Rwanda : Ikiganiro Jean Kambanda yagiranye na televiziyo y’abongereza ITV cyarijije abicanyi b’inkotanyi i Kigali !
Jean Kambanda wabaye ministre w’intebe wa leta y’abatabazi mu mwaka w’1994 yasuwe n’umunyamakuru wa televiziyo yigenga ITV yo mugihugu cy’Ubwongereza. Umunyamakuru w’iyo televiziyo yakoze urugendo ajya gusura Jean Kambanda muri gereza ya Koulikoro icunzwe cyane iri mu gihugu cya Mali. Icyo kiganiro cyatambutse kuri televiziyo ya ITV kuwa kabiri taliki ya 21/07/2015. Icyo Kiganiro cya Kambanda cyateye ubwoba leta y’umwicanyi ruharwa Paul Kagame kuburyo igiye kugisha inama urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda TPIR ruri Arusha ikigomba gukorwa kuko iyo leta isangiye ibanga n’urwo rukiko ryo kubeshya amahanga, none Kambanda akaba yari kumena ayo mabanga!
Bwana Kambanda Jean yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha TIPR ruri Arusha muri Tanzaniya mu mwaka w’1998 nyuma yo kwishinja ibyaha atakoze byo gutegura jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994. Kugira ngo hataba impaka mu rukiko zo kwerekana uburyo iyo jenoside yateguwe, abatekinisiye b’inkotanyi n’ibihugu bizishyigikiye bagiriye inama Kambanda yo kwanga abagomba kumwunganira mu rukiko (avocat), bityo bikaba byaroroheye abacamanza b’urwo rukiko kumurimanganya !
Mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo ITV, Kambanda yamubwiye ko n’ubwo afunze nta cyaha yishinja kumutima, ko ntamuntu yishe, akaba yaremeye ibyaha byose bya jenoside yashinjwaga mu rukiko kuko urwo rukiko rwamubeshye ko nabyemera uko babimusaba baramugabanyiriza ibihano! Ariko ntibyabujije urukiko kumukatira igihano cyo gufungwa burundu ari nacyo gihano cya nyuma gitangwa n’urwo rukiko ! Umunyamakuru yabajije Kambanda impamvu yatanze imbunda mubaturage, maze amusubiza agira ati : «Natanze intwaro ngo abantu birinde, barinde umutekano wabo ntabwo nazitanze ngo bice Abatutsi ».
Umunyamakuru yabajije Kambanda uko abona iterambere ry’u Rwanda, imiyoborere ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge. Kambanda yabwiye uwo munyamakuru ko mu Rwanda bavuga ko hari iterambere, ko hari n’isuku ariko akaba ntaburenganzira bwa politiki buhari, abantu bakaba bahohoterwa mu buryo bwinshi ntaruvugiro. Kambanda avuga ko azi neza u Rwanda n’abanyarwanda, akaba asanga ntabwiyunge buri hagati y’abahutu n’abatutsi, ko abantu babitse ibintu byinshi bibi mu mitima yabo kuburyo u Rwanda rusa n’urwicariye ikirunga gishobora kuruka isaha kuyindi abantu bakazongera bakicana !
Imvugo y’abayobozi b’abicanyi bari i Kigali ni urwenya gusa!
Nyuma y’aho icyo kiganiro cya Kambanda gitambukiye kuri ITV, i Kigali bacitse ururondogoro ! Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yabwiye itangazamakuru amagambo arimo kwiheba kwinshi ndetse harimo n’ubuswa. Busingye yagize ati : «Ni agahomamunwa…ITV ni televiziyo y’ubucuruzi, n’ukuvuga ngo byanze bikunze hari umuntu watanze amafaranga kuri iki kiganiro. Isi yose izi ko Kambanda yahamwe n’ibyaha bya Jenoside ndetse ko guhabwa umwanya mu itangazamakuru nta kindi akora usibye guhakana Jenoside no gushaka kwigira umwere…. Bidatinze tuzaganira na ICTR, tumenye uko umuntu ufunzwe ahabwa ubu burenganzira kuko si ubwa mbere bibaye, tugombe tumenye imvano yabyo ». Johnston Busingye yavuze ko byanze bikunze bazaganira na ICTR bakamenya umuzi w’iyi myitwarire y’uru rukiko ngo bitewe n’uko atari ubwa mbere.
Uwitwa Nkongoli we yavuze ko guha umwanya mu itangazamakuru umuntu wakatiwe ku byaha aregwa, nta kindi uba ukoze usibye kwerekana ko ari umwere ku byaha byamuhamye. Umuyobozi wa IBUKA, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko atatunguwe n’iki kiganiro. Yavuze ko byari ukugira ngo abagikoze bashyire mu bikorwa umugambi bamaranye igihe kirekire wo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo itazigera yemerwa habe na busa.
Nyuma y’aya magambo y’urukozasoni yavuzwe n’aba bayobozi b’inkotanyi hirya no hino mu itangazamakuru rinyuranye, abantu bibajije ibibazo byinshi bigoye kubonera ibisubizo kiretse ari ba nyir’ubwite babisubije. Abantu benshi bavuze ko mu magereza y’u Rwanda harimo abagororwa benshi bashinjwe ibyaha bya jenoside, bahabwa igihano cya burundu y’akato. Abo bagororwa muri iyi minsi abanyamakuru bo mu Rwanda basigaye bagirana ibiganiro nabo bikanyura kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, bamwe muri abo bagororwa bakatiwe burundu y’akato bakavuga ko niba Kagame adakomeje kuyobora igihugu nyuma y’umwaka w’2017 bazemera bakagwa muri gereza !
None se ko abo bagororwa nabo bahamwe n’icyaha cya jenoside, ministre Busingye azajya kubaza TPIR impamvu bagirana ibiganiro n’itangazamakuru ry’u Rwanda? None se Nkongoli aremeza ko abo banyururu bo mu Rwanda bahabwa ijambo mu binyamakuru byo mu Rwanda bagizwe abere? Dusingizemungu wa Ibuka se aremeza ko leta ya Paul Kagame ipfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bitewe n’uko abanyamakuru b’iyo leta baha ijambo abagororwa bafungiwe jenoside ? Cyangwa bihinduka gupfobya jenoside kuko Kambanda atavuga neza ubutegetsi bwa Kagame !
Kuki leta ya Paul Kagame igira ubwoba iyo bavuze jenoside kandi bizwiko aribo yakorewe ?
Amahanga yose azi neza ko FPR inkotanyi igizwe n’abatutsi bateye u Rwanda bitewe ni uko bavugaga ko leta ya Habyarimana Juvénal yabahejeje ishyanga. Ku italiki ya 01/10/1990 nibwo inkotanyi zazanye urupfu mu Rwanda zitera igihugu, bidatinze amahanga asaba leta ya Habyarimana yari imaze kujyamo n’amashyaka atavuga rumwe nayo kugirana ibiganiro by’Amahoro by’Arusha na FPR. Ku italiki ya 06/04/1994 inkotanyi zirasa indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal na perezida Ntaryamira Cypriani w’u Burundi n’abo bari kumwe, bose bagwa muri iyo ndege. Kuva ubwo hahise hatangira ubwicanyi mu gihugu abaturage basubiranamo hagati y’abahutu n’abatutsi. Inkotanyi nazo zihita zigaba igitero cya simusiga cya gisilikare cyo gufata ubutegetsi bwose !
Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi ntizahagaritse ubwicanyi ahubwo zakomeje kwica abahutu mu gihugu cyose ndetse zirambuka zigera muri Congo nanubu bigikomeje! Ibihugu byinshi kandi bikomeye byateye inkunga inkotanyi muri ubwo bwicanyi bwose. Abashakashatsi mu by’amateka basabye gukora ubushakashatsi kuri jenoside yo mu Rwanda inkotanyi ziranga ! Nyuma y’imyaka 21 inkotanyi ziri kubutegetsi nibwo amahanga atangiye kuvumbura ko ari abicanyi ruharwa babeshye isi yose aribo bayoboye u Rwanda (Ubu twabaye abicanyi). Hari ibibazo 3 kugeza ubu bitarabonerwa ibisubizo kandi inkotanyi zidashaka ko bivugwaho kuko nibisuzumwa neza amaherezo jenoside y’abahutu n’abatutsi izajya ku gatwe nk’inkotanyi. Ibyo bibazo ni ibi bikuriki :
1.Inkotanyi zigizwe n’abatutsi, kandi abo batutsi bakorewe jenoside n’abahutu. Bishoboka gute kugira ngo ukorerwe jenoside ariko nyuma abe ari wowe uyihagarika kandi utsinde abayikoraga ubambure n’igihugu? None se ubwo abatutsi ntibarwanaga ? Niba se abahutu bararwanaga n’abatutsi kugeza ubwo abatutsi babambuye igihugu, ubwicanyi bwo mu 1994 bwakwitwa jenoside cyangwa bwahabwa irindi zina ?
2.Mu mwaka w’1994, inkotanyi zibitegetswe na Paul Kagame zishe Habyarimana Juvénal kandi hari hamaze gukorwa ibiganiro by’amahoro. Ubwo bwicanyi bwakuruye imvururu mu gihugu bwahawe izina rya jenoside. Ese kuba inkotanyi zarakomye imbarutso ya jenoside nta ruhare zayigizemo kuburyo zagezwa imbere y’ubutabera ?
3.Inkotanyi zimaze guhanura indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal, zahise zigaba ibitero bya gisilikare ku ngabo za leta, ubwo mu gihugu naho imvururu ziratangira. Umuyobozi w’ingabo za ONU mu Rwanda MINUAR yemeza ko yasabye kenshi inkotanyi guhagarika ibitero ku ngabo za leta kugira ngo zijye guhagarika ubwicanyi bw’abaturage ; Paul Kagame wari uyoboye inkotanyi yanga icyo cyifuzo cyo guhagarika intambara, avuga ko umututsi nyawe ari uri mu nkotanyi ko abandi babaye abahutu ! Ese mubyukuri Paul Kagame ntabwo ashobora gukurikiranwa kubera uruhare rwe muri jenoside yo mu 1994 ?
Ibi bibazo mvuze haruguru, iyo abashakashatsi babivuze, leta ya FPR ihita ivuga ko abo bashakashatsi bafite ingengabitekerezo ya jenoside, ahasigaye bagategura abantu bagakubita amarira hasi ngo barahahamutse ! Bizagenda bite umunsi mu Rwanda hagiyeho ubutegetsi bugomba gucumbura uko jenoside yagenze n’ababigizemo uruhare? Iki kibazo ndangirijeho nicyo gituma abagize leta ya Paul Kagame batangiye guhahamuka kuko babona itangazamakuru ry’igihugu cy’Ubwongereza ritangiye kubishyira ahagaragara, bakaba babona ibiri kuba bimeze nka wamugani wa kinyarwanda ugira uti «imbeba irya umuhini yototera isuka !» Ibi bibazo byose byirengagijwe na TPIR kukagambane k’amahanga, niyo mpamvu Busingye agiye kuyigisha inama y’aho ibintu bigeze ubu kuko babona bagiye gufatwa mpiri!
Amateka aduhishiye byinshi.
Ubwanditsi