherekanywa mu mucyo hakurikijwe gahunda n’amabwiriza asanzwe azwi, kandi yumvikanyweho nta butiriganya no gushaka kujijisha rubanda mu nyungu za bamwe. Uretseko tugifite n’ibindi bibazo byinshi tutarakemura kuva imbaga y’Abanyarwanda yatikira cyane cyane muri 1994, amacakubiri n’umwiryane, uburyarya, ubutiriganya n’ amanyanga biri mu gihugu,(mu bayobozi kimwe no muri rubanda) birahangayikishije, biteye ubwoba, bibuza impunzi gutaha, bigatera rubanda guhunga maze mu kwiheba abantu ntibabashe kubona aho umuti w’ibyo byose uzava.
 
Burya ngo ntawuca urumureba. Ikintu kitugoye mbere na mbere ni uko ikibazo cy’Abanyarwanda aribo ubwabo bagomba kucyikemurira. Ni byiza ariko biranagoye. Niyo mpamvu harimo impaka nyinshi, kubogama maze buri wese akishyira aheza bikazamo no gutsimbarara, guhangana no guhigana.
 
Nyamara ariko nanone hari amahirwe tubifitemo. Reka mbigereranye n’ubwandure bw’umubiri simvuze ubwandu si iby’indwara ndimo. Ahubwo twariyanduje, turasa nabi, dukeneye kwisukura. Aha rero bizatworohera kuko tudakwiye kujyana ubwambure bwacu hanze. Nimucyo dukarabire iwacu, abavandimwe basiritane kandi buri wese acye. Umunyamwanda cyane yoza abandi, bajya kumugeraho akitaza ngo batabona ko yahomye.
 
Ntamwere uturimo, twese twarahemukiranye wenda kuburyo bunyuranye. Ariko twemere tujye hamwe dusubize ubwenge kugihe; dusubize amaso inyuma dufate intera imwe maze dutangire bundi bushya. Niyo mpamvu rero mbere ya byose dukeneye ibiganiro n’imishyikirano mu mpande zose, tukagena icyerekezo cy’igihugu cyacu twese. Nta kamara, ntawavukanye imbuto, twese turareshya kandi twese turi abagenzi na nyuma y’abariho ubu, hazaza abandi tutagomba gusigira amatongo n’ibihombo.
 
Maze rero ngo zitukwamo nkuru. Abo bayobozi nibatubimburire. Ntituzongere gucurika no kuvanga ibintu twitwaje ngo ntidusanzwe, ngo baratwanga n’ibindi…Kagame nahagarike vuba biriya byo gukinisha itegekonshinga maze niba koko ashoboye kubohora u Rwanda arukize n’ariya marangamutima ya hato na hato. Ngaho natangize ibihe bishya koko aho Abanyarwanda bose bagomba kumvako itegekonshinga ari ihameshingiro ridakorwaho uko bwije n’uko bukeye. Nonese ubu aho ibintu bigeze yakumva uwakongera kwigisha Abanyarwanda kubyara abana umunani cyangwa cumi? Hari n’ibindi byinshi bitaremereye cyane nibwirako tudashobora gusubiraho inyuma. Na rubanda rero nireke gutsindwa n’ubwoba ngo bayoboke buka cyangwa buhumyi. Nibamenye uburenganzira bwabo kandi bagaragaze ibyo batishimiye ntagihunga banamagane akarengane bashize amanga.
 
Mu rwego rw’isi hari ibibazo bisa nibyamaze gukemuka bitagomba guteranya abantu.Twamaze kumenya uburyo buboneye bwo kuyobora ibihugu, nibukurikizwe.Tuziko amahanga yose agenda ashaka kujya hamwe, natwe tubigire intego. Noneho niba twaranamenye uburenganzira bwa muntu nihagira ubuvugaho ntitukabishe nk’aho intego yacu yari iyindi. Ahubwo nihagira ubudushishikariza twishime, aho kumubonamo umuhemu tumugire inshuti .Nonese umuntu yakubwira ngo mugire amahoro mugapfa iki igihe nawe waba uri umunyamahoro ? Umunyarugomo niwe ubuza kurwana nawe akurema uruguma.
 
Umwanzuro
 
Abanyarwanda dukundane, twubahane, dufashanye muri byose tuzi neza ko na nyina w’undi abyara umuhungu. Kugira uburenganzira bumwe, no kureshya imbere y’amategeko ni nkingi ihamye ya Repubulika kandi niyo nzira nyayo ya Demokarasi n’amajyambere arambye.
 
Gukunda igihugu ni uguteganyiriza ahazaza, ni ugukora imishinga irambye; si ukiwireba no kwikunda. Bityo niduhere kuri bike byamaze kubakwa, dushyireho natwe ibyo dushoboye byo muri iki gihe tuzi nezako abazaza nyuma bazazana udushya twabo, bagashima ibyo twagezeho, bagakosora bimwe bakurikije imyumvire mishya bazazana kandi bagatangira n’ibindi biturenze tudashobora gusobanukirwa muri iki gihe cyacu.
 
Inyabutatu nyarwanda ni umwihariko numva ukwiriye no kujya mu byiza bitatse u Rwanda (nge aho kubikuraho nanabigira nyaburanga y’akabanga k’u Rwanda nkabishingana muri UNESCO) mugihe twese dusa, tukavuga ururimi rumwe, tukagira iyobokamana rimwe, mureke tubwubakireho maze koko Gahutu ,Gatwa na Gatutsi mwishyire kandi mwizane mu Rwanda rwacu.
 
Padiri Athanase MUTARAMBIRWA
Amakuruki.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D
Uwabungezaga amapine ya Mariyamu iKampala koyicayemu Rugwiro se yatanziki ? Namayibobu wacu iNyamirambo yategeku Rwanda nawe ni igihugu cye izo za cyami zanyu wowe wiyita Inararibonye on a rien a foutre avec . Nimwimiragurire amabuye mwibye abakongomani ubundi mwicecekere murebe ko bwacya kabili .
Répondre
I
Ariko mufite ibibazo. Uyu ngo ni padiri yirwaya yangara à Bruxelles no mutubari twaho yabaye inzererezi byaramuyobeye none ngo niwe munyabwenge wanyu. Niba ariwe urwanya leta y'Urwanda inzira iracyari ndende.
Répondre
B
Fpr ni groupe de macquisards armee ntabwo ari Leta .Usa na Uk bibaberca mu biganza byabo byarekura mwahonyoka . Kandi bizoza .Wumve Nkunda nushaka wiyahure .Bwarakeye biraba di ! Ubwo butoni murusha Kadafi ntabwo mbonye.
Répondre
N
Ndabona musigaje gukurikira Satan nibabwira ko yanga Kagame Hahaha mwakihannye sha mukemera kuyoboka Leta yabumwe
Répondre
R
Padiri urakoze cyane gutanga ibitekrezo bishobora gukiza abanyarwanda. Komereza aho. Baho.
Répondre
U
Wowe Agnes Mukakigeli (Rwanda). Ubwo butuba bwanyu mwirwaga mubunza mu bategetsi bo kwa Kinani ; Ugire ubushyire Kagome wanyu , amaze amezi angahe ahenerwa n umugorewe kuberibibazo byo kwamusazawe byamurenze?
Répondre
B
Harya ngo INDYANRYA ihimwa n’indyamirizi.<br /> <br /> Mubeshya Abazungu, bakabereka ko batazi ko mubabeshya (ibicucu)!<br /> <br /> Nabo mukubasubiza, bagakina umukino wanyu, bakabereka ko mutazi ko bababeshya (ibicucu).<br /> <br /> Mukagwa miswi!<br /> <br /> Iri tekinika rizatugezahe kabisa?
Répondre
K
Ntimugire ubwoba URwanda ruracyafite abanyabwenge benshi bicecekeye kandi bafite ububasha n, ubushobozi bwo kuyobora igihugu. Erega kuyobora igihugu byigirwa mumashuri ntabwo byigirwa murugano.Ikibazo ni uko ba mpatse ibihugu bikundira guha ubutegetsi ibihubutsi kuko kubikoresha byoroshye. Rero uhedeye kuri uyu mupadiri nabandi benshi bajijutse nkawe kagame yagombye kubona ko atari we kamara. ntagishya yazanye mu rwanda usibye ubwicanyi ndengakamere amanyanga n, ubujura butigeze buba ho mu mateka y uRwanda. Ku ngoma y, igitugu ya Habyarimana muducentre tw, ubucuruzi hirya no hino mu gihugu habaga hari amamodoka abaturage biguriye mumufuka wabo. Abazi kuruhuha mubugesera muribika uko byari byifashe. Ubu nibwira ko ubu ibintu byadogeye. Impanvu nta yindi ni uko nkuko Padili yabivuze Rwanda yaraguzwe na Tony Blair na Bill Clinton naho Kagame ni umukozi nkabandi bose niyo mpamvu mubona atukana ni uko bimaze kumurenga.Rero biriya tubwirwa byitwrambere ntaryo ni ukubeshya. We ubwe muri 1994 yigugiye ko azasubiza u Rwanda inyuma ho imyaka 20. Ariko ubu niwe uvuga ngo akunda I general ihugu!!!!! Yivugiye ko Kigali yayisanze ari igihuru ko azayisiga ari igihuru. ubwo ngo ni ugukunda u Rwanda. Yabanje yabeshya abatutsi ko ari bo arwanirira none dore umututsi wenda kugira cash nkiye ahita amwica (Rwigara, Rujugiro....) Abamubanjirije nabo bakoze Ibyenda gusa nkibyo akora ariko we arahebuje. Ntakindi kibitera ni uko y abujije abafite ubumenyi bwo kuyobora igihugu uburenganzira bwo gukora akazi kabo. Rero mu Rwanda ni Repubulika ifite ubwigenge bucagase kuko Kuko rwagurishijwe rukaba rukeneye kubohozwa byihutirwa.
Répondre
A
Padre waba ubarizwa mu kihe gihugu ngo nzagusure?
Répondre
F
uyu mugore isaka kumenya aho Padri atuuye ,mu mwirinde kuko yaba ari gatumwa,akaba yarahawe uburozi bwa Munyuza bwo kwica iyi ntiti yacu.Ikindi nuko uyu mututsikazi ashobora kuba anafite SIDA yo kwica Padri. Mwitondere izo mpyisi zavuye mu gihugu bita Buganda
P
Padri we ufite amagambo y'ubuzima kandi yanakiza abanyarwanda bagoswe na ziliya mpyisi. Dore mu RWANDA kiliziya Gatulika YARAHUHUWE ,igizwe n'ibiragi by'inkomamashyi.Nta padre,nta Msgr mu RWANDA bose bahinduste abahotozi. Nyambuna gerageza udukize aya mashitani yavuye UGANDA
Répondre
M
Izi ntiti zacu zari zarihishe he ? Urwanda rwatobatobwe na ziriya njiji z inkandagirabitabo murihe vraiment ! Nibyiza komwese muhagurukirarimwe mugafatanurunana mugasunika opposition igahanagura ariya mashitani.Naho abahutu n abatutsi ntacyo bapfa.Gusa ubutaha ntibazongere kugwa mu mutego w injiji zabicanyi gusa nka FPR bo gashirira iyo bohereje abaturage b abahutu n abatutsi .
Répondre
E
Nta kintu na kimwe nigeze mbona umuhutu yaba arusha umututsi. Ibyo kandi ni vice versa, Ku buryo ubu nsigaye narishwe n'agahinda kenshi mu mutima kuko benshi mu banyarwanda ubu barangwa n'ivanguramoko Ku mugaragaro. Iyo mikorere kandi yimitswe cyane n'injiji zitize kuburyo umuntu abura n'aho yahera NGO akosore abo bagizi ba nabi. Ubu bwenge buke cyane buzarimbura u Rwanda vuba rwose kuko burerekeza igihugu mu rwobo RWA bayanga. abasenga Imana yo mu ijuru nimupfukame cyane dusengere imitima yoretswe n'ivanguramoko ihinduke igane Imana. URGENT!!!
Répondre
E
Nta kintu na kimwe nigeze mbona umuhutu yaba arusha umututsi. Ibyo kandi ni vice versa, Ku buryo ubu nsigaye narishwe n'agahinda kenshi mu mutima kuko benshi mu banyarwanda ubu barangwa n'ivanguramoko Ku mugaragaro. Iyo mikorere kandi yimitswe cyane n'injiji zitize kuburyo umuntu abura n'aho yahera NGO akosore abo bagizi ba nabi. Ubu bwenge buke cyane buzarimbura u Rwanda vuba rwose kuko burerekeza igihugu mu rwobo RWA bayanga. abasenga Imana yo mu ijuru nimupfukame cyane dusengere imitima yoretswe n'ivanguramoko ihinduke igane Imana. URGENT!!!
Répondre
G
Ibitekerezo bya Padiri ni bizima. ariko ndashyaka ku vuga kubyo uwitwa ERIC avuze ko injiji arizo zateje ibibazo mugihugu. ibi ntabwo byemeranya ho nawe kuko nta muturage wigeze azana amacakubiri mubandi. Abahutu na Abatutsi twararongoranaga duturana kanndi dusurana . inzangano ziriho ubu ntabwo zakuruwe na Rubanda rugufi mumoko yombi zazanwe na abanyapolitiki bishakira umukati. ibibazo byu uturere ntabwo bizanwa nabo wita injiji bizanwa nabamwe bafite za PHD NA DOCTORATkubera vision yu ubuzima bwabo bwa ahazaza. ariko ni ubwo bimeze gutyo tukaba dufite injiji nyinshi zize, dukeneye Abantu bake nkuwo mupadiri bakore sciete civil ikomeye bigeshe abaturage uburenganzira bwabo nibibafitiye akamaro. birinde gukurikira ibirura bigenda byitwikiriye amoko uturere kandi bishaka guhaza ibifu byabo. Bwana Eric hindura imvgo . ujye uvuga injiji zize nkuko Kagame yabivuze ,kuko inyinshi arizo yakorersheje ngo yoreke imbaga yi inyabutatu nyarwanda.
A
Kuri Agnes Mukakigeli ( Rwanda). Igituba cyawe kirimo inyo ( astico) na sida ntacyo akeneye wa mushenzi we .
Répondre
A
Padri komera cyane ndakwibuka kuko wandokoye cyagihe ngiye kwicwa n'inkotanyi.Imana igufashe wenda hari ubwo uzagaruka hano KAGAME amaze gupfa .Nkuko YEZU yavuye mu buhungiro HERODI amaze gupfa.MU 2017 uzaze nzaguha igituba
Répondre
P
uyu mupadri ni intiti kabisa!! avuze ukuli kwambaye ubusa. Gusa anteye ubwoba kubera ko mbona KAGAME agiye gupfa
Répondre
I
Kera mu isemainaki ku RWESERO(BYUMBA) twavuga amu kilatini ngo IN SAECULUM SEACULIS.: NGO IBIHE BIHORA BISIMBURANA ITEKA. Niyo mpamvu na FPR igeze mu mazi abira nkuko padre wacu abivuze neza
Répondre
K
Yooooo!!! Ino nkuru inyibukije wa mupadiri wacu FORTUNATUS cya kigarasha gicitse ngo ni Nahimana Thomas cyariganije leprophete.fr . Niwe waduhaga amateka nyakuri yari kudufasha kwirukana FPR tuyahereyeho.
Répondre
K
Padiri akoze isesengura ryiza cyane ryerekana uko ibintu byifashe mu Rwanda ndetse rikanerekana ko n'ubutegetsi bwite bwa Paul Kagame buri kugana mugihirahiro! Njye iyi nyandiko ya Padiri mbonye imeze nk'ubuhanuzi kandi iravuga ukuri kwambaye ubusa nubwo guteye ubwoba ! Umenya amaherezo u Rwanda ruzasubira mu mahano ubwatsi bwo hejuru y'inziza bukazahura n'ubwo munsi y'inzira! Imana irinde abanyarwanda!
Répondre
N
Iyo ataza kuba padiri ibyo nari gupfa kugisoma. <br /> Harya wayoboraga iyihe paruwasi muri 1994? Kugira numve abatutsi barokokeyeyo cg ayo masomo waba warayigishije ngo ntizice abatutsi. Isoniiii gusa nikimwaro nibyo bibatera ibyo. Ndi mwebwe najya nceceka.
Répondre
I
ko biteye ubwoba
Répondre
F
Urakoze padre we!! arega KAGAME asigaje izuba rimwe gusaaa! ubwo EU yatangiye kumenya ibya rya tekinika ryo guhindura art101,Kagame azapfa
Répondre
K
Rwanda | Belgique | Royaume-Uni | Union européenne<br /> Publié le 18-07-2015 • Modifié le 18-07-2015 à 08:30 <br /> <br /> Rwanda: la communauté internationale rappelle les principes de l’alternance<br /> <br /> Par RFI <br /> <br /> mediaLa communauté internationale a finalement réagi au vote cette semaine du Parlement rwandais en faveur d’une réforme de la Constitution ouvrant la voie à un 3e mandat pour Paul Kagame (ici à l’UA en janvier 2015).REUTERS/Tiksa Negeri<br /> <br /> La communauté internationale a finalement réagi au vote cette semaine du Parlement rwandais en faveur d’une réforme de la Constitution ouvrant la voie à un 3e mandat pour Paul Kagame. Dans un pays souvent critiqué en matière de liberté d’expression et épinglé par l’ONU pour son manque d’espace politique, les parlementaires ont, à l’unanimité, jugée recevable la pétition signée assurent-ils volontairement par près de 4 millions de Rwandais – soit plus de la moitié du corps électoral – réclamant la fin de la limitation à deux mandats présidentiels.<br /> <br /> Si les Etats-Unis avaient exprimé leur opposition à un troisième mandat de Paul Kagamé, face à ce nouveau pas vers une réforme de la constitution, Belgique, Union européenne et Royaume-Uni soulignent l’importance du principe de l’alternance démocratique.<br /> <br /> La Belgique et l’Union européenne rappellent leur attachement au respect des constitutions et au principe de l’alternance politique, tout en reconnaissant que la décision d’une réforme appartient au peuple rwandais. Un éventuel référendum constitutionnel « doit pouvoir se dérouler dans le cadre d’un débat libre et ouvert », tient toutefois à préciser Bruxelles et, rappelle le porte-parole adjoint du ministère belge des Affaires étrangères, « un changement de constitution ne peut pas être fait uniquement pour des intérêts personnels ». L’Union européenne précise pour sa part « que tous les Rwandais devraient être libres d’exprimer leurs points de vue ».<br /> <br /> Londres est plus direct. Selon une porte-parole du Foreign Office, afin d’inscrire dans la durée les progrès réalisés depuis le génocide de 1994, le Rwanda doit désormais « approfondir la gouvernance démocratique, à travers l’ouverture de l’espace politique, une plus grande liberté d’expression et le futur transfert pacifique du pouvoir ».<br /> <br /> Comme pour parer les critiques d’ingérence étrangère, l’officielle britannique – comme l’Union européenne-, se réfugie derrière les principes décidés par les Africains eux-mêmes : « La Charte africaine de la démocratie, des élections et de la gouvernance, que le Rwanda a ratifiée, l’engage à veiller à ce qu’il ne porte pas atteinte au droit de peuple à changer démocratiquement de gouvernements », explique le Foreign Office.<br /> <br /> Chronologie et chiffres clés
Répondre