Tanzaniya : Perezida Jakaya Kikwete yiteguye kuva k’ubutegetsi muri uyu mwaka w’2015.
Mu ijambo yavugiye mu kigo cyitwa « Centre International Woodrow Wilson » giherereye i Washington DC muri leta zunze ubumwe z’Amerika, Perezida «Jakaya Kikwete» yavuze ko atazashidikanya mu kuva ku mwanya ariho wo kuba umukuru w’igihugu. Kikwete yavuze ko manda ebyiri amaze k’ubuyobozi bw’igihugu ari nyinshi cyane. Iryo jambo rya Kikwete rikaba ryaratangaje abantu benshi bamutegaga amatwi, mu gihe abakuru b’ibihugu bagenzi be bayobora ibihugu bihana imbibi na Tanzaniya hafi ya bose barwanira kugundira intebe y’ubutegetsi kugeza bayiguyeho!
Perezida Jakaya Kikwete yasobanuye neza ukuntu mu kwezi kwa cumi uyu mwaka w’2015 azihutira gushyikiriza ubutegetsi uzamusimbura, akaba yarasobanuye ko akazi ko kuyobora igihugu gatera «umuhangayiko n’imvune nyinshi» kuburyo ari ngombwa kuruhuka. Kikwete yavuze ko manda ebyri ari nyinshi cyane, yagize ati : «nyuma y’imyaka 10 ni ngombwa kugenda. Maze imyaka 10 ndi ku mwanya ukomeye w’ubuyobozi bw’igihugu, ndacyari muto, mfite imyaka 55. Ariko icyo nababwira kuri aka kazi nakoze, ni uko gahangayikisha cyane kandi kakaba karimo imvune».
Abakurikiye iri jambo rya Perezida Kikwete basanga rizatera inkomanga ku mutima abaperezida bagenzi be bo muri Afurika bari guca ibiti n’amabuye kugira ngo bigundirize ku ntebe y’ubuperida. Ingero ni nyinshi, mu majyaruguru ya Tanzaniya hari Yoweri Museveni uyobora igihugu cya Uganda kuva mu mwaka w’1986 ubwo yahirikaga kuri uwo mwanya umunyagitugu Idi Amin ndetse na Milton Obote. Kuva Museveni yagera kubutegetsi yahise yibagirwa icyo yahoye abamubanjirije ; ubu arimo arwanira gukora manda ya kane kandi izo zose zayibanjirije zikaba zararanzwe n'ibikorwa byo kunyereza amajwi no gutoteza abanyepolitiki batavuga rumwe n’ishyaka rye.
Mu burengerazuba bwa Tanzaniya ho ni agahomamunwa mu bihugu bihari, mu kwezi kwa mbere habaye imvururu muri Congo (RDC) zitewe ni uko Kabila ashaka kwigundiriza k’ubutegetsi, ibiri gukorwa mu Rwanda byo nta zina wabona ryo kubiha kuko Paul Kagame yahawe izina rya «Yezu » kugira ngo atitize abaturage ntibashobore kwiteranya n’Imana ! Paul Kagame akaba amaze imyaka 21 k’ubutegetsi ariko mu buryo bwa manda akaba amaze imyaka 14 ihwanye na manda 2 z’imyaka 7. Muri iki gihe Paul Kagame ari gukoresha amayeri menshi yo guhindura itegeko nshinga kugira ngo azakurwe kubutegetsi n’urupfu ! Mu gihugu cy’u Burundi havutse imvururu zishobora no kubyara intambara bitewe na manda ya gatatu Nkurunziza yihaye !
Ibihugu bya Malawi na Zambiya biri mu bifite umwanya wa mbere mu karere mu miyoborere myiza bitewe n’uko gusimburana ku butegetsi muri ibyo bihugu byakozwe binyuze mu nzira z’amahoro. Iyo unyarukiye gato mu majyepfo mu gihugu cya Zimbabwe urumirwa ! Robert Mugabe ni perezida wa Zimbabwe kuva mu mwaka w’1980 ! Kuva icyo gihe cyose yagiye atoteza abanyepolitiki batavuga rumwe n’ishyaka rye ndetse agashyira n’iterabwo kubaturage kugira ngo bamutore ku gahato ! Robert Mugabe ni ikinyuranyo cya Kikwete kuko kuriwe asanga imyaka 10 ku butegetsi ari micye cyane !
Iyo twegeye inyuma gato mu burengerazuba bwa Tanzaniya tugera mu gihugu cy’Angola. Perezida Eduardo dos Santos niwe perezida w’icyo gihugu kuva mu mwaka w’1979 kandi nta kimenyetso kigaragaza ko uwo mwanya azawuvaho igihe agihumeka! Nubwo bimeze gutyo ariko Goodluck Jonathan wayoboraga igihugu cya Nigeria yemeye ko yatsinzwe amatora aharira umwanya Muhammadu Buhari, icyo akaba ari icyizere ko muri Afurika hashobora kuboneka demokarasi hakaba isimburana kubutegetsi binyuze munzira z’amahoro.
Muri icyo kiganiro, perezida Kikwete yabajijwe impamvu abakuru b’ibihugu by’Afurika bigundiriza kubutegetsi, Kikwete yasubije mu mvugo y’umunyepolitiki agira ati : «ntabwo nshobora gusubiza icyo kibazo mu mwanya wabo, mushobora kuzabatumiza bakababwira icyo babitekerezaho ». Perezida Kikwete akaba ari umwe mu bakuru b’ibihugu by’Afurika bavuye kubutegetsi bakiri bato kandi yubashywe cyane kuburyo ashobora no kuzahabwa umwanya ukomeye mu miryango mpuzamahanga nka ONU cyangwa UA.
Source : telegraph.co.uk